Ubusanzwe gukunda si bibi, nta nikibazo kirimo kuba umuntu yavuga ko akunda undi hatitawe ku myaka. Mu matorero akenshi iyo baha impuguro abakiri bato bakunze kubereka ko atari byiza ko bagira abo bakundana mu gihe nta gahunda yo kurushinga irimo gutegurwa. Abavuga ibi babishingira ku kuba bene izi nkundo zikunze kuvamo imyitwarire idahwitse, iyo benshi bakunze kwita agakungu, rimwe na rimwe binagusha urubyiruko mu byaha.
Nubwo nta myaka igenwe yo kugira uwo mukunda waba umuhungu cyangwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Impamvu abakijijwe bakiri bato bakwiye kwitonda mbere yo kwinjira mu rukundo
23 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Ubuhamya: Ntahabi Imana itagukura ntanaheza itagushyira
30 November 2012, by Patrick KanyamibwaMiriyamu Deborah Zulphath yavukiye Kimisagra mu muryango w’abana batanu we akaba ari uwa mbere. Mama we yamushakanye undi mugabo ubwo yari afite imyaka itanu. Akiri umwana yakundaga kwiga cyane, akaba yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, atsinze ajya kwiga Gisenyi ku Nyundo mu mwaka wa 1996 icyo gihe kubera umutekano muke waru uri Rubavu, agaruka i Kigali, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ubucurruzi n’ubucungamari.
Deborah Zulphath yavukiye mu muryango wa abisilamu, (...) -
Uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu bubatse ingo. (igice cya 2)
25 March 2014, by Pastor Desire Habyarimanauburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane.
Ni uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane binyujijwe mu mishyikirano.
Intambwe z’ ingenzi mu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ugushyikirana :
Kugaragaza ikibazo (impamvu y’amakimbirane) ; Gusesengurira hamwe ikibazo ; Kurebera hamwe impamvu z’ ikibazo ( nyirabayazana) ; Gushaka ibisubizo bishoboka ; Guhitamo igisubizo kirusha ibindi kuba cyiza ; Kwigira hamwe uko umwanzurowashyirwa mu bikorwa ; Guhora musuzuma niba umwanzuro mwafashe ubateze (...) -
Ndahamya ko Umwami wanjye atanga ubwenge kuko ubwo nari umuswa namusabye ubwenge arabumpa
12 October 2012, by UbwanditsiNitwa MUSABYEMARIYA Immaculee, navukiye mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Komine MUSEBEYA mu mwaka wa 1975, ubu nkaba ntuye mu karere ka Ruhango kuko ariho nashatse.Ubuhamya bwanjye buravg auko Yesu yangiriye neza mu buryo bwo guhindura ubwenge bucye navukanye.
Natangiye kwiga amashuri abanza niga ndi umuswa,ibyo biakababaza ababyeyi banjye cyane ariko ntibabitindeho, ndangije nakoze ikizami gisoza amashuri abanza, amanota asohotse nsanga natsinzwe, hashize igihe ababyeyi banjye (...) -
Umu Pasitori wawe ni nde? ( who is your Pastor?)
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUmurimo w’umupasiteri ni umurimo wo kuyobora intama, ni umurimo wo kumenya ubuzima bwazo, ni umurimo wo kumenya aho aziragira. Umupasteri agereranywa n’umwungeri w’intama. Ariko turareba umupasiteri n’umuganga (docteur). Mu bihugu byateye imbere, buri muryango wose uba ufite dogiteri (family doctor). Ushatse wamwita personal doctor (umuganga wanjye ku giti cyanjye).
Uyu muganga inshuro nyinshi aba azi uko ubuzima bw’umuryango abereye dogiteri buba bumeze. Aba afite icyo bita mu cyongereza (...) -
Ese koko ijuru ni iry’abaswa n’abakene gusa?
24 April 2012, by Ernest RutagungiraIyo ukurikiranye ibiganiro bitandukamye usangana bamwe mu bayoboke b’amadini ,usanga hari bamwe muri bo bavuga ngo nta mukire uzakandagira mu bwami bw’Imana, abandi nabo bakavuga ko ijambo ry’Imana rizwi ndetse rigasobanukirwa n’abaswa cyangwa injiji mu by’ubumenyi busanzwe, aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo bibiliya ibivugaho n’ukuri nyako ku bivugwa. Ese izi mvugo zavuye he?
• Aha mbere havugwa cyane ni aho usanga Yesu yavuze ngo ku mutunzi biragoye kwinjira mu bwami bw’Imana ngo (...) -
Imirimo myiza itarimo gukiranuka ntiyaguhesha ubugingo
4 December 2013, by Ernest RutagungiraMu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 2:20)
Kuva umuntu yaremwa kugeza ubu, binyuze mu ijambo ryayo, Imana yagiye itwereka ko gahunda imufiteho ari ndende kandi (...) -
Twirinde ibitumarira amavuta. Pastor Desire Habyarimana
28 May 2013, by UbwanditsiAbacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...) -
yahindutse mushya nyuma yo guhura n’Umwami agaca ingoyi zari zimuboshye..
10 December 2012, by UbwanditsiAli yakuriye mu gihugu cya Alijeriya akurira kwa Nyirakuru aho akaba ari naho yabaga ubwo intambara yo guharanira ubwigenge bwa Alijeriya yabaga. Icyo gihe ariko ababyeyi be bakaba bariberaga mu Bufaransa.
Mu kwezi kw’Ukuboza 1965 nibwo Ali yagarutse mu muryango we mu Bufaransa, ari naho nk’uko abivuga nta kintu kiza na gito yaba yibuka cyamunejeje kuva akigera aho ababyeyi be babaga, kuko kuri we ubwo buzima bushya bwarangwaga n’ umubabaro n’ubusharire bukabije kuri we. Ubwo nyine biba (...) -
Ikirusha ibindi kuba kiza ni ukwegera Imana
27 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. Zaburi 73:28
Mu bantu bafite ubunararibonye bw’ubuzima ntekereza ko ubuhamya bwe buri mu bice byinshi Dawidi arimo. Iyo avuze ngo naho Data na mama banta Uwiteka yantarura, aba yibutse ukuntu Se yamwohereje mu ntama akajya kuba mu ishyamba, bakuru be bibereye mu rugo, akajugunywa iyo kandi ari umuhererezi wari ukwiye kwitabwaho n’ababyeyi kurusha abandi.
Dawidi (...)
0 | ... | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | ... | 1230