Zab 33: 16 -17, Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.
Mu buzima busanzwe, umuntu akenera izindi mbaraga ziri hejuru yubushobozi bwe, kuko bidashoboka ko yumva ko yihagije kabone niyo yaba yaraminuje mu mashuri. Iyo atizera Imana yizera abapfumu. Umupfumu akamubwira ati akira izi ni impigi ujye uzikenyera zizakurinda abanzi.
Iyo afite amafaranga menshi, yumva nta (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Umuheto wanjye siwo uzankiza. Kiyange Adda-Darlene
28 January 2014, by Kiyange Adda-Darlene -
Yesu ntajya ahinduka, imwe mu mpamvu yo ku mugirira icyizere
31 August 2015, by Innocent KubwimanaUbuzima bwo mu si burangwa n’impinduka za hato na hato, ndetse iyo usomye Bibiliya usanga Umubwiriza avuga ko byose byahozeho, muyandi magambo no kubona ikintu gishya biragoye.
Ibintu byose biriho ku isi birahinduka, bimwe birasaza, ibindi bigapfa, ibindi bigata agaciro, yewe na za mana bakora bakazisenga,zikajya zibashuka ko zibareba kandi nazo zitamenya uhise, zikabashuka ko zibumva zitazi iyo biva niyo bijya nazo zirasaza bakazana izindi, mbese zirasimbuzwa. Idahinduka ni imwe yo mu (...) -
Pasitori Ndinda Onesphore yitabye Imana
26 January 2013, by Frere ManuMugitondo cy’uwa gatanu tariki 25 mutarama 2013 ni bwo umukuru w’itorero rya Gisenyi Pastor NDINDA Onesphore yitabye Imana! Nyakwigendera akaba yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu 26/01/13.
NDINDA Onesphore yavutse mu mwaka 1950 avukira Kingogo Muri Ngororero Binana. Yashakanye n’umufasha we MUKANTABANA Anastasie mu mwaka 1980 babyaranye abana 7 batatu bitaba Imana. ubu asize abahungu 3 n’umukobwa 1 ndetse n’abuzukuru 2.
Yatangiye ivuga butumwa afite imyaka 20 aho yakoreraga umurimo w’Imana mu (...) -
Iyo Yesu ategetse! Ernest
20 February 2016, by Ernest RutagungiraIYO YESU ATEGETSE! Ndabasuhuje mu izina rya Yesu amahoro y’Imana abe muri mwe, nitwa Ernest RUTAGUNGIRA, Imana iguhe umugisha kuko wemeye gufata umwanya ugasoma iri jambo. Dusome: Luka 5: 4-7 Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo (...)
-
Urahirwa kuko Yesu yaguhaye indorerwamo abakera batigeze.
12 October 2013, by Ernest RutagungiraAriko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva. Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve. (Matayo 14:16-17).
Ubwo yari hamwe n’abigishwa be ndetse n’abandi bantu benshi bamushagaye, nibwo yabahishuriye amahirwe adasanzwe bafite nyamara batari basobanukiwe, Yesu mukuyabasobanurira yabaciriye ndetse abasobanurira umugani w’umubibyi wabibye imbuto, zimwe zikagwa mu nzira, izindi zigwa ku (...) -
Tumenye guhumuriza abababaye - Anne Bersot
8 April 2016, by Simeon NgezahayoHariho ikintu cyakomeje kuntera urujijo, ni uburyo abantu bakuru bahoza abana. Umwana ashyira urutoki mu rugi, umuntu mukuru akamufata ukuboko, agahuhaho, akamusoma ku dutoki ati “Impore!” Uzi uburyo gushyira intoki mu rugi bibabaza? Mbese utekereza ko guhuha ku ntoki byabuza umwana kubabara?
Kubabara kw’abandi gukomeza kutumvikana, kandi akenshi tubura icyo dukora: Nasubiza iki? Navuga iki? Nakora iki? Byashoboka ko umuntu abivugishwa no kwanga kugira icyo afasha uri mu kaga, cyangwa kwibuza (...) -
Iyuzuze n’ Imana ubone kugira amahoro. Ernest Rutagungira
15 January 2014, by Ernest RutagungiraYesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. (Matayo2:1-4).
Ubusanzwe mu mateka y’abami, nta mwami wima ingoma undi (...) -
Burya n’abasirikare bakuru nabo bakijijwe bakorera Imana. Colonel Nathan Ndayinginge.
24 July 2012, by UbwanditsiMu buhamya bwa Colonel Ndayinginge Nathan bw’ ubushize yasoje atubwira ko ari mwalimu w’ Itorero akabifatanya n’akazi gasanzwe ka Gisirikare. Twagize amatsiko bituma tumwegera tugira icyo tumubaza uko yahamagawe ari umusirikare mukuru? Adusubiza muri aya magambo:
1.Ikibazo: Umuhamagaro wo kuba umuvugabutumwa mwawiyumvisemo gute?
Igisubizo: Maze kwakira agakiza haciye igihe, hari ibimenyetso natanguye kubona mu nzozi. Hamwe nabona mpagaze imbere y’ishengero rinini ndiko ndavuga nsemerera (...) -
Kubabarira biragoye ariko ni itegeko ku mukristo!
9 May 2016, by Alice Rugerindinda“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutabababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” Matayo 6: 14-15
Igishimishije muri aya magambo ni uko Imana itadusaba gukora ibirenze ibyo dushoboye, kandi Paulo yaranditse ngo ashobozwa byose na Kristo umuha imbaraga! Imana ishimwe.
Ikintu cyatuma Imana itakubabarira , ntekereza ko atari ikintu cyoroshye, cyane ko ducumura buri munsi, dukenera imbabazi z’Imana buri munsi.
Kubabarira (...) -
Ubuhamya:Imana niyo yonyine ibasha guhindura amateka y’umuntu
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaPasiteri Nkurunziza Fiacre abarizwa mu ‘‘Rusengero rwa Yesu Kirisitu rw’Abera b’Imana bo mu minsi ya nyuma’’. Uyu mu pasitoro yavuze ubuhamya bw’ubuzima bwe ari naho yemereje ko Imana yonyine ari yo ibasha guhindura imibereho n’amateka y’umuntu.
Ubuhamya bwa Pasiteri Nkurunziza bukubiyemo ibyo yanyuzemo mbere yo gukizwa ndetse n’ibyo abona muri iki gihe yamaze kwakira agakiza.
Nkurunziza yavuze ko yamenye ubwenge asanga se afite abagore babiri. Kubera ko se atabitagaho bituma ajya gushaka akazi (...)
0 | ... | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | ... | 1230