NI IKI NASHINGIRAHO MPITAMO UWO TUZABANA?
Kubaka urugo ni ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu ndetse uko umuntu akura, kubaka urugo ni imwe mu ntego nyamukuru aba afite mu buzima bw’ejo hazaza.Umusore aribaza ati “Ese nzashaka umugore umuze ute?”ndetse n’umukobwa akibaza ati “Ese nzashaka umugabo umeze ute?” Hari ababura amahitamo bakajarajara mu rukundo kuko nta murungo hame wo kubaka urugo baba barihaye. Pasteur Desire HABYARIMANA avuga ko kubaka urugo bibanzirizwa n’amahitamo y’uwo muzabana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
N’iki nashingiraho mpitamo uwo tuzabana?
17 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
“Uri nde ucira umugaragu w’abandi urubanza?” Abaroma 14:4
30 August 2012, by Umugiraneza EdithNuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho. Bibiliya itubwira kenshi ko Imana yacu ari inyembabazi kandi ko imigambi idufitiye atari imibi, ahubwo ari imyiza.
Yesu ashimwe cyane. Muri ibi bihe Abakristo dusigaye dusayisha kurusha abapagani. Imana iherutse kungenderera integeka gusengera umuntu ntatekerezaga ko yambwira, irambwira ngo "Mwana w’umuntu, uri nde ucira ho iteka uwo utaremye?" Naguye mu kantu, Umwuka w’Imana akomeza kunganiriza ambwira ko abana b’abantu twakuye (...) -
Kuba ukiriyo n’icyo kintu gikomeye ufite
29 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIBAZE NAWE!
Luka 13:1-5 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati"Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i (...) -
Wicika intege ibyakubayeho bibi Imana igiye kubihindura byiza. Pastor Desire
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbyakubayeho bibi Imana igiye kubihindura byiza
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28)
Bitewe n’ ibyo umaze igihe unyuramo ugeze aho ushidikanya urukundo rw’ Imana uribaza uti: Imana iramutse inkunda kuki yemeye ko ibi byose bimbaho? Ko mvukira aha hantu, ko mbana n’ uyu muntu, ko mpomba, ko nshomera, ko nkena, ko banyanga, ko mbura ababyeyi, ko ndwara, ko mpora mu gutsindwa n’ ibi byaha,...bimwe (...) -
Babyeyi, ntimucogore!
11 October 2013, by Kiyange Adda-DarleneHashize iminsi, hari kuwa gatandatu mu gitondo ubwo nari mfitanye gahunda na mugenzi wanjye ijyanye n’akazi, hanyuma tujya ahantu turicara tubanza gufata amafunguro ya mugitondo. Nkuko byari bisanzwe, jye na mugenzi wanjye twahuriye ahantu abantu bafatira amafunguro (restaurant). Mu gihe twari twatangiye ikiganiro cyacu, nabonye ibintu byantangaje cyane, bituma nshaka kubikurikirana kugira ngo menye ibyaribyo.. Mu nguni ya ha hantu twari twicaye, hari hicaye umugabo ari kumwe n’umuhungu we (...)
-
Ingeso tutareka zigira ingaruka kuri benshi - Pastor Désiré
29 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYosuwa 11:22 Nta muntu n’umwe wo mu banaki wasigaye mu gihugu cy’ Abisirayeri keretse i Gaza, i Gati, na Ashidodi niho hasigaye bamwe.
Ubundi gukizwa ni ukumaramaza, ugakizwa ugamije kutagira icyo usiga kuko ingeso yose ya kamere yaba iyo wita nto utayihanye yazakugiraho ingaruka mbi utayiretse.
Kandi ingeso zirabyarana, irari riratwita rikabyara icyaha, icyaha kikazabyara urupfu. Twige gukizwa ari ntacyo dusize kuko dukwiye kuba abakristo mu bintu byose kuzageza gupfa.
Mu gitabo cya 1 cya (...) -
Yesu ntakiri mu mva, ni muzima ibihe byose
19 August 2015, by Innocent Kubwimana‘Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.’’ Matayo 28.6
Ubwo Yesu yari amaze kuzuka, abasirikare bari barinze imva ye baguye igihumure, bikubita hasi ariko bamaze kuzanzamuka bamenya ko Yesu yazutse, babibwiye abatware barabihanangiriza yemwe babaha n’ibiguzi kugira ngo iyo nkuru rwose bayiceceke hatagira n’umwe ubimenya.
Ahubwo bababwira ko bagomba kugenda bavuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba, ariko burya inkuru nziza ntijya yihishira, (...) -
Nta jambo Imana ivuga ngo rihere Rev Rurangirwa Emmanuel
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE.
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe ? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu (...) -
Ukarisitiya cyangwa ifunguro ryera bishobora gutera kurwaragurika ?
17 November 2011, by Ubwanditsi…Kuko upfa kurya akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami aba aririye kandi anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka. Ndetse nicyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke,abandi bakarwaragurika, abandi benshi bakaba basinziriye.(1 Abakorinto 11:29-30).
Kurya ifunguro ryera, guhazwa cyangwa se guhabwa ukarisitiya ni umwe mu mihango Mitagatifu/ Yera abakirisitu bahora bakora, buri gihe bibuka urupfu n’izuka bya Yezu/Yesu, bikaba bikorwa buri gihe nk’uko nyirubwite yabibasabye mbere y’uko abapfira (...) -
Umushumba adahari intama ntizagira icyerekezo. ( Igice cya 1) Ev THEOGENE TITO HAGUMA
23 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUMUSHUMBA (PASITORO) ADAHARI ; INTAMA NTIZAGIRA IKEREKEZO (DIRECTION)
Ubwo Yesu yavugaga ngo ninjye mwungeri (mushumba) mwiza yashakaga gusobanura iki? Ijambo umwungeri cg umushumba muri YOHANA 10:11 ni ijambo riva mu rurimi rw’Ikigiriki POIMEN( soma POY-MANE) risobanura umwungeri cg umushumba.
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’ abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza, n abandi kuba abungeri n abigisha -ABEFESO4:11. Aha ushobora kubona wowe ubwawe ko ijambo umwungeri cg (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230