Wibuke ko umupasiteri ubwiriza ubutumwa bwiza atagomba kubushyiraho umugayo yanga gukunda umugore we nk’uko Kristo akunda itorero.
Aya magambo aranshishikaje. Ni amagambo abapasiteri bose n’abayobozi b’amatorero bagomba kumva. Mu murimo w’Imana habamo ikigeragezo (ku bwanjye), kubona umuntu afata igihe cyo kwigisha abandi ariko ntabashe kwigisha abo mu rugo rwe. Nidufata igihe cyacu cyose tukagishyira mu itorero twirengagije inshingano zacu mu ngo, bishobora kutubera icyaha. Wibuke ko kugira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wabasha kuba pasiteri mwiza utari umugabo mwiza? - Jarod Moore
16 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Nta mwungeri mwiza nk’Uwiteka
30 September 2015, by Innocent KubwimanaWaba warigeze wumva umwana arimo asubiriramo abantu abatungira agatoki ati ‘’Uriya ni Papa, ni Dadi’’? Ikintu gikomeye uriya mwana aba ashaka kukumvisha ntutekereze ko ari izina Papa cyangwa Dadi nk’uko bamwe babivuga, oya, icyo ashaka ko wumva ni uko ari uwe bwite.
Arashaka kumukuratira ko ari mwiza, afite imbaraga, mbese nta muntu umeze nkawe, uyu mwana iyo ari kumwe nawe, uwo abonye wese amwiyenzaho, utwana tugenzi twe ntatinya kudukanga, yewe n’iyo bahuye n’igikoko ari kumwe na Se, ntatinya (...) -
Nakora nte iteraniro n’ Umwana wanjye? Edouard Kowalski
27 August 2015, by Kiyange Adda-DarleneUbuzima bw’umwuka bw’umwana wanjye bugomba gukura vuba bishoboka. Turemwa kuva tukiri mu nda, umubiri, umwuka n’ubugingo. Noneho niba umubiri ugaragaza ibyo ukeneye kuva umwana akivuka, Ibyanditswe bitwibutsa ibindi bikenewe mu buryo bw’umwuka. Biravuga ngo : « …Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana. » (Matayo 4 :4)
Mu gihe indangagaciro z’umuryango zigenda zibura, ni byiza kwibuka ko niba Imana yarahaye ababyeyi guha ubuzima bw’umubiri abana babo (...) -
Ibyo benshi bemeranywaho mu biranga umugore cyangwa umugabo mwiza
22 July 2015, by Innocent KubwimanaHari impaka zikunda kubaho cyane iyo abantu bavuga ku bijyanye n’ukwiye kuvamo umugabo mwiza cyangwa se umugore mwiza, uzubaka urugo rugakomera. Bamwe bavuga ubutunzi, abandi bakemeza ko bwonyine budahagije, ariko reka turebe bimwe mu byo abantu bagarukaho cyane abakristo.
1. Umugabo cyangwa umugore ukunda Imana kandi akayiha umwanya
2. Umuntu ufite urukundo, mu bintu bigoye mu buzima kandi byo kwitondera ni igihe byagusaba kubana n’umuntu wumva utaramwakira ngo umugirire urukundo. Nta (...) -
Umushumba agomba kuba umugabo w’ umugore umwe
23 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmushumba agomba kuba umugabo w’ umugore umwe (1 Timoteyo 3:2)
Muri 1 Timoteyo 3:2, mu kigiriki haravuga ngo: “Kuba umugabo ufite umuntu umwe w’ igitsina gore.” Mu matora ya perezida yo muri Amerika, Gary Hart yari akunzwe n’abaturage benshi. Yari umuntu uberewe, wize, kandi ukunzwe na rubanda. Yari afite impano yo kuvuga no kwemeza abantu. Byabonekaga ko abasha kuba perezida. Ariko abantu babonye ko atari umwizerwa ku mugore we, ako kanya bahita bamukuraho icyizere. Yahise ava mu biyamamaza. (...) -
Gusenga guhindura amateka.WILLIAM BOOTH
16 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu mpera z’ikinyejana cya 19, William Booth watangije itorero Armée du Salut (bisobanura ‘Ingabo y’Agakiza’) yanditse agira ati : "Akaga gakomeye ko mu kinyejana cya 20 kazaba : « Idini ritagira Umwuka Wera, Abakristu badafite Kristu, kubabarira kudaherekejwe no kwihana, agakiza katagira kuvuka ubwa kabiri, politiki idafatiye ku Mana ndetse n’abigisha ijuru batigisha ko abanyabyaha bazarimbuka.» Ibi bisa n’aho birimo ubuhanuzi bukomeye.
