“ Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye” 2 Abakorinto 4:16
Umuntu wacu w’imbere ni ubuzima bw’Umwuka, umuntu w’inyuma ni uyu mubiri twambaye. Muri make Umwuka atuye mu mubiri , ariko ikintangaje nukuntu umwe ashobora kuba arimo gusaza undi arimo kuba mushya! Imana idusobanurire
Umuntu w’inyuma arasaza , agashiramo intege kugeza aho no kugenda bizananirana, bagasigara bagutamika ibyo kurya utakibasha no kumara (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, uw’imbere we ahora ahinduka mushya uko bukeye.
25 March 2014, by Alice Rugerindinda -
“Niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ninde?”Pastor Desire
16 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ninde?”- Abaroma 8:31 Kumenya Imana kugira ngo ibane nawe ijye igutabara bisaba ko ubanza kuyimenya, kenshi tuvuga ko tuzi Imana ariko usanga tutaragera ku rugero rukwiriye.
Mose yari azi Imana mu rwego ruri hejuru (Gutegeka kwa kabiri 10:17), kuko uwiteka Imana yanyu ari:
1. Imana nya Mana. 2. Umwami w’ abami. 3. Imana ikomeye. (...) -
Mbese witeguye ute kugarukwa kwa Yesu?
28 September 2015, by Innocent KubwimanaMu gitabo cy’Ibyahishuwe, iyo usomye ubutumwa Yohana yahawe kugeza ku matorero, ubonamo abiri muri yo azaba atandukanye mu bihe bya nyuma. Filadelifiya na Lawodokiya. Usomye neza usanga yose ari abageni ba Kristo biteguye ubukwe bwe buzaba ubwo azaba agarutse kujyana itorero. Usanga umugeni umwe nubwo yarambagijwe ariko aranengwa imyitwarire, undi agashimwa akaniringizwa ibyo azabona nakomeza kwitwara neza mu bihe bye.
Reka tuvuge ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuri bugufi, ni (...) -
Umugisha w’Imana ku buzima bwacu ! (Igice cya 2) Pastor Desire Habyarimana
12 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26.
Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo: 1. Dawidi :
N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo iwabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita (...) -
Igicumuro cy’Adamu na Eva
29 September 2012, by UbwanditsiImana yaremye Adamu na Eva ibatuza mu busitani bwa Edeni bafite ubuzima bwiza. Babayeho mu munezero kuko muri ubwo busitani Imana yari yarabahaye byose bakeneye. Uwo munezero ntiwarambye kuko Satani yajye kwanduza umubano wabo akanabatandukanya n’Umuremyi wabo akoreshejye uburiganya n’ubushukanyi.
Satani yajye mu ishusho y’inzoka, yazaniye umuntu amabwiriza anyuranye nayo Imana yari yaramuhaye yo kutarya ku giti yamejejye hagati mu busitani kimenyesha icyiza n’ikibi. Itegeko ry’Imana ryari uko (...) -
Bibwire Yesu, niwe nshuti ihebuje, nta nindi wabona imeze nkawe, byose ubimuganyire!
14 October 2012, by Alice Rugerindinda« Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu » Matayo 11 : 28
Iyo witegereje muri iki gihe usanga abantu bananiwe, bafite ibibazo byinshi byabarenze. Ikizabikubwira ni uko uzasanga abantu bagenda bivugisha mu mihanda, mu modoka, abandi babuze ibitotsi ntibagisinzira kubera guhangayika cyane. Biba bibi cyane iyo uwo muntu umeze gutyo atagira (...) -
Watsinda ute ikinyoma gifite ikimenyetso ? Ev. Kiyange Adda-Darlene
12 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneBukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati : “turyamane”. Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka,ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga, maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka. Agumisha uwo mwenda iruhande rwe ageza aho shebuja wa Yosefu (...)
-
Imana ni Se w’imfubyi!
22 July 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Mbonabucya Emmanuel, navutse mu mwaka w’1985. Navutse ntazi data, bigeze mu w’1995, mama yitaba Imana nsigarana na nyogokuru wari ushaje cyane. Bigeze mu w’1997, nyogokuru na we yitaba Imana, nsigara jyenyine. Kuva ubwo nahuye n’ubuzima bubi burangora cyane.
Nyogokuru amaze gupfa, nasigaye mu nzu jyenyine iza kunsenyukiraho. Icyo gihe nari mfite imyaka nka 12. Sinabashaga gusana iyo nzu, cyangwa ngo ngire icyo nimarira. N’ubwo imiryango yose yari ihari, nta cyo yabashije kumfasha. (...) -
Garagaza Umunezero!
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera” (Abaroma 14:17).
Ese birashoboka kuzura umunezero igihe uri imbere y’ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye? Cyane rwose! Na ndetse, nta gihe cyiza cyo kugaragaza umunezero w’Umwuka uri mu mutima wawe kurusha iyo uri imbere y’ibikurwanya. Waremwe n’Imana kugira ngo unezererwe ibihe byose. None rero, n’aho wahura n’ibigeragezo cyangwa ingorane zikomeye gute, garagaza umunezero mu Mwuka Wera; (...) -
Burya kuvuka nabi mu buryo bw’Umwuka bigira ingaruka ku mikurire!
24 May 2016, by Alice RugerindindaMuzumva abantu bavuga ngo “ uriya mwana afite imikurire mibi”. Baba bashatse kuvuga iki?
1. Ko indeshyo ye itangana n’imyaka ye ( Ari mugufi cyane ugereranije n’imyaka amaze avutse) 2. Ko ibiro bye bitangana n’imyaka ye ( Ko afite ibiro bike ugereranije n’imyaka amaze avutse) 3. Ibimenyetso biri ku mubiri we biba bigaragaza ubuzima bubi ( imisatsi icuramye, inda ibyimbye, uruhu ruyagirana ukuntu….)
Burya kugirango umuntu agire imikurire mibi cyangwa se akure nabi akenshi biba byaraturutse ku (...)
0 | ... | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | ... | 1230