Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. Kuva 12:14
Imana ikura ubwoko bwayo bw’Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa, iki cyari igihe gikomeye kidashobora kwibagirana. Uyu munsi wabaye mu bihe by’amateka akomeye y’Abisirayeli, ari ko n’Imana yabasabaga kutabyibagirwa. Umunsi baboneyemo gukomera kw’Imana.
Imana yerekanye imbaraga zayo kuri Egiputa hamwe n’ibyago icumi kubera kwinangira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibanga ryo kwibuka ibyo Imana yakoze
24 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Icya bigusaba ngo witwe intwari mu bwami bw’Imana
12 October 2015, by Innocent KubwimanaMuri rusange abantu bakunda kuba intwari, gushimwa no kugira ishema muri rusange, cyane ko muri kamere muntu habamo kuba hejuru y’abandi no kuvugwa neza. Mu isi hari ibyo usabwa ngo witwe intwari, ariko akenshi ntabwo aba ibigufitiye inyungu ku giti cyawe, ahanini bigusaba guharanira inyungu z’abandi, rimwe na rimwe bikagusaba kumena amaraso yawe ku nyungu rusange z’abandi bantu.
Mu bwami bw’Imana bijya gusa, kuko umuntu udashobora kwihanganira ibyo acamo, ngo abashe kwitanga ubwe ku nyungu (...) -
Ubuhamya: Yesu yankijije indwara idakira
20 February 2013, by Isabelle GahongayireNavukiye mu muryango utari uw’abakristu, nta nubwo nigeze ntozwa ibintu by’idini. Usibye agatabo gato masenge yari yarampaye, karimo amasengesho menshi yo kubwira Mariya. Mu buto bwanje ubwo ubuzima butari bunyoroheye, nabumbuye ka gatabo ndagasoma, ariko mu by’ukuri ntabonamo icyo numvaga nipfuza muri icyo gihe. Ariko hasi muri ako gatabo hari handitse izina rya Yesu, numva umutima wanjye uripfuza kuhatinda.
Imyaka yarashize, mu rugo hakomeza kuba icuka kitari cyiza. Mfite imyaka 17, (...) -
Ese hari icyizere ko umutima ukomeretse wakira?
24 July 2015, by Innocent KubwimanaEse birashoboka kwemeza ko umutima ukomeretse wabasha gukira? Ushobora guhura n’umuntu cyangwa ikintu kikagukomeretsa umutima. Iyo bigenze gutya hakurikiraho gutakaza ibyiringiro by’ibizakurikira. Uba wumva nabyo byanze bikunze bizaba bibi.
Akenshi iyo umutima ukomeretse bikunze no kugaragara inyuma ku maso, hari n’indwara bamwe barwara bakaba bashobora no kujya kwa muganga. Ese uyu muntu yakongera gutuza akareka kubaho mu bikomere by’ibyamubayeho?
Bene uyu muntu aba akeneye gukira kubera ko (...) -
Wirinde kubwo amagambo ukunda kuvuga!
17 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmagambo ashobora kwica cyangwa agakiza.Ukunda kuvuga agomba no kwitegura kwakira n’ingaruka zabyo. Imigani 18:21 Ndemeza ntashidikanya ko mu bintu bigoye bibaho mu buzima harimo kuvuga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye.
Ni ayahe magambo wisanga yasohotse mu kanwa kawe iyo bikomeye ? Muri Bibiliya Yakobo agereranya ururimi rwacu na Gouvernail (icyuma kiyobora ubwato) y’ubwato. Nubwo ari gato gashobora kuyobora umubiri wose. Mbega ukuntu rugoye gufata! Mbega ukuntu bigoye guhitamo kuvuga (...) -
Icyo Bibiliya ivuga ku bantu batukana!
27 May 2013, by Alice Rugerindinda“ Uzabwira mwene se ati “ Wa gicucu we” akwiriye gushyirwa mu muriro w’I gehinomu” Matayo 5: 22b
Koko Imana izatwishyira tudafite umugayo cyangwa umunkanyari, ari nayo mpamvu yifuza ko twaba twejejwe rwose, kandi Bibiliya iravugango muzaba abera nk’uko uwabahamagaye ari Uwera.
Aya magambo yavuzwe na Yesu ariko ni ayo kwitonderwa:
“ Ariko njyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se, akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati “ wa mupfu we” akwiriye guhanirwa mu rukiko, (...) -
Bamwe mu bahanzi bakoresheje imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2012 baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel)
31 December 2012, by Patrick KanyamibwaUmwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka yagaragayemo ibikorwa byinshi bitandukanye mu gice cy’iyobokamana, muribyo bikorwa usangamo kandi ibyinshi muribyo byarakozwe n’abahanzi cyangwa bigakoreshwamo abahanzi n’amakorali cyangwa andi matsinda ariririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ibyinshi mu bikorwa byagaragaye mu mwaka wa 2012 harimo ibitaramo, ibiterane, kumurika amalubumu, ibikorwa byo gufasha, amasengesho n’iminsi mikuru itandukanye yabaye ku rwego rw’igihugu ndeste no ku rwego rw’amasengero (...)
-
Gira guhitamo kwiza kuko umugisha n’umuvumo biri imbere yawe.
9 August 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko bisobanurwa na bamwe mu banditsi batandukanye bagiye bandika inkoranyamagambo nka oxforddictionaries cyangwa macmillandictionary, iyo havuzwe umugisha bisobanuka nk’ibikorwa byo guhirwa ndetse no kurindwa n’Imana (God’s favor and protection), bikaba binyuranye cyane n’umuvumo, kuko wo usobanurwa nka bimwe mu biba ku bantu bisa nk’ibihano bihoraho cyangwa ibintu bibi bidasanzwe bigera ku bantu cyangwa ku kintu. Ku rundi ruhande Bibiliya nayo ikaba hari icyo yavuze ku umuvumo ndetse (...)
-
AGAKIZA NIKI? Rev Sebugorore
30 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAgakiza n’impano umuntu ahabwa n’Imana ku buntu, Abefeso 2:1-9; Tito 3:5.
NI IBIHE BIMENYETSO BYEREKANA KO UMUNTU YAKIJIJWE BYUKURI?
* Guhinduka: Agakiza kagomba guhindura umuntu. Ubuhamya bw’umuntu bwa nyuma bugomba gutandukana n’ubuhamya bwe bwa kera, Abefeso 4:17 kugeza chap 5:1-5. Guhinduka bigomba gufata ku myumvire y’umuntu ku mpande zose: amarangamutima y’umuntu, umwuka, ubugingo n’umubiri. * Umuntu wakijijwe yera imbuto, Ibyak 16:33; 3:9; Lk 1:47; 8:39. * Arangwa no kwezwa: Bisobanura (...) -
Nyirakurara Immaculee yapfiriye mu rusengero.
22 July 2012, by UbwanditsiNkuko ijambo ry’ Imana rivuga ngo : Andika uti « Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu » Umwuka na we aravuga ati « Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye » Ibyahishuwe 14 :13 Umukecuru Nyirakurara Immaculee yari atuye mu mudugudu w’abatishoboye wa Murinja mu murenge wa Gahanga yasengera mu itorero rya ADEPR Gahanga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi umwaka w’ 1994, uwo mukecuru yapfushije umugabo n’ abana bose asigara wenyine Imana (...)
0 | ... | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | ... | 1230