Kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Ukuboza 2011 mu itorero rya Gatenga hasojwe inyigisho zimaze icyumweru ziyobowe na Pastor Desire Habyarimana.
Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho yari mu gitabo cy’ Itangiriro 22 :1-19 hagira hati: “Imana igerageza Aburahamu imutegeka kuyitambira Isaka”.
Nk’uko Pastor Desire yavuze mu nyigisho ze, ibigeragezo byose ntibiva kuri Satani ahubwo hari bimwe biva ku Mana igamije kureba ko: ko tuyikunda, ko tuyumvira, ko tuyizera, ko tuzi gutanga, ko tuyubaha, aha akaba (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Gatenga: Abakrito bagenewe amahugurwa y’icyumweru
5 December 2011, by Ubwanditsi -
Umuhanuzi Harold Camping yahanuye imperuka abantu barayitegereza baraheba
7 March 2013, by Ubwanditsi“Ni ukuri Imperuka iri bugufi,” Harold Camping
Hari mu w’2011, aho umuvugabutumwa w’imyaka 90 Harold Camping yisubiyeho asaba n’imbabazi abayoboke be nyuma y’aho ahanuriye imperuka incuro ebyiri ariko ntibe.
Kuri California Radio ndetse na Family Radio (ari na ho yasabiye imbabazi), yahanuye ko isi izarangira kuwa 21 Gicurasi 2011. Isi imaze kwanga kurangira ku munsi yahanuye, yavuze ko yagiye mu mwuka akibeshya ariko noneho avuga ko nta gisibya izarangira kuwa 21 Ukwakira 2011. (...) -
ADEPR yagejeje mu Rwanda igihembo yahawe na UNESCO
10 September 2012, by UbwanditsiItorero ADEPR ryagejeje mu Rwanda igihembo ryahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO) ryaherewe i Paris mu Bufaransa kubera uruhare rwayo mu kwigisha abakuze n’urubyiruko gusoma, kwandika no kubara.
Baririmba bati : “Amasezerano y’Imana iyo wamaze kuyahabwa ujye usenga ugire kwizera ntazahera azaza”, Abapasiteri, Abaririmbyi, abayoboke b’iri torero n’abandi baturutse hirya no hino, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri, ni bwo bari baje (...) -
Addis abeba : Umuvugabutumwa Reinhard Bonnke yatangije igiterane yise “Gospel Festival”
9 November 2012, by UbwanditsiMugihugu cya Ethiopia mumurwa mukuru wa Addis Abeba ,umuvagabutumwa ufite ubwenegihugu cy’ubudage uzwi hano muri Afrika kuva mumwaka w’1967 Reinhard Bonnke yatangije igiterane kinini kizwi kw’izina rya (Crusade)kikaba cyaratangijwe kuri uno wagatatu taliki ya7/11/2012 kikazasozwa taliki ya 11/11/2012 mwitangizwa ryicyo giterane hakaba hari abantu basaga 75.000 uwo mugabo wamenyekanye cyane mubijyanye n’ivugabutumwa hirya nohino kw’Isi, hari hashize imyaka 20 adaheruka muri icyo gihugu, (...)
-
Ukuhaba kw’ Imana (presence) gukora ibitangaza
17 September 2012, by Pastor Desire Habyarimana«N’icyo uvuze ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina» - Kuva 33:17
Igikomeye mu buzima bw’ ubukristo ni ukwinjira mu kubaho kw’ Imana iyo winjiye muri ubwo bwiza imirimo itangira gukoreka, imisozi y’ ibigeragezo igasenyuka, abadaimoni barahunga, ibyo twabonaga bidashoboka bigashoboka. Iyo hatariho kubaho kw’ Imana haba hari kubaho kw’ ibibazo ukumva uraremerewe kandi ntacyo wakwerekana, amaganya akaza, ibyishimo bikabura, ukumva ikirere gifunze, wasenga ukumva ntibigenda. Ibi rero (...) -
Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango. Pasteur Antoine RUTAYISIRE
3 October 2013, by UbwanditsiIyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.
Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:
PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA
Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. (...) -
Ubuntu bw’Imana butangaje!
26 June 2013, by Simeon NgezahayoNiga mu mashuli makuru, nahaye icyaha urwaho kintandukanya n’Imana. Nasambanye n’umuhungu wari incuti yanjye, hashize imyaka 2 gusa ntangira kunywa ibiyobyabwenge. Nari umwana wa kabiri mu muryango wacu. Natangiye kujya mu rusengero, ariko nkomeza kuba “umupfapfa” cyane.
Ariko iyo navaga mu rusengero nahinduraga imyitwarire. Ubwo amashuli nari nyageze hagati. Natangiye gutekereza ejo hazaza, ntangira kwibaza uwo ndi we, n’ubuzima nifuza kuzabamo ubwo nzaba maze gukura. Ku bw’ubuntu bw’Imana, (...) -
Igihe kirageze ngo najye nkore cyane- Cubaka
7 September 2011, by UbwanditsiMu bihe bishize twaganiriye n’Umuhanzi Cubaka, atubwira byinshi bihereranye n’ubuzima bwe:
Nitwa Justin CUBAKA Irenge. Natangiye gucuranga mfite imyaka 12 mba aho bita Bagira ni i Bukavu mu gihugu cya Congo. Naje mu Rwanda mu mwaka wa 2005 Imana inkoresha mu kwagura muzika mu nsengero zitandukanye.
Natangiriye muri Victory Church, njya muri Goshen Church ubu ndi muri Restauration Church ndirimba muri Rehoboth Ministry nkacuranga muri Sheikinah Worship Team
Ndi umucuranzi wa guitar Acoustic (...) -
Ese waba uzi bimwe mu bituma kwifata binanirana n’uko byacika ?
26 October 2015, by Ernest RutagungiraUbusambanyi ni ikibazo cyugarije isi yose, ari urubyiruko, abubatse ingo ndetse n’abapfakazi, kubw’ibi byatumye za leta z’isi yose harimo n’u Rwanda zihaguruka zitanga umutungo mwinshi kugirango barebe ko abantu babureka cyangwa se byibura ngo bakumire ingaruka ziterwa nabwo, ariko ikigaragara ni uko abantu bamaze kubona ko kwifata ari inzozi.
Bimwe mu bibazo bijya bigora abantu ni ukuvura indwara nabi, akaba ari nayo mpamvu ikibazo cyo kwifata cyangwa icyo ababishobora bakora, kitari (...) -
IBITOTSI BYO MUBURYO BW’UMWUKA N’INGARUKA ZABYO!
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUbundi ibitotsi biri uburyo bubiri: Ibitotsi by’umubiri n’Ibitotsi byo mu mwuka. Ibitotsi by’umubiri Bibiliya ibivugaho iki?
Ibi bitotsi ni impano y’Imana kandi ibiha abo ikunda “Biruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. ” Zab.127:2
Dawidi yaravuze ngo:”Nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro” Zab.4:9
“Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.” (...)
0 | ... | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | ... | 1230