Ni byiza gushima Uwiteka, no kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose (Zaburi 92:1).
Abantu kenshi bakunda kuririmbira Imana no kuyihimbaza igihe banezerewe. Ibihe nk’ibyo, biba byoroshye kwibuka akaririmbo ukakaririmba wizihiwe. Ariko si benshi baramenya guhimbaza no hagati mu ngorane. Imana ishaka ko uhora unezerewe, uko byaba biri kose. Waba uri mu bihe byagombye kuzana umunezero cyangwa utabirimo ntacyo bihinduraho, kuko umunezero nyakuri ari uwo mu mwuka.
Mu Befeso 5:18-20 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ni byiza gushima Uwiteka no kuririmbira izina rye! Pasteur Desire Habyarimana
6 January 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Rinda umutima wawe! - John Roos
13 May 2013, by Simeon Ngezahayo"Naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye" 1 Yohana 2.11.
Hari uburyo bwinshi bwo kugwa mu mwijima mu buryo bw’umwuka. Urugero, iyo duhaye icyaha intebe mu bugingo bwacu; iyo duhaye urwaho Satani n’imbaraga z’abadayimoni; iyo twemereye isi ikaganza ibitekerezo byacu; iyo duhaye urwaho imibiri yacu ikadutegekesha irari ryayo; iyo tugiye ahantu habi tukareba ibyo tutagombaga kureba kandi tukamarana umwanya n’abantu twagombaga (...) -
Urusengero rwa ADEPR ku Kinamba rwahiye
26 November 2012, by UbwanditsiKu gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADEPR) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.
Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.
Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya (...) -
Ubuhamya: Natawe mu musarane Imana irandokora
30 July 2012, by UbwanditsiNitwa Karemera Viateur navutse 1984 mvukira ku Mugina. Ubwo jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yatangiraga nabaga kwa Sogokuru hanyuma turahunga nyuma twaje kugaruka iwacu ariko tuhamaze amasaha make kuko Sogokuru yari akuze cyane atakinabona na Nyogokuru nawe yari umukecuru ukuze twumva igitero kiraje tujya kwihisha mu masaka, bahise baza basohora mukecuru na Sogokuru barabica, kuva ubwo duhita duhungira kwa Padiri.
Interahamwe n’abasirikare baje kuhadukura batujyana bagenda badukubita (...) -
Urukundo rwa mbere mu muhamagaro w’Imana Mwalimu Alexis Nsabimana
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbyahishuwe 2:1-7 “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati 2.‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3.Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4.Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse (...)
-
Ibyo benshi bemeranywaho mu biranga umugore cyangwa umugabo mwiza
22 July 2015, by Innocent KubwimanaHari impaka zikunda kubaho cyane iyo abantu bavuga ku bijyanye n’ukwiye kuvamo umugabo mwiza cyangwa se umugore mwiza, uzubaka urugo rugakomera. Bamwe bavuga ubutunzi, abandi bakemeza ko bwonyine budahagije, ariko reka turebe bimwe mu byo abantu bagarukaho cyane abakristo.
1. Umugabo cyangwa umugore ukunda Imana kandi akayiha umwanya
2. Umuntu ufite urukundo, mu bintu bigoye mu buzima kandi byo kwitondera ni igihe byagusaba kubana n’umuntu wumva utaramwakira ngo umugirire urukundo. Nta (...) -
Kristo ashobora kubakira amateka akomeye ku bidafatika
28 August 2015, by Innocent KubwimanaNatanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” Yohana 1:46
Nazareti ni ahantu hatari hafite amateka yubashywe h’i Galilaya, nta muntu wari kwishimira kuhagera. Kuba Yesu yarahisemo kuhagira kimwe mu bice bigize ubuzima bwe byabereye benshi inkomyi yo gutinda kwakira ubutumwa bwe. Imwe mu mpamvu ni uko bamutekerezaga nk’umuntu uzaza mu butware bukomeye, agahita akuraho ingoma zose, agategeka, akavukira ahantu hakomeye, agakurira (...) -
Mu isi si iwacu/Ev.Vumilia Jean Claude
7 October 2015, by Innocent KubwimanaNtimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Yohana 14:1-3
Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, Abafilipi 3:20
Nshuti reka mbanze mbabwire akantu kamwe buriya ntabwo satani azi Password (umubare w’ibanga) Imana ikoresha, ariko (...) -
Ibintu bitandatu umushumba agomba kuba byo! (Igice cya 3)
9 December 2012, by Pastor Desire HabyarimanaUmushumba agomba kuba udakunda ibisindisha, wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe (1Tito 3:2)
Ntugakunde ibisindisha kandi ujye wirinda. Jya ugaragaza kudakabya mu byo wifuza bitari icyaha. Ntukarye cyane. Ntukambare imyenda ituma ugaragara cyane. Uzagira izina ribi niba uburyo ubaho butaguma kugipimo cyemewe. Ukoreshe ibintu byo muri iyi si utarenza urugero (1 Kor. 7:31)
Ujye witwara neza kugira ngo abantu bakubahe. Ntukamenyekane nk’ umuntu wigisazi utomboka kubera umujinya, cyangwa se (...) -
Hejuru y’imbaraga z’ikigeragezo hari imbaraga z’Imana
5 August 2015, by Ubwanditsi‘’Uwiteka abaza satani ati ‘’Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.’’ Yobu 2:3
Satani ajya adusaba akatugerageza ariko rero ikigeragezo si impamvu yo kureka gukiranuka, tujye twihangana tuyigumeho.
Yobu tumaze gusoma yari umuntu w’Imana urangwa n’ibi bikurikira: Gukiranuka Kubaha Imana Kwirinda ibibi
Nubwo ibi byose yari (...)
0 | ... | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | ... | 1230