"Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ ubugingo bikomoka". Imigani 4:23
Imana yaduhaye inshingano zo kurinda umutima wacu no kwitondera tukagenzura (gerer) inzika zose zihishe muriwo. Izaduha imbaraga zo kubabarira, ariko ni ahacu ho gutera intambwe ya mbere. Kubw’ ibyo tugomba kubanza gusuzuma no kugenzura (sonder) imitima yacu.
Birashoboka ko tudaha agaciro inzika ziri mu mitima yacu , niba twaramenyereye kubaho gutyo byose tubabibika, birashoboka ko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibintu bitandatu bigaragaza ko utababariye
2 May 2016, by Umugiraneza Edith -
Agakiza family mu gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
28 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, nawe azamwishyurira ineza ye”, ni ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Imigani 19:17, akaba ari na yo ntego y’igiterane cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania cyateguwe n’Umuryango Agakiza Family ukorera mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Agakiza Family, Pasiteri Habyarimana Desire, ngo umuryango ayoboye ushinzwe gushaka no gukiza icyazimiye binyuze mu ivugabutumwa (ni nacyo izina ry’umuryango (...) -
Imana yangiriye neza jyewe n’umuryango wanjye - Felix
13 June 2013, by Simeon NgezahayoNdashima Imana ku byo inkorera mu buzima bwanjye bwa buri munsi. ikindi nyishimira ni ibitangaza yakoreye mushiki wanjye mukuru. Yaramubohoye by’ukuri.
Mu by’ukuri, kuba Imana yararinze ubugingo bwanjye kugeza uyu munsi, ikarinda n’umuryango wanjye ndabiyishimiye.
Imana ishimwe! -
Urushako rwa Gikristo
25 April 2016, by Pastor Rukundo OctaveBibiliya ntabwo ivuga ku rushako mu buryo burambuye. Ahubwo iruvuga mu bice bitandukanye kandi muri make. Ariko ingingo iduha ku rushako zirahagije kugira ngo tugire igitekerezo Imana irutangaho. Urushako rwashizweho n’Imana
Nkuko Yesu yabivuze, "mw’itangiriro",nyuma yo kurema Adamu, Imana, mu bwiza bwayo, yaje kubona ko bitari byiza ko umuntu aba wenyine. Nibwo yiyemeje kumuremera umufasha, "umukwiriye", amukuye mu rubavu rwe. Umugabo amaze kubona ko umugore basa, akanyurwa nawe, Imana (...) -
Ni iki gitindije Ububyutse busesuye?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.
Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika w’uwiteka ngo :” Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe, ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba Sogokuruza batubwiye (...) -
Dore isengesho rikwiye!
4 January 2016, by Innocent KubwimanaTurashimira Imana k’ubw’ubuntu bwayo butarondoreka itugirira iteka. Turanayishimira kandi kuko yadushyiriyeho uburyo bwo kuyishaka no kuyibwira tubinyujije mu masengesho. Gusenga rero nibwo buryo natwe tubwiramo Imana, itwemerera kandi kuyishaka ndetse no kuyibona( Zaburi 65:2)’’ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bazaza aho uri. Gusenga rero ni kimwe mu bikorwa bigaragaza imyizerere y’umuntu.
‘’Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k;umukiratsi kugira (...) -
Tugire umuco wo gukunda kubabarira. Pastor Desire
27 August 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Yewe mwana w’ umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’ Imana yawe wicisha bugufi (Mika 6:8).
Kamere y’ Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba:
1.Gukora ibyo gukiranuka:
Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’ Imana kuko n’ uwo twiringiye ari umukiranutsi (...) -
Imana ikeneye urubyiruko mu murimo wayo/Ev. Ernest RUTAGUNGIRA
26 February 2016, by Ernest RutagungiraUrubyiruko ni bamwe mu bantu barangwaho imbaraga z’umubiri nyinshi, ubushake, kwitanga, kumvira vuba, bakaba kandi bashobora kugaragarwaho kandi guhakana vuba, gusuzugura, amayeri menshi, ubucakura n’ibindi, akaba kandi ari nabo bagize igice kinini cy’umubare w’abatuye isi, bityo rero niyo mpamvu iyo ugenzuye ibikorwa byinshi bihurirwamo n’abantu benshi, yaba ari ibyiza cyangwa ibibi usanga ntakabuza naho higanjemo urubyiruko hafi 80%. Ibi rero bikaba biri mu bituma abigisha inyigisho za (...)
-
Imana ikwiye kongera kuguha kunezezwa n’agakiza kayo!
15 April 2012, by Ernest RutagungiraMu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cg 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera,unsubizemo umutima ukomeye.Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.
Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira (...) -
Aho uri hari impamvu! (Igice cya mbere) Past. Jules Kazura
17 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko ajyenda n’indege. aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.
Yatangiye agira ati” twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.
Abamubazaga bati” mugezeyo se byagenze bite?” arasubiza ati bahise (...)
0 | ... | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | ... | 1230