Iki ni ikibazo kibazwa n’abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko rw’abakirisito rukundana, mbere na mbere reka turebe itandukaniro riri hagati y’irambagiza no gukora ubukwe ni ukuvuga kubana nyir’izina; igihe cy’irambagiza ni igihe abakundana bakwiriye kumenyana by’ukuri umwe akamenya imico y’undi ku buryo buhagije kandi bakarushaho kungurana ibitekerezo ku gushinga urugo. Igihe abakundana bashinze urugo ni bwo baba bemerewe kugirana umubano ukomeye cyane watuma bakora ikintu icyo ari cyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ese birakwiriye ku mukirisito gusomana no gukorakorana mu gihe cy’irambagiza?
5 April 2012, by Ubwanditsi -
Muka Nebukadineza yigishijwe iki ? Felicite Nzohabonayo
21 November 2013, by Felicite NzohabonayoYESAYA 48 : 17 « Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati : ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiye kunyuramo. »
Njya ntekereza cyane ku rugo rwa Nebukadineza, ibintu bitangiye guhinduka mu rugo, uko umugore byamugendekeye.
NEBUKADINEZA NI NDE ?
Yabaye umwami w’i Babuloni kuva mu myaka 626 – 605 imbere y’ivuka rya Yesu. Yari umwami ukomeye cyane, agatera amahanga menshi, akayatsinda, aba icyamamare murumva namwe ko umufasha we (...) -
Ese koko Micropuce hari aho ihuriye n’ ikimenyetso cy’ inyamaswa?
30 November 2012, by UbwanditsiAbantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu (...) -
Ubuhamya: Yesu yankijije indwara idakira
20 February 2013, by Isabelle GahongayireNavukiye mu muryango utari uw’abakristu, nta nubwo nigeze ntozwa ibintu by’idini. Usibye agatabo gato masenge yari yarampaye, karimo amasengesho menshi yo kubwira Mariya. Mu buto bwanje ubwo ubuzima butari bunyoroheye, nabumbuye ka gatabo ndagasoma, ariko mu by’ukuri ntabonamo icyo numvaga nipfuza muri icyo gihe. Ariko hasi muri ako gatabo hari handitse izina rya Yesu, numva umutima wanjye uripfuza kuhatinda.
Imyaka yarashize, mu rugo hakomeza kuba icuka kitari cyiza. Mfite imyaka 17, (...) -
Ubuhamya: Uburyo Imana yakuye Munyemana muri mayibobo
25 March 2014, by UbwanditsiNabayeho mu muhanda nzwi ku izina rya mayibobo, ubwo buzima nabumazemo imyaka7 naryaga iby’abandi bantu basigaje muri resitora.
Twakundaga kuba turi i Nyanza mu kimoteri tugatoraguramo ibirayi, ibitoki n’ibindi tukabiteka mu madebe, twanywaga ibiyobyabwenge binyuranye birimo itabi, urumogi na kore (colle) bashyira mu nkweto na tineli; twanywaga esanse na mayirunge n’ibindi. Twararaga hanze ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi ndetse n’i Nyanza mu kimoteri bakunda kwita Ruviri.
Nagiraga ibitutsi (...) -
Imana ishaka ko duhora twibuka imbaraga yadukuje muri Egiputa
7 August 2015, by UbwanditsiKuva 15:22 Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja itukura bajya mu butayu bw’i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi.
Kuva 15:23 - Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.
Kuva 15:26 - Arababwira ati"Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka (...) -
Mu buzima usigaje kubaho ukwiye kumenya guhitamo
16 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIcyerekezo cy’ubuzima bwacu giterwa n’amahitamo dukora. Mu buzima hari amahitamo y’ingezi, ariko hari amwe adusaba gutanga ikiguzi, kuko aba agiye gutuma ubuzima bwacu buba ubundi.
Iyo uruhinja ruvutse ruba rwinjiye mu buzima bushya. Rukiri mu nda, ruhora ruryamye, rugasinzira umwanya munini, rukikorera imyitozo ngoramubiri mike. Hanyuma umusi umwe uwari urutwite akavuga ngo : « Birarangiye ! Sohoka ! » Ubwo uruhinja rukaba rutangiye ubuzima bushya. Rwisanga mw’isi irimo umucyo mwinshi, (...) -
Ibintu bibiri by’ingenzi: utinde kuvuga, utinde kurakara.
8 May 2012, by Alice Rugerindinda“Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana”. Yakobo1: 19 “Umuntu wese udacumura mubyo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri wose” Yakobo 3:2b
Aya magambo iyo aba ayanjye, simba nyanditse, kuko akomeye kandi uko nyasomye aratsinda nkumva ndushijeho kwimenya nk’umunyantege nke ukeneye kugirirwa neza n’Imana. Mbega ukuntu ururimi rugoye kurutegeka! Mbega (...) -
Ntimukiganyire iby’ejo, Yesu niwe ubigena
7 September 2015, by Umumararungu Claire‘’Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?’’ Matayo 6:25
Ejo hacu ntituhazi, icyakora umuntu abasha kumenya ibyashize n’ibyo arimo muri ako kanya ariko ntiyamenya ibiri bumubeho mumasaha akurikiyeho, bivuze ko ibyo byo biba bizwi n’Imana.
Abantu bose bahangayikishwa n’ibizabatunga ejo hazaza, (...) -
Ni gute wahamiriza umugabo wawe udakijijwe? - Elisabeth Boutinon
30 July 2013, by Simeon NgezahayoHari ubwo umuntu yanyandikiye akoresheje internet, ambaza iki kibazo ngo "Ni gute wakwifata imbere y’umugabo wawe udakijijwe mu gihe urimo kumuhamiriza ko wizeye Yesu?"
Natekereje ko igisubizo namuhaye gishobora gufasha rwose n’undi wese wo muri twe, bituma nifuza gusangira namwe ibyo namushubije:
Mwene Data muri Kristo Yesu,
Wagize neza gukoresha ijambo ngo “ni gute umuntu yakwifata,” kuko ijambo ry’Imana mi Isezerano Rishya rivuga ko ijambo guhamya risa n’iridakoreshwa. Nyamara n’ubwo (...)
0 | ... | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | ... | 1230