Yesu ntakangwa n’iminsi umaranye ikibazo cyangwa ibyo abantu bamenyereye ahubwo iyo umushakanye umwete arakwiyereka. Uziko hari ubwo Yesu akwitegereza akamenya uko umeze akururutswa no kukugirira neza, akakurengera. Twifashishe iri jambo ry’Imana ‘’Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirerkire arwaye, aramubaza ati ‘’urashaka gukira?’’ Yohana 5:6
Bibiliya itubwira ko uyu mugore yari aryamye ategereje ko amazi yihinduriza kuko ngo rimwe na rimwe Malayika yazaga amazi akihinduriza, uwabanjemo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Iyo Yesu aje gukiza, akiza ukwe!
6 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Ntuzamere nkaYehu yakoze ibyiza n’ibibi arabikomeza!
26 April 2016, by Alice Rugerindinda“Uko niko Yehu yarimbuye baali amukura muri Isirayeli. Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje abisirayeli ngo bacumure, n’iby’ibigirwamana by’izahabu byari I Beteli n’I Dani” 2 Abami10 : 28:29
“ Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga” 2 Abami 17:33
Imana idusure. Ubundi mu magambo make, iki nicyo kibazo abantu dukunze guhura nacyo. Icyo kugira ishyaka ry’ibyiza, icyo gukora ibyiza, ariko ugasanga (...) -
Ubusambanyi nk’imwe mu ntwaro y’umwanzi ikomereye itorero
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbusambanyi ni imwe mu ntwaro zikomeye zirwanya Itorero , bukaba bufite amateka maremare mu buzima bwa muntu uhereye mubihe bya kera cyane (préhistory) ; kandi usanga abanditsi benshi bagereranya iki cyorezo cy’ubusambanyi nk’indwara ya cancer y’Isi dutuye, kubera uko iminsi yagiye ihita niko ubusambanyi n’inzira zibuganishaho byagiye bifata indi ntera ndetse byinjizwa mu mico y’imiryango n’ibihugu mu buryo butandukanye. usanga kandi mu bihugu bitandukanye hagaragara mu buryo bwinshi inzira (...)
-
Ubutumwa bwo gushimira bw’Agakiza Family.
31 December 2013, by Pastor Desire HabyarimanaNcuti mukunzi w’urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org , Mu rwego rwo gusoza uyu mwaka w’2013, Agakiza Family yakugeneye ubutumwa bwo kugushimira ubufatanye watugaragarije muri uyu mwaka wose umaranye natwe. Twizera ko Imana yubatse ubugingo bwawe binyuze ku rubuga www.agakiza.org. Mu izina ry’Agakiza Family, nyemerera na none mbonereho kukwifuriza umwaka mushya muhire w’2014.
Agakiza.org ni urubuga rw’ivugabutumwa, rufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bari hafi no ku bari (...) -
Inkunga Imana itanga Pasitori Bimenyimana Jean Claude
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : INKUNGA IMANA ITANGA
Zaburi 60:14 14 Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.
Zekaliya 4:6-7 6 Aransubiza ati"Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ’Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 7"Wa musozi munini we, wiyita iki ? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ’Nirihabwe umugisha ! Nirihabwe umugisha !’ "
Matayo 27 : 19-20 19 Maze (...) -
Ijambo ry’Imana rivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye ?
2 May 2014, by UbwanditsiGutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 3 bashakanye batandukanye.
Nyamara hambere ibi byagaragara mu bihugu byateye imbere ndetse Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, ku buryo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye byagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda.
Kuri iki cyumweru tariki 4 Nzeri, ubwo Umushumba w’Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) (...) -
Ingaruka z’ Icyaha Rev Karangwa Alphonse
16 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbaroma 6:12 - Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.
Abaroma 6:23 - kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Nkuko tubisomye icyaha ni kibi cyane, ibihembo byacyo n’Urupfu kandi urupfu rw’iteka ryose. Ibihembo biragwira uzi ikintu gituma uzahembwa kubabara iteka ryose.
ICYAHA N’IKI?
Icyaha n’ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa kudakora ibyo idusaba muyandi magambo nukutagendera mu nzira (...) -
Imana yanzuriye umwana yapfuye: Kelene Bayenda
14 July 2012, by UbwanditsiNitwa Kelene Bayenda navukiye mu gihugu cya Uganda Kamaranansane, ndi umubyeyi mfite umutware n’abana batanu. Nkaba narakiriye Yesu maze kubyara gatatu , navukiye mu muryango w’abapagani nza gukizwa nyuma gusa ntarakizwa najyaga ndota ibintu nkabona birabaye muribyo urugero ni uko narose umugabo tuzabana hanyuma bashaka kunshingira undi ubukwe burapfa nyuma umwe narose n’ ibimenyetso namubonyeho niko yaje ameze ni nawe mugabo wanjye.
Aho nshakiye natinze kubyara, mara imyaka itatu, nyuma (...) -
Amasomo 6 twigira mu rwandiko rwa Yuda nk’Abakristo – Rev. Jean Baptiste Mugiraneza
24 June 2016, by UbwanditsiIntangiriro
Urwandiko rwa Yuda ruri mu bitabo 27 bigize Isezerano Rishya. Rubarirwa munzandiko zirindwi rusange, zikaba ari inzandiko zandikiwe abantu bose, rukaba ari rwo rwa karindwi. Uru rwndiko rukurikira urwandiko rwa 3 rwa Yohana, rukabanziriza igitabo cy’Ibyahihishuwe.
Uru rwandiko rugizwe n’imirongo 25 n’ubwo rugaragara ko ari rugufi, rufite inyigisho ikomeye kandi ikenewe n’abizera Yesu Kristo bose.
Ni nde wanditse urwandiko rwa Yuda?
Uru rwandiko benshi mu bahanga b’Isezerano (...) -
Burera : Urusengero rwagwiriye abakirisitu, 5 barapfa abasaga 10 barakomereka
22 September 2013, by UbwanditsiImvura nyinshi n’umuyaga byasenye urusengero rw’abapentekoti (ADEPR) mu murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera rugwiriye abakirisitu bari basigaye mu rusengero nyuma y’amasengesho ruhitana 5 abasaga 10 barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje.
Abaturiye hafi y’uru rusengero babwiye IGIHE ko imvura n’umuyaga byari byinshi, byasanze abari abasigaye nyuma y’amateraniro yo kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2013, basigaye mu masengesho yihariye, abandi benshi bari bamaze gutaha.
Umwe muri bo yagize ati (...)
0 | ... | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | ... | 1230