Turangije umwaka w’2013. Twawubonyemo byinshi, ni cyo gituma dukwiriye gushima Imana yatubashishije kugera ku byo twagezeho. Niba kandi nta bigaragarira amaso twabashije kugeraho, dushimire Imana ko yaturinze, ari na cyo gihamya ko idufiteho umugambi w’ibyiza. Dore imigisha 5 dusanga mu ndirimbo ya 416 mu gushimigha Imana (Cant. 416):
Iyo ushimye:
1. Ibikomeye biranesheka, 2. Na Satani ntazagushobora, 3. Amakuba ntiyakwihebesha, 4. Uryoherwa n’ibyo mu ijuru, 5. Yesu uramwirebera unezerwe. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imigisha 5 iva mu gushima Imana!
31 December 2013, by Ubwanditsi -
Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe. Pasteur Desire Habyarimana
7 July 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).
Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo (...) -
Umurimo w’ Ivugabutumwa muri Mozambique urakataje
5 February 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe n’ ubuyobozi bw’ Itorero rya Pentecote ry’ ububyutse rikorera muri Mozambique (IGREJA PENTECOSTAL DE REAVIVAMENTO EM MOCAMBIQUE mururimi rw’ Igiportugal rukoreshwa muricyo gihugu) Iri torero rimaze imyaka 6 rikaba umubare munini w’abarigize ari abene igihugu.
Uyu murimo w’ Imana ntiworohera abawukora bitewe n’ impamvu zitandukanye aha twavuga nko kubura amikoro kandi abafite inyota y’ ubutumwa bwiza ari benshi. Cyane ko iki gihugu ari igihugu gifite ibice byinshi (...) -
Guca bugufi nyako!
8 May 2016, by Isabelle GahongayireMwaba mwarigeze guhura na benedata muri Kristu bagenda bacuritse umutwe bakagaragaza n’uburakari mu maso. Natangajwe igihe kimwe no kumva ko babikoreshwa no guca bugufi.
Guca bugufi ni insanganyamatsiko ikunzwe kuvugwa mu Bakristu ariko kandi ubusobanuro bwayo buragutse. Usanga kuri bamwe guca bugufi ari guhitamo ibintu biciriritse, cyangwa se kwemera gufatwa nabi kugira ngo bashimishe Imana. Ariko nyamara guca bugufi ni ibindi birenze, ni n’isomo Yesu yashimitseho cyane, ni naryo turi (...) -
Uganda: Ururembo rwa ADEPR-Umujyi wa Kigali rwagiranye umubano wihariwe n’amatorero ya Pentekote muri Uganda
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKuri uyu wa gatandatu tariki 31/10/2015 Abayobozi ba ADEPR-Ururembo rw’ umujyi wa Kigali barangajwe imbere n’ Umuvugizi wungirije wa ADEPR n’abagize Biro ya ADEPR bahagurutse Kigali berekeza mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, aho bari bagiye mu giterane cyiswe ‘’Nimuze twubake.’’ Nehemiya 2:17
Bakigera mu mujyi wa Kampala-Uganda bakiranywe ibyishimo byinshi n’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi hamwe n’abakristo b’Abagande.
Iki giterane cyamaze iminsi ibiri kandi cyanitabiriwe na Chorale (...) -
Mu Kristo waba uzwi imbere y’ Imana kurihe zina?
22 February 2016, by Umugiraneza EdithIjambo ry’Imana mu gitabo cy’Abakorinto 2: 17 ryarambwiye ngo iyo umuntu ari umukristo aba ari icyaremwe gishya ibyakera biba byibagiranye. Ijambo ry’Imana rikongera rikavuga ngo kera nti mwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Ubundi mu muco mpuzamahanga dusanga kenshi ababyeyi b’umwana aribo bamuha izina, kuko umwana aba ari uwabo abitirirwa afite DNA zabo.
Iyo twakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza tuba twinjiye mu muryango w’abana b’Imana. Imana ikaduha izina rikwiranye n’icyo yaturemeye (...) -
Ubukwe butangaje!
16 January 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki 15 Mutarama 2012, Mu itorero rya ADEPR NYAKABANDA ( ryubatswe munsi ya Hotel Alpha Palace) Mu giterane cyabo bise icyububyutse ni ho twasanzwe umuryango ufite ubuhamya buteye kwibaza byinshi,nta bandi rero ni Bwana NTIRUGIRISONi Theoneste n’Umufasha we Saverina NYIRAHABABAKWITONDA bakomoka mu cyahoze ari intara ya Kibuye i Ruberengera ho mu karere ka Karongi, bakaba bamaze imyaka umunani bakoze ubukwe bwitabiriwe kdi bugatangaza abantu benshi, kubera ikinyuranyo (...)
-
Imana yagutabaye ikakurinda irashaka ko uyibuka
1 January 2016, by Ernest RutagungiraMu mateka ya buri wese iyo havuzwe gutabarwa abyumva ndetse akabishyikira bivuye ku buzima yanyuzemo bwari bumukomereye yabuze uwamurengera nyamara akaza kubona gutabarwa guturutse ahantu atatekereza, uyu munsi rero Imana irashaka ko wibuka ndetse ukazirikana ko ari yo yabikoze.
Iyo dusomye ijambo ry’Imana( kuva 14:1-31) ritubwira inkuru z’uko Imana yatabaye ubwoko bwayo bw’Abisirayeli burenga ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n’abana kongeraho abandi banyamahanga bari (...) -
Imana ikora ibikomeye! Nyuma y’ imyaka 14 twarabuze urubyaro twabonye umwana
5 December 2015, by Alice RugerindindaChorus: “Akira ishimwe, Mana yanjye, kuko wakoze ibyo ntakekagaaaa, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, numutima wanjye ntibitekerezeeee”
Iri jambo ryarantangaje: “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo….”. Abefeso 3:20
Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe. Imana ishimwe Umuntu umwe yaratubwiye ngo ntayindi Bibiliya izandikwa, ahubwo (...) -
Intahe :"Nararirimbiye Imana igihe kirekire muri Korare ariko ntakijijwe nyuma ndakizwa!
30 January 2013, by UbwanditsiHar’ intahe nyinshi ariko iyi niyo natoye ngo ibe urufatiro rw’ inyigisho yacu muri kino gice ca mbere.
Umuntu umwe yashinze intahe avuga ati: » Navukiye m’ umuryango w’ abantu bubaha Imana, nkura numva inkuru z’ ivya Yesu kuva nkiri muto. Narigishijwe gusega, kuja mu ngoro y’ Imana, gutanga imperezwa, n’ ibigira cumi. Bibiliya narayisoma neza, kandi ngakora ibikorwa vy’ Imana nkukw’ abandi babikora.
Nararirimbiye Imana igihe kirekire, ndiga ndaheza amashure, ndakorera Leta, ndarongorera mw’ (...)
0 | ... | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | ... | 1230