Kuwa 9 Mata 1865, uwitwa Lee na Grant bahuriye mu ruganiriro (...) -
Dufite ubutware bwo gutegeka imisozi y’ibibazo iri imbere yacu igatabwa kure
28 July 2015, by Innocent KubwimanaMu buzima busanzwe umuntu afite ubushobozi kandi bwo ku rwego rwo hejuru bwo kwihanganira kubaho mu bihe bikomeye haba mu ndwara, imibabaro y’uburyo butari bumwe, nubwo ibi bigenda bitandukana ku bantu bitewe n’amateka ya buri muntu.
Iyo ubanye nabyo cyane ugera igihe utanatekereza ko hari Imana yagira icyo ikora ahubwo ukabigira abaturanyi beza mukabana, satani akakwibagiza ko Yesu ashobora kuguhindurira ukabivamo aho kuba imbata yabyo.
Nta mpamvu ihari yo gufata ibintu bikubangamiye ngo (...) -
Uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?
21 June 2016, by Alice Rugerindinda“Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na baali: cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? 2 Abakorinto 6:14
Hari itandukaniro hagati y’umuntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we n’undi muntu utarakira Yesu. Ikigeretse kuri ibyo, uwakiriye Yesu bamwita umwana w’umucyo , mu gihe umuntu udafite Yesu bamwita umwana w’umwijima bitewe n’imirimo y’umwijima imuranga.
Bibiliya ijya (...) -
Uburyo bwa mbere bwo gushima Imana : kugaragaza amarangamutima unejejwe n’icyo wakorewe n’Imana. Pasitori GATANAZI Justin
12 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : UBURYO BWA MBERE BWO GUSHIMA IMANA : KUGARAGAZA AMARANGAMUTIMA UNEJEJWE N’ICYO WAKOREWE N’IMANA
1 Abatesalonike 5:18
Mu bibaho byose muhore mushima kuko aribyo Imana ibashakaho muri Yesu Kristo. Gushima Imana ni ubushake bw’Imana, kandi iyo umuntu adakoze icyo Imana ishaka bimuhindukira icyaha.
Icyaha kandi ni ugukora ikinyuranye n’ibyo Imana ishaka. Gushima Imana mu iteraniro bigira umumaro kandi ni ivugabutumwa kuko byongera kurema ibyiringiro muri benedata.
Hari abanga gushima (...) -
Mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 40, uyu munsi abasaga 100 biyeguriye Imana!
21 November 2013, by UbwanditsiMu giterane cy’amasengesho y’iminsi 40, uyu munsi abasaga 100 biyeguriye Imana!
Ku cyicaro cy’itorero ry’ADEPR Nyarugenge hatangiye amasengesho y’iminsi 40 kuva taliki ya 12/11/2013. Ku munsi wayo wa cyenda habaye igiterane gisanzwe kiba buri wa gatatu, ariko ku mugoroba hagakomeza amasengesho uko bisanzwe.
Muri aya masengesho, Pasteur Desire Habyarimana nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana yatanze inyigisho ivuga ku kwigishwa n’Imana mu buryo butandukanye ukazavamo uri Umukristo mwiza (2 Abakorinto (...)
0 | ... | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | ... | 1230