“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero adasuzuguye gusenga kwabo” Zaburi 102:18
Ubusanzwe iyo umuntu adafite shinge na rugero, ntagira umuvugira, ntagira umwumva, ntagira umwitaho, ariko Imana yo, uwo nguwo imwitaho! Imana ishimwe. Maze iminsi ntekereza uburyo Imana yitaye ku gusenga kwanjye mu minsi yatambutse nkumva ntakwiriye guceceka.
Igihe Data yari amaze kwitaba Imana, nari mfite imyaka 19, ariko ngiye kwibona, nibona ndikumwe na mama udafite icyo akora cyamuha amafaranga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero
5 July 2016, by Alice Rugerindinda -
Sobanukirwa ibyumweru 70 byahanuwe na Daniyeli
17 December 2013, by Simeon NgezahayoIgitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli ni amagambo atangaje. Ibice 6 bibanza bivuga amateka ya Daniyeli kandi bikavuga ibyo ku ngoma z’i Babuloni n’Ubuperesi. Kuva ku gice cya 7 kugeza ku cya 12, tuhasanga amateka y’ibyabayeho, airi byo twakwita ubuhanuzi. Ahangaha turibanda ku buhanuzi bufite ibimenyetso bifatika ku bijyanye n’imperuka y’ibihe. Mbere ya byose, reka twishyire mu mwanya wa Daniyeli uyunguyu uvugwa mu Isezerano rya Kera. Muri iki gihe cya none, ubwoko bw’Imana ni Isirayeli, umurwa wera (...)
-
Kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni!
15 August 2012, by Alice Rugerindinda“ Ni cyo cyatumye nca iteka, kugirango umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahinduke nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni” Daniel 3: 29
Imana ishimwe cyaneeee. Aya magambo yavuzwe n’Umwami Nebukadinezari nyuma yo kujugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana abantu b’Imana aribo Saduraka, Meshaki na Abedenego, akabona ntacyo babaye. Mu kimbo cyo kubona bahiye, ngo yabonye (...) -
Wari uzi ko ikinezeza Yesu ari ukubana n’ abantu? Pastor Desire Habyarimana
27 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaIbinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b) Yesu biramunezeza kubana natwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacu ariko nibyo yapfiriye. Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwita abakiranutsi.
Yesu yambaye ishusho y’ abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwe natwe cyangwa se Imana mu bantu. Iyo Yesu yigishaga yaravugaga ngo nimuguma muri njye ijambo ryanjye rikaguma muri mwe, musabe icyo mushaka. Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari (...) -
Gukemura amakimbirane mu bubatse ingo (igice cya mbere)
20 March 2014, by UbwanditsiAmakimbirane n’ iki?
Abantu bavuga ko hari amakimbirane iyo hari ukutemeranwa ku bitekerezo cyangwa ku bintu runaka, bigatuma umubano w’ abantu uburamo umudendezo n’ ubwizansure.
Ibishobora kuba inkomoko y’ amakimbirane mu bashakanye.
Uburere buri wese yahawe;
Ubuzima umuntu yanyuzemo, bwiza cyangwa bubi;
Ibikomere umuntu yahuye na byo mu buzima bitakize;
Kutumvikana mu gucunga umutungo w’ urugo;
Ibyo umwe aha agaciro ariko undi akabona ntacyo bimaze;
Kutumvikana ku mirerere y’ (...) -
Ntukabwire umunyamubabaro uti “Komeza imbere!” - Kay Warren
17 March 2014, by Simeon NgezahayoMu gihe habura iminsi mike ngo umwaka ushire umwana wabo Matthew Warren yiyahuye, Kay Warren yagaragaje amarangamutima akubiyemo ibyo yanyuzemo ubwo yari mu gahinda k’umwana we. Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Church, ari na we mutware wa Kay aravuga yuko ubu butumwa bwagirira umumaro umuntu uri mu bihe nk’ibyo barimo icyo gihe. Kuri uyu wa Gatanu, Pastor Rick yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati "Birababaza kuba umuntu ababaye cyane, ariko nta we ubyitayeho.” Mu masaha 24 (...)
-
Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo
28 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo ; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).
Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza ; ntugategereze abantu ngo (...) -
Mwirinde mu rugendo!
23 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEfeso 5:15-17 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’ abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’ abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
Intego y’ iri jambo: Mwirinde murugendo. Abantu beshi bari murugendo rujya mw’ ijuru, nabatajya mw’ ijuru barajya iwabo h’ iteka kuko mw’ isi twese turi abagenzi tuzayivamo ahubwo ikibazo uru rugendo turimo turugendamo dute?
Yesu yaravuze ko ariwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo kandi birumvikana niwe nzira abazayigendamo mukuri bazabona ubugingo (...) -
Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu/ Ev.Ernest (Bujumbura)
29 July 2015, by Innocent KubwimanaNdabaramukije mu izina rya Yesu, nongera kubatumirira kuri aya mazimano y’Umwami. Jewe nitwa Ernest ndi umukozi w’Imana atuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Murambabarira gose iki kirundi kiza kubagora gusoma ku batakizi ariko Umwuka arabasobanurira mu izina rya Yesu.
Dusangire ijambo rivuga ngo" Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu"Abafilipi 2:5.
1. Buriya naho tubona abantu baremye kumwe kandi bafise ingingo zimwe z’umubiri buriya baratandukanye. Hariya umuntu bamubajije ngo umuntu (...) -
Korare Itabaza y’i Butare yataramiye abanya Kigali
25 March 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatandatu taliki 24-25/03/2012 mu itorero rya ADEPR Gahanga habereye igiterane cyari kiyobowe na Korare Itabaza yo mw’itorero rya ADEPR ururembo rwa Butare hamwe na Korare Yakini ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR Kicukiro. Hari kandi n’abakozi b’ Imana batandukanye barimo Pasteur Ngamije Viateur.
Kubera indirimbo nziza z’ aya ma Korare byatumye abantu benshi bitabira icyo giterane buzura urusengero kandi koko izi korare zikundwa n’abantu benshi.
Nyuma Pastor Ngamije Viateur (...)
0 | ... | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | ... | 1230