Ku myaka 20, nari nari umusinzi. Nagombaga kunywa inzoga kenshi, ku buryo byageze aho nkenera kujya nywa icupa ry’inzoga mu gitondo kugira ngo mbashe kubyuka. Ibisindisha byari byarantwaye umutima n’ubwo nta wabashaga kubibona. Naravugaga kandi nkatekereza bisanzwe. Nabayeho mu ruzerero, nkajya mva mu mujyi umwe njya mu wundi nk’uko amarangamutima yanjye yambwiraga. Iyo numvaga mpaze kuba mu mujyi umwe, nafataga imodoka ya mbere nta cyerekezo mfite.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 1979, nafashe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana yankijije uruzerero n’ubusinzi - Francois
2 September 2013, by Ubwanditsi -
Ruth Graham, umugore w’umutima nk’uwo dusanga mu migani 31
28 February 2013, by UbwanditsiBakundwa muri Kristo, hashize igihe nshaka gusangira namwe aka gace gato k’igitabo Billy Graham yanditse avuga ku buzima bwe, aho atwereka uburyo umugore we Ruth Graham ateye. Nakozweho cyane n’uwo mugore, n’urukundo akunda umugabo we n’uburyo amushigikira. Ntavuze byinshi, nabandikiye amagambo make aho Billy Ghaham avuga ku mugore we.
AGACE K’IGITABO CA BILLY GRAHAM CITWA "UWO NDIWE" Uburyo twari tuguwe neza kuri ubwo butaka twariho ntabwo ariko byakomeje tugeze hagati y’umugabane. Hoteli (...) -
TUBITSE UBUGINGO BWACU KWA YESU Pastori Michel ZIGIRINSHUTI
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima. (Itangiriro 2:7)
Uko ni ko byanditswe ngo"Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima", naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. 1Korint.15:45... Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka (...) -
Mbese gusenga umuntu ahagurutse mu rugo cyangwa ahageze ni ngombwa?
21 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneDusome mu gitabo cyo Kubara 10: 35-36. Uko iyo sanduka yahagurukaga Mose yaravugaga ati:“ Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge“. Yahagarara akavuga ati: „Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’abisiraheri.“
Muri iki gihe mu rugendo, abisiraheri bari bafite umuyobozi witwaga Mose.Uwo niwe Imana yari yarahaye ubushobozi bwo kuyobora, ikajya ivugana nawe uko urugendo rumeze nicyo bagomba gukora. Imana imaze gushima kubana nabo yategetse Mose kwubaka ihema ry’ibonaniro (...) -
Ibiranga abana b’ Imana nyakuri
1 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bakunda kuvuga ko bakijijwe, ari abana b’Imana, ndetse bakabiririmba cyane ibi ubwabyo ntabwo ari bibi. Ariko umuntu ashobora kwiyita umwana w’Imana yibeshya, niyo mpamvu nifuje kugeza ku bantu bifashisha iyi site, ibiranga abana b’Imana nyakuri, dushingiye ku Byanditswe Byera, Ijambo ry’Imana, kuko aribyo Kuri (Yohana 17: 17). Muri iki cyigisho, twifashishije urwandiko rwa mbere rwa Yohana. Twifashishije Bibliya Yera ya 1993.
Icyitonderwa: kugira ngo wunguke kurushaho, wasoma (...) -
Wumva wakomeza guhamya Kristo nubwo byagusaba gupfa?
13 October 2015, by Innocent KubwimanaIki ni ikibazo kimaze iminsi kibazwa n’imbaga y’abantu batari bake, nyuma y’aho mu bihugu hirya no hino ku isi cyane cyane ibyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu abakristo barushaho kwicwa bazira imyemerere yabo. Kuri iki bamwe bakomeza kwibaza impamvu ibi birushaho gukaza umurego. Ese byaba ari uko isi irushaho kugwiza umwijima ikaba idashoboye kwihanganira umucyo uyizamo? Wenda nabyo birashoboka. Ese byaba ari kimwe mu byerekana ko Yesu agiye kugaruka. Ibi byose birashoboka.
Urubuga (...) -
Igihe cy’Imana n’igihe cy’abantu
26 August 2015, by UbwanditsiAbami 4:1-7, amagambo ari hano ni ay’umugore w’umupfakazi. Inkuru y’uyu mupfakazi igaragaza ko yari ageze mu bihe bigoye by’umubabaro n’agahinda, gupfakara, gukena, kumunyaga abana be.
Kugira ngo bafate icyemezo cyo kumunyaga abana be 2 b’abahungu, inkuru yari yarasakaye muri rubanda, amagambo y’abantu, gusekwa ari byinshi. Ariko, yikomeje k’Uwiteka!!
Yumvise gusenga kwe, ndetse n’uk’umugaragu wayo Elisa, aramutabara, amurinda agahinda gasaze no gukorwa n’isoni. Rubanda rwari rutegereje guseka. (...) -
Ubuhamya : Ubwo nafataga umwanzuro wo kuva muri Islamu nibwo naronse amahoro atemba nk’uruzi.
20 September 2012, by UbwanditsiNavutse mu muryango w’abana 6 , ababyeyi banjye bari abasilamu bakora mu buryo bwose imihango y’idini yacu kandi badutozaga gukunda Ubusilamu cyane. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, mu rugo iwacu hahoraga umwuka w’amahane, umubabaro ndetse n’ ibyago. Ibi byaterwaga n’uko iyo twabaga twumvise Papa aje twese twarirukaga tukamwihisha kuko yagiraga amahane cyane.
Muri njye, sinigeraga na rimwe numva ntekanye, kuko nahoranaga ubwoba budashira, ngahorana umubabaro udasobanutse, ngahorana intimba, (...) -
Waba warigeze wibaza impamvu ibyo ushaka gukora ataribyo ukora!
23 February 2014, by Alice RugerindindaNdavuga nti ” Muyoborwe n’Umwuka” , kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora ataribyo mukora. Abagalatiya 5:16-17
(So I say, let the Holy Spirit guide your lives. Then you won’t be doing what your sinful nature craves. The sinful nature wants to do evil, which is just the opposite of what the Spirit wants. And the Spirit gives us the desires that are the (...) -
Kugira uruhare mu kubohoka bishyingiye ku kwizera Yesu
22 April 2016, by Isabelle GahongayireMariko 10 : 46-52 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi yicaye i ruhande rw’inzira. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira !Soma ibikurikira.
Umuhungu wa Timayo yari yaratawe i ruhande rw’inzira igana i Yeriko ntabwo yari afite icyizere cyo kuzatabarwa n’abaturanyi cyangwa se abo babanaga. Ntabwo tuzi neza umubare w’abamuherezaga amafaranga ubwo (...)
0 | ... | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | ... | 1230