Mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’umurimo w’ubushumba muri Amerika y’amajyaruguru, abagore b’abashumba benshi babajijwe bavuze ko:“ Ikintu cya mbere gisenya imiryango y’abo n’urushako ari ukwinjira mu murimo w’ivugabutumwa”. Ubundi bushakahatsi bwakozwe na “Focus on the Family” abagore b’abashumba 84% babajijwe basanze babayeho mu gucika intege cyangwa barwaye umunaniro ukabije (Depression).Kuba “ Umugore w’umushumba” mu Bufaransa ntibyoroshye kimwe no mu bndi bihugu ku isi yose!
Aha ndifuza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kwishimisha kw’abagore byabaye icyorezo kiri gusenya ingo
16 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
“NATANDUKANYE N’UMURYANGO WANJYE WAHIGWAGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, NIYAHUZA IBIYOBYABWENGE ARIKO NZA GUHURA NA YESU AMPINDURIRA AMATEKA!” IRANZI PATRICK
15 April 2014, by Simeon NgezahayoNitwa IRANZI PATRICK, navutse mu w’1989 mvukira i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nari ntaramenya ubwenge mpungana na mushiki wanjye aza kunsiga mu rugo kwa Pasiteri w’Itorero ry’Abadventistes b’Umunsi wa Karindwi, akomeza guhunga wenyine. Navukanye na mushiki wanjye uwo wenyine, Jenoside iba mfite imyaka 2.5 (yari ampetse nari ntaramenya ubwenge). Amaze kunsiga aho narahakuriye, maze kumenya ubwenge nkabona abandi bana bajya ku ishuri, aho kunjyana (...)
-
Ibiti byo kubaka umurimo w’Imana
4 September 2015, by Innocent KubwimanaBibiliya isaba abizera Kristo kuba inzu y’Umwuka, kandi inzu iba ikeneye kubakwa. Mbere y’uko umuntu yubaka asabwa kwegeranya ibikoresha kugira ngo atazagera hagati bikamunanira.
Kugira ngo umuntu ahinduke iyi nzu, asabwa ibintu byinshi. Iyo ushatse kuba ubuturo bw’Imana bigusaba gusenya ubwami bwa satani burundu muri wowe. Nta kindi kintu na kimwe Imana yakwemera guturana nacyo muri wowe.
Abantu bishyiriye hamwe gukorera umurimo w’Imana hamwe, hari ibintu bagomba kwitaho kugira ngo babashe (...) -
Nanyuze mu bikomeye, ariko Imana imara umubabaro – Godlove
8 April 2016, by Simeon NgezahayoNitwa Njut Tabi Godlove, mfite imyaka 27. Nakuriye mu mujyi uciriritse wo mu majyepfo ya Kameruni. Sinigeze ngira ubuzima nk’ubw’abandi bana. Ubwo ababyeyi basezeranya abana babo ubuzima bwiza, jyewe sinigeze ngira ayo mahirwe. Sinigeze ngira amahirwe yo kubona data.
Data amaze gupfa, mama yahise arwara. Nabayeho nta babyeyi ngira. Icyongeyeho, abadayimoni baranteraga nijoro bigatuma ntinya ijoro. Mu ishuli sinabashaga kwiga nnk’uko bikwiriye, bityo simbashe gutsinda ibizame. Ngize imyaka 10 (...) -
Iga gukoresha ururimi mu buryo buguhesha umugisha
26 May 2016, by Simeon Ngezahayo"Ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya " 1 Petero 3:10
Bibiliya itwigisha gukoresha ubwenge igihe duhitamo amagambo tuvuga, kandi Imana iduhamagarira kuvuga amagambo akomeza abandi akanabahesha umugisha igihe cyose tubonye uburyo (Efeso 4 :29).
Mu by’ukuri, ijambo ry’Imana ryemeza yuko ubugingo n’urupfu biri mu mbaraga z’ururimi. Ni cyo gituma tugomba kwirinda mu byo tuvuga buri munsi. Amagambo uvuga ashobora kugira (...) -
Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose
9 February 2016, by Alice Rugerindinda“Niba bishoboka mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose”. Abaroma 12: 18
Aya magambo ni amwe mu mpanuro za Paulo zikubiye mu mutwe witwa “imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo” Iyo usomye mu Abaroma igice cya 12 usangamo imirimo itandukanye ikwiriye imibereho myiza ya gikristo ari naho usangamo n’iki kintu cyo kubana amahoro n’abantu bose.
Nkuko Bibiliya itubwira kugenga ururimi, nasanze no kubana n’abantu bose amahoro ari irindi shuri ritoroshye, ariko rya ngombwa, kandi risaba ubwenge (...) -
“Natandukanye n’umuryango wanjye wahigwaga muri jenoside niyahuza ibiyobyabwenge… Iranzi Patrick
16 April 2014, by Simeon NgezahayoNitwa IRANZI PATRICK, navutse mu w’1989 mvukira i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nari ntaramenya ubwenge mpungana na mushiki wanjye aza kunsiga mu rugo kwa Pasiteri w’Itorero ry’Abadventistes b’Umunsi wa Karindwi, akomeza guhunga wenyine.
Navukanye na mushiki wanjye uwo wenyine, Jenoside iba mfite imyaka 2.5 (yari ampetse nari ntaramenya ubwenge). Amaze kunsiga aho narahakuriye, maze kumenya ubwenge nkabona abandi bana bajya ku ishuri, aho kunjyana (...) -
Menya imbaraga z’umuzuko wa mbere!
11 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuntu wese agizwe n’ibice 3: umubiri, umwuka n’ubugingo. Ahangaha turibanda ku muzuko w’umubiri, by’umwihariko ku muzuko wa mbere nk’uko uvugwa muri Bibiliya. Uyu muzuko ureba gusa Itorero, ni ukuvuga abapfiriye muri Yesu Kristo. Kuzuka kw’imibiri ni ukuvuga ko abapfuye bose bazazurwa n’imbaraga z’Imana, bakambara imibiri mishya.
Kuki tugomba kuzuka? Mbere ya byose, ni ngommbwa cyane ko dusobanukirwa iby’imibiri yacu. Umuntu amaze gucumura mu busitani bwa Eden, urupfu rwinjiye mu isi kubera (...) -
Mbese kuzura Umwuka Wera bimaze iki?
27 October 2015, by Innocent KubwimanaIbyakozwe 2: 12-15. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati:” mbese ibi ni ibiki? Abandi barabanegura bati basinze ihira………aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi.”
Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka,Imana izasuka umwuka wayo abakobwa n’abahungu bagahanura bakerekwa, abakambwe bakarota. Ibyo byahanuwe mbere yuko Kristo aza. Yohana umubatiza aje, yabwiye abantu ko inyuma ye hazaza undi umurusha ubushobozi uzabatirisha abantu umwuka n’umuriro. (...) -
Gufungurirwa imiryango y’umugisha kuzanwa no kwitanga.
29 February 2016, by Umugiraneza EdithIyo dusomye ibyanditswe byera dusanga benshi bahawe umugisha kubwo kwitanga n’abandi kutitanga byabazaniye ibyago.
Muri iki gihe rero iyo nitegereje nsanga turi muri bya bihe by’ imperuka hamwe ijambo ry’ Imana ritubwira ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bikunda bakunda impiya. Kuri ubu kwitangira umulimo w’Imana, imfubyi, abapfakazi, abatishoboye bisigaye ari ingume. Umuntu ashaka kubanza gukemura ibibazo bye byose mbere yo kwitangira abandi. Dore bamwe mubo Bibiliya itubwira bahawe (...)
0 | ... | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | ... | 1230