Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Yohana 14:1-3
Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, Abafilipi 3:20
Nshuti reka mbanze mbabwire akantu kamwe buriya ntabwo satani azi Password (umubare w’ibanga) Imana ikoresha, ariko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Mu isi si iwacu/Ev.Vumilia Jean Claude
7 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Ibintu bitandatu umushumba agomba kuba byo! (Igice cya 3)
9 December 2012, by Pastor Desire HabyarimanaUmushumba agomba kuba udakunda ibisindisha, wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe (1Tito 3:2)
Ntugakunde ibisindisha kandi ujye wirinda. Jya ugaragaza kudakabya mu byo wifuza bitari icyaha. Ntukarye cyane. Ntukambare imyenda ituma ugaragara cyane. Uzagira izina ribi niba uburyo ubaho butaguma kugipimo cyemewe. Ukoreshe ibintu byo muri iyi si utarenza urugero (1 Kor. 7:31)
Ujye witwara neza kugira ngo abantu bakubahe. Ntukamenyekane nk’ umuntu wigisazi utomboka kubera umujinya, cyangwa se (...) -
Hejuru y’imbaraga z’ikigeragezo hari imbaraga z’Imana
5 August 2015, by Ubwanditsi‘’Uwiteka abaza satani ati ‘’Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.’’ Yobu 2:3
Satani ajya adusaba akatugerageza ariko rero ikigeragezo si impamvu yo kureka gukiranuka, tujye twihangana tuyigumeho.
Yobu tumaze gusoma yari umuntu w’Imana urangwa n’ibi bikurikira: Gukiranuka Kubaha Imana Kwirinda ibibi
Nubwo ibi byose yari (...) -
Ntaho wahungira ijisho ry’Imana.
1 August 2012, by Alice RugerindindaNdahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso yawe he! Zaburi 139:7 Iyi ni Zaburi ya Dawidi ubwo yari amaze gusobanukirwa uburyo Imana imuzi. Ijisho ry’Imana rireba hose hose kandi igihe cyose, kandi nta mugayo ntiwarema ikintu ngo ukiyoberwe. Dore amagambo Dawidi yabyanditsemo:
“Uwiteka warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye. Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire .Uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, (...) -
Nari umunebwe uhinyura abandi, Yesu arankiza arampindura!
2 April 2013, by Simeon NgezahayoMuraho! Mbere ya byose ndizera ko nusoma ubu buhamya bugusubizamo imbaraga. Yesu Kristo ni Umwami nk’uko Bibiliya ibitubwira. Nta kintu na kimwe kibasha kuntandukanya n’urukundo rw’Imana, urwo yagaragarije muri Yesu kristo. Icyo tugomba gukora ni ukumusanga: "Kuko menye neza yuko n’aho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi (...)
-
Nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, uw’imbere we ahora ahinduka mushya uko bukeye.
25 March 2014, by Alice Rugerindinda“ Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye” 2 Abakorinto 4:16
Umuntu wacu w’imbere ni ubuzima bw’Umwuka, umuntu w’inyuma ni uyu mubiri twambaye. Muri make Umwuka atuye mu mubiri , ariko ikintangaje nukuntu umwe ashobora kuba arimo gusaza undi arimo kuba mushya! Imana idusobanurire
Umuntu w’inyuma arasaza , agashiramo intege kugeza aho no kugenda bizananirana, bagasigara bagutamika ibyo kurya utakibasha no kumara (...) -
Mbese witeguye ute kugarukwa kwa Yesu?
28 September 2015, by Innocent KubwimanaMu gitabo cy’Ibyahishuwe, iyo usomye ubutumwa Yohana yahawe kugeza ku matorero, ubonamo abiri muri yo azaba atandukanye mu bihe bya nyuma. Filadelifiya na Lawodokiya. Usomye neza usanga yose ari abageni ba Kristo biteguye ubukwe bwe buzaba ubwo azaba agarutse kujyana itorero. Usanga umugeni umwe nubwo yarambagijwe ariko aranengwa imyitwarire, undi agashimwa akaniringizwa ibyo azabona nakomeza kwitwara neza mu bihe bye.
Reka tuvuge ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuri bugufi, ni (...) -
Umugisha w’Imana ku buzima bwacu ! (Igice cya 2) Pastor Desire Habyarimana
12 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26.
Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo: 1. Dawidi :
N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo iwabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita (...) -
Igicumuro cy’Adamu na Eva
29 September 2012, by UbwanditsiImana yaremye Adamu na Eva ibatuza mu busitani bwa Edeni bafite ubuzima bwiza. Babayeho mu munezero kuko muri ubwo busitani Imana yari yarabahaye byose bakeneye. Uwo munezero ntiwarambye kuko Satani yajye kwanduza umubano wabo akanabatandukanya n’Umuremyi wabo akoreshejye uburiganya n’ubushukanyi.
Satani yajye mu ishusho y’inzoka, yazaniye umuntu amabwiriza anyuranye nayo Imana yari yaramuhaye yo kutarya ku giti yamejejye hagati mu busitani kimenyesha icyiza n’ikibi. Itegeko ry’Imana ryari uko (...) -
Bibwire Yesu, niwe nshuti ihebuje, nta nindi wabona imeze nkawe, byose ubimuganyire!
14 October 2012, by Alice Rugerindinda« Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu » Matayo 11 : 28
Iyo witegereje muri iki gihe usanga abantu bananiwe, bafite ibibazo byinshi byabarenze. Ikizabikubwira ni uko uzasanga abantu bagenda bivugisha mu mihanda, mu modoka, abandi babuze ibitotsi ntibagisinzira kubera guhangayika cyane. Biba bibi cyane iyo uwo muntu umeze gutyo atagira (...)
0 | ... | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | ... | 1230