« Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu » Matayo 11 : 28
Iyo witegereje muri iki gihe usanga abantu bananiwe, bafite ibibazo byinshi byabarenze. Ikizabikubwira ni uko uzasanga abantu bagenda bivugisha mu mihanda, mu modoka, abandi babuze ibitotsi ntibagisinzira kubera guhangayika cyane. Biba bibi cyane iyo uwo muntu umeze gutyo atagira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Bibwire Yesu, niwe nshuti ihebuje, nta nindi wabona imeze nkawe, byose ubimuganyire!
14 October 2012, by Alice Rugerindinda -
Watsinda ute ikinyoma gifite ikimenyetso ? Ev. Kiyange Adda-Darlene
12 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneBukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati : “turyamane”. Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka,ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga, maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka. Agumisha uwo mwenda iruhande rwe ageza aho shebuja wa Yosefu (...)
-
Garagaza Umunezero!
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera” (Abaroma 14:17).
Ese birashoboka kuzura umunezero igihe uri imbere y’ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye? Cyane rwose! Na ndetse, nta gihe cyiza cyo kugaragaza umunezero w’Umwuka uri mu mutima wawe kurusha iyo uri imbere y’ibikurwanya. Waremwe n’Imana kugira ngo unezererwe ibihe byose. None rero, n’aho wahura n’ibigeragezo cyangwa ingorane zikomeye gute, garagaza umunezero mu Mwuka Wera; (...) -
Burya kuvuka nabi mu buryo bw’Umwuka bigira ingaruka ku mikurire!
24 May 2016, by Alice RugerindindaMuzumva abantu bavuga ngo “ uriya mwana afite imikurire mibi”. Baba bashatse kuvuga iki?
1. Ko indeshyo ye itangana n’imyaka ye ( Ari mugufi cyane ugereranije n’imyaka amaze avutse) 2. Ko ibiro bye bitangana n’imyaka ye ( Ko afite ibiro bike ugereranije n’imyaka amaze avutse) 3. Ibimenyetso biri ku mubiri we biba bigaragaza ubuzima bubi ( imisatsi icuramye, inda ibyimbye, uruhu ruyagirana ukuntu….)
Burya kugirango umuntu agire imikurire mibi cyangwa se akure nabi akenshi biba byaraturutse ku (...) -
Yageragejwe kubera inzozi yarose ( igice cya 3) Kiyange Adda- Darlene
15 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneAsoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira nawe. ( Itangiriro 45:15)
Yosefu byaramugoye guhita yibwira bene se. Yashatse kubanza kumenya amakuru y’umuryango, abanza kumenya ko murumuna we Benyamini akiriho aramubatuma baramuzana aramubona, ashaka no kumenya niba ise akiriho nabyo arabimenya .Ayo makuru yayabonye akoresheje ubwenge bwinshi tutarondora hano.
Usomye igice cya 45, ubona ko nyuma byamunaniye kwihangana ategeka ko basohora abantu bose kugira ngo yibwire bene se. (...) -
Igisha abana bawe gusenga - Marcia McQuitty
28 May 2013, by Simeon NgezahayoKwigisha abana gusenga bituma bumva bafite umumaro imbere y’Imana.
Mu kinyamakuru gisohoka buri munsi, umwana w’umuhungu w’imyaka 7 yabajije Dr. Billy Graham ikibazo gikurikira: “Imana yumva gusenga kwanjye, cyangwa yumva gusenga kw’ababyeyi banjye?” Iki kibazo kitwibutsa ko abana Imana yaduhaye dukwiriye kubigisha gusenga, tukabigisha neza iby’umwuka, tubyitayeho kandi mu bwenge.
KUKI abana batarajya mu ishuri n’abiga ari ngombwa kubigisha gusenga?
Yesu yigishije neza abigishwa be ko abana ari (...) -
Ibanga ryo kugira Umugisha!
23 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMukundwa, ndakwifuriza kugira umugisha muri byose ndetse, ubuzima buzira umuze, ndetse no gukura mu mwuka, nk’uko tubisanga muri 3 Yohana 2.
Umugisha nagereranya no kugira ibintu bisaga, kwaguka cyangwa kugira ubuzima buzira umuze, ni bimwe mu bigize UMUTEGURO W’IMANA ku muntu wese uyizera agakora ibyo IJAMBO ryayo rimusaba. Ni yo mpamvu YESU UMWUNGERI MWIZA yaje, kugira ngo intama ze zibone ubugingo kandi zibone bwinshi, nk’uko tubisanga muri Yohana 10:10.
• Mbese ni gute wagira umugisha (...) -
Ukwiriye kumenya ubutware wahawe muri Kristo Yesu ukabukoresha neza. Pastor Desire
6 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Uwiteka abaza Mose ati: “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’ inyanjauyigabanye Abisirayeri bace mu Nyanja hagati nko ku butaka” (Kuva 14:15-16) Twese tuzi Mose yavukiye muri Egiputa ababyeyi baramuta atoragurwa n’ umukobwawa Farawo aramurera (Kuva 2); arakura, ageza ku myaka 40. Yize amashuli meza aba umusirikare mukuru, kandi yakuze bamutegura nk’uzasimbura Farawo akaba umwami.
Umunsi umwe amenye ko ari Umuheburayo (...) -
Abana be bishwe kuko bagwingiye! Alice
18 September 2015, by Alice Rugerindinda“Induru yumvikaniye I Rama yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be , yanga guhozwa kuko batakiriho” Matayo 2: 18
Kubazi izi nkuru, iki cyari igihe umwami Herode yashakaga kwica Umwami Yesu akiri uruhinja. Yohereje abajya kwica abana bose bagejeje imyaka ibiri n’abatarayigeza kugirango na Yesu apfiremo. Bageze kwa Rasheli, nubwo abana be bari barengeje imyaka ibiri, ariko mu gihagararo, uko bameze ngo basaga n’abana b’imyaka ibiri cyangwa munsi yaho, mu yandi magambo (...) -
”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT igice cya 1
19 March 2014, by Ubwanditsi“Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko umwami wacu yabababariye, abe ariko namwe mubabarirana”. (Abakolosayi 3,12-13)
Mbere na mbere iyo uvuze kubabarirana hari ibibazo 2 bihitwa byibazwa na buri wese: 1. Tubabarira habaye iki?
Habaho gutanga cyangwa no gusaba imbabazi igihe cyose hakemurwa kutumvikana hagati (...)
0 | ... | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | ... | 1230