1Petero3: 1-2: Namwe bagore n’uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kwubaha.
Bibiliya itubwira ko umugore abasha gutsinda umugabo we atavuze ijambo narimwe amutsindishije imirimo myiza n’ingeso nziza amubonamo. Uko byagenda kwose, nubwo waba uzi kwiha amahoro ute, iyo ufite urugo washatse, hari inshingano ebyiri zizahora imbere (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wari uzi ko ingeso nziza z’ umugore zireshya umugabo agakizwa?
31 January 2013, by Isaro Marie Ange -
Gufungurirwa imiryango y’umugisha kuzanwa no kwitanga.
29 February 2016, by Umugiraneza EdithIyo dusomye ibyanditswe byera dusanga benshi bahawe umugisha kubwo kwitanga n’abandi kutitanga byabazaniye ibyago.
Muri iki gihe rero iyo nitegereje nsanga turi muri bya bihe by’ imperuka hamwe ijambo ry’ Imana ritubwira ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bikunda bakunda impiya. Kuri ubu kwitangira umulimo w’Imana, imfubyi, abapfakazi, abatishoboye bisigaye ari ingume. Umuntu ashaka kubanza gukemura ibibazo bye byose mbere yo kwitangira abandi. Dore bamwe mubo Bibiliya itubwira bahawe (...) -
Ubuzima bwose bukeneye kubaho kw’Imana
8 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara. Byose bitangirira mu gitabo cy’itangiriro (Itangiriro 1 kugeza kuri 3) aho Imana itwereka umugabo n’umugore baba mu kubaho kw’Imana. Ingobyi ya edeni ni ishusho y’ubutunzi, uburumbuke, ndetse ni ibyo byose byubaka ubuzima bw’umuntu ndetse n’umuryango
Nkuko ifi itabasha kubaho itari mu mazi, n’inyoni (...) -
Simoni , Simoni, dore satani yabasabye kugirango abagosore nk’amasaka
16 September 2012, by Alice RugerindindaKandi Umwami Yesu aravuga ati « Simoni, Simoni, dore satani yabasabye kugirango abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe » Luka 22 : 31-32
Muri aya magambo harimo amagambo abiri akomeye : satani yabasabye, ngo abagosore Hari undi muntu bibiliya ijya itubwira nawe Satani yasabye ngo amushungure cyangwa se amugosore, ariko nawe agira amahirwe yuko Imana yahagaze kubugingo bwe ariwe Yobu.
Ubundi iyo bagosora baba (...) -
Kuki Imana yemera ko tugeragezwa?
21 July 2015, by UbwanditsiUbundi iki ni kimwe mu bibazo abakristo benshi bibaza iyo bahuye n’ibibagerageza bitari bimwe bakibaza impamvu Imana ibyemera kandi bayikorera.
1 Samuel 16:18, Havuga Dawidi uko Imana yamunyujije mu bigeragezo bikomeye ariko akabikuramo indangagaciro zikomeye.
Hagira hati ‘’Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na (...) -
Pastor Siboma yarahiye ko ADEPR itazongera kugira amacakubiri
3 December 2012, by UbwanditsiNyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri (...) -
Bantaye mukiyaga cya Victoria ariko Imana inkuramo
26 June 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANitwa MUSANGANFURA Evariste ndi umunyarwanda, ntuye mukarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, ariko navukiye muri Tanzaniya mu 1974 kuko ababyeyi banjye bari barahahungiye mu 1959. Ndubatse nfite umugore n’abana 2 ikindi ndi umukristu.
Mu 1959 ababyeyi banjye bahungiye muri Tanzaniya, ariko muri 1983 bombi bazagupfa nsigara kwa Sogokuru ubyara Mama afatanya na Marume kundera icyo gihe nari mfite imyaka 9. Bitewe nogushaka kuzigarurira amasambu n’inka nyinshi iwacu bari baransigiye Sogokuru (...) -
Umugisha abantu badashaka (Matayo 5:4) – Dr. Ray Pritchard
24 January 2014, by Simeon Ngezahayo“Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa” Matayo 5:4. Uyu ni umwe mu mirongo idasanzwe muri Bibiliya. Ni amagambo ajimije kandi abumbye ubundi busobanuro.
Yesu yaravuze ati “Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa”. Hahirwa abashavura! Aya magambo adasanzwe ashatse kuvuga iki? Abashavura ni ba nde? Kuki bashavura? Bazahozwa bate? Uburyo abantu bashavura Abenshi muri twe baribuka Jim Elliot, umumisiyoneri wapfuye ahorwa Yesu akagwa mu gihugu cya Ecuador muri Mutarama 1956 yishwe n’abo (...) -
Umumaro wo kwemera ubushake bw’Imana - Joyce Meyer
24 February 2014, by Simeon NgezahayoHabayeho umusore muto wari ukennye cyane, ariko afite icyifuzo cy’inkweto. Yari ahagaze imbere ya depot y’inkweto, yambaye ibirenge, ashishira kubera imbeho. Umugore wari mu idirishya rya depot amubaza igituma ahagaze ahongaho, wa mwana asubiza uwo mugore ati “Mama, nari ndimo gusaba Imana umuguru umwe w’inkweto!” Umugore yinjiza umwana mu iduka, amwozaho umwanda wari umuriho ku birenge, amwambika amasogisi mashya n’inkweto. Uwo mwana yakozwe ku mutima n’impuhwe z’uwo mugore, maze ni ko kubaza (...)
-
Narwanye na kanseri mfatanije n’Imana, TURAYINESHA!
15 March 2013, by UbwanditsiAbabyeyi banjye bantoje kwizera. Mama yakundaga kumbwira ati: «Uwiteka Imana ni We ugomba kubanza imbere.» Data we yarambwiraga ati : «Nujya gusenga ujye wambara ikositimu, kuko uramutse ugiye kubonana na Perezida wa Repubulika wakwambara ikositimu. Ku Cyumweru uba ugiye kubonana n’Imana yawe, ujye wambara ikositimu.»
Twavutse turi abana 7, ariko buri gihe ku ifunguro ryacu mama yongeragaho igaburo rimwe ry’umukene. Iyo nta mukene wazaga gufunguza, yajyaga kumushaka mu muhanda. Yakundaga kuvuga (...)
0 | ... | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | ... | 1230