Akenshi amateka y’Imana n’ineza yayo tubitindaho cyane iyo tugeze mu bitugerageza bitari bimwe. Ibi tubihamirizwa n’uburyo Imana idutabara mu bihe bikomeye. Ibi ariko ntibibuza ko umuntu ahagarika umutima bikamutera gushidikanya kubera kamere muntu, cyane iyo ahuye n’ibirenze ubushobozi bwe.
Dufatiye urugero kuri Dawidi mu ijambo ry’Imana, igihe bamutera ubwoba ko ntcyo yakora ku gihangange Goliyati cyari cyarahangayikishije ubwoko bw’Abisirayeli, Dawidi yibutse imikorere y’Imana, arambika (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Mbese dushingiye ku by’Imana yakoze ntitwakwizera ko izakora n’ibisigaye?
24 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Waba uzi impamvu dukwiriye gukura mu gakiza? Pastor Desire
2 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Umugezi w’amazi utemba uva mu rusengero” (Ezekiyeri 47:1-12)
Amazini ijambo ry’ Imana, urusengero ni umutima w’ umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu.
Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w’ umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe.
Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo rike muri we. Haramutse havuye izuba ryinshi (ibigeragezo) aya mazi arakama. Kandi ibihe birasimburana ntabwo umuntu ahora mu bihe byiza (...) -
Umugore yari akwiriye kumenya neza imico y’abo mu rugo rwe!
27 March 2016, by Alice Rugerindinda« Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya iyo kurya by’ubute, abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati : abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose” Imigani 31:27
Uwo ni umugore uzi ubwenge Salomo yavugaga !
Impamvu nkunze kwibanda cyane ku bagore “mama” nuko nasanze Imana yaraduhaye ubushobozi, ubwenge, ndetse n’imbaraga zo kuba twahindura ibintu byiza cyangwa bibi.
Ku mutwe w’aya magambo ho handitse ngo ni umugore ufite umutima, (...) -
Ese mu buzima bwawe habanza iki?
1 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWaba ujya utekereza ku rutonde rw’ibyo ukwiye gukora mu buzima bwawe? Aha byumvikane ko iyo tuvuze urutonde haba hari icya mbere, icya kabiri gukomeza kugeza ku cya nyuma. Iyo uri umukozi mu rugo wakurikiranyije imirimo ushaka gukora, urugero ushaka gusukura inzu, ugakora isuku y’ibyombo n’ibindi warangiza ukabikurikiranya bitewe n’agaciro wabihaye cyangwa ibyo Shobuja wawe akunda. Iyo uzi ko igihe cyawe kidahagije ugerageza kubanza iby’ingenzi kugira ngo igihe nikikubana gito ube wakoze (...)
-
Impamvu nyamukuru zituma abashakanye batabana mu byishimo.
11 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMPAMVU NYAMUKURU ZITUMA ABASHAKANYE BATABANA MU BYISHIMO.
Kutagira umwanya wo kuganira
Abahanga benshi bemeza ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma urugo ruhinduka agahinda n’agahimano, ari uko ababana bombi batazi uko bakora ngo baganire cyangwa se batanabishaka. hari na benshi bamenye ko kuganira ari byiza ariko bibaza icyo umuntu akwiye gukora aganira nundi nicyo yakwirinda mu gihe cyo kuganira.
Ibiganiro hagati y’abashakanye bishobora gusa kugera ku ntego mu gihe bombi biyemeje gukurikiza (...) -
Iyo uhuye n’ Imana Dr Fidele
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIYO UHUYE N’IMANA
Itangiriro 16:7 - Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.
Itangiriro 16:11 - Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
Itangiriro 16:13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"
Ubuzima bwa Hagari n’uburyo yahuye n’Imana bwanyigishije byinshi birimo ibikurikura:
1) Imana yamuvuze mu (...) -
Wizeye ko uzajya mu ijuru?
12 December 2013, by Simeon NgezahayoNcuti yanjye, ndashaka kukubaza ikibazo cy’ingirakamaro mu buzima bwawe. Igisubizo utanga ni cyo kizaguhesha kwinjira mu munezero cyangwa umubabaro w’iteka ryose. Ikibazo cyanjye ni iki: « Mbese urakijijwe? » Ibi ntibisaba kumenya niba ukora imirimo myiza, niba ujya mu rusengero, ahubwo ni ukumenya niba ukijijwe. Mbese wizeye ko nupfa uzajya mu ijuru?
Kugira ngo ujye mu ijuru, Imana igutegeka kuvuka ubwa kabiri. Yohana Jean 3 : 5, Yesu yabwiye Nikodemo ati « Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko (...) -
Uburyo bwiza wasengamo.
21 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : GUSENGA
Matayo 6:5-13 “‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.7.“ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8.Nuko (...) -
Tumenye umukozi w’Imana YONNGI-CHO ukomoka mu gihugu cya Korea
27 June 2012, by Ubwanditsi1. Kuvuka kwe n’umuhamagaro we
Pasteur Yonggi Cho yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936 avukira mu majyepfo y’Intara ya Kyung-Sam, mu Karere ka Sam-nam, ku gasozi kitwa Kyo-doeng
Mu muryango we yari imfura mu bana batanu b’abahungu n’abandi bane b’abakobwa bavukanaga. Abo bana bose uko ari icyenda bakaba baravukaga ku babyeyi bitwa Bwana Doo- Cho na Madamu Bok-sun Kim.
Mu bwana bwe, Yonggi Cho yatwawe cyane n’amasomo akomeye yakurikiraga ajyanye n’idini y’aba Buddhisme ndetse n’izndi nyigisho (...) -
”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT igice cya 1
19 March 2014, by Ubwanditsi“Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko umwami wacu yabababariye, abe ariko namwe mubabarirana”. (Abakolosayi 3,12-13)
Mbere na mbere iyo uvuze kubabarirana hari ibibazo 2 bihitwa byibazwa na buri wese: 1. Tubabarira habaye iki?
Habaho gutanga cyangwa no gusaba imbabazi igihe cyose hakemurwa kutumvikana hagati (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | ... | 1230