Nyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Pastor Siboma yarahiye ko ADEPR itazongera kugira amacakubiri
3 December 2012, by Ubwanditsi -
Bantaye mukiyaga cya Victoria ariko Imana inkuramo
26 June 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANitwa MUSANGANFURA Evariste ndi umunyarwanda, ntuye mukarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, ariko navukiye muri Tanzaniya mu 1974 kuko ababyeyi banjye bari barahahungiye mu 1959. Ndubatse nfite umugore n’abana 2 ikindi ndi umukristu.
Mu 1959 ababyeyi banjye bahungiye muri Tanzaniya, ariko muri 1983 bombi bazagupfa nsigara kwa Sogokuru ubyara Mama afatanya na Marume kundera icyo gihe nari mfite imyaka 9. Bitewe nogushaka kuzigarurira amasambu n’inka nyinshi iwacu bari baransigiye Sogokuru (...) -
Umumaro wo kwemera ubushake bw’Imana - Joyce Meyer
24 February 2014, by Simeon NgezahayoHabayeho umusore muto wari ukennye cyane, ariko afite icyifuzo cy’inkweto. Yari ahagaze imbere ya depot y’inkweto, yambaye ibirenge, ashishira kubera imbeho. Umugore wari mu idirishya rya depot amubaza igituma ahagaze ahongaho, wa mwana asubiza uwo mugore ati “Mama, nari ndimo gusaba Imana umuguru umwe w’inkweto!” Umugore yinjiza umwana mu iduka, amwozaho umwanda wari umuriho ku birenge, amwambika amasogisi mashya n’inkweto. Uwo mwana yakozwe ku mutima n’impuhwe z’uwo mugore, maze ni ko kubaza (...)
-
Narwanye na kanseri mfatanije n’Imana, TURAYINESHA!
15 March 2013, by UbwanditsiAbabyeyi banjye bantoje kwizera. Mama yakundaga kumbwira ati: «Uwiteka Imana ni We ugomba kubanza imbere.» Data we yarambwiraga ati : «Nujya gusenga ujye wambara ikositimu, kuko uramutse ugiye kubonana na Perezida wa Repubulika wakwambara ikositimu. Ku Cyumweru uba ugiye kubonana n’Imana yawe, ujye wambara ikositimu.»
Twavutse turi abana 7, ariko buri gihe ku ifunguro ryacu mama yongeragaho igaburo rimwe ry’umukene. Iyo nta mukene wazaga gufunguza, yajyaga kumushaka mu muhanda. Yakundaga kuvuga (...) -
LIVE: Igiterane cya Jehovayireh cyaberaga kuri stade ya ULK gisojwe hakijijwe abarenga 60
23 February 2014, by UbwanditsiNk’uko mwabitangarijwe ko uyu munsi taliki ya 23/02/2014, Chorale Jehova Jireh izwi ku ndirimbo “Gumamo” iri bumurike umuzingo wabo w’amashusho na audio ya kabiri iki giterane kiratangiye Chorale Hoziana ikaba iri kuririmba.
Hoziana Choir
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse impande zose. Ubu hamaze kuririmba Chorale Hoziana, hakurikiyeho Worship Team ya Kacyiru bati "Tuzimana na Yesu!"
Worship Team ya Kacyiru
Abayobozi bakuru b’itorero ADEPR bamaze kuhagera, bamaze kwakirwa (...) -
Imana Ibyitayeho !
3 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Mw’ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga.’’Yesaya30:15
Ni mutekereze ko indege yaba iri mu kibuga, yiteguye kuguruka. Abagenzi bose bayirimo, nu mupilote, ndetse n’ibikoreshyo byose bikenerwa mu ndege. Igiye kuguruka, byose birateguwe…hakabura igitoro !
Niba imigenzereze yanyu irangwa n’ibyiringiro, mushobora kunyura mu buzima bwose ‘’mutuje’’.
Ya ndege, uko yaba yateguwe kose, ntabwo izigera iva ku butaka itarimo igitoro. Uburyo yaba ihangitse bwose, n’ibikoresho byayo bikomeye, nta (...) -
Umubatizo wa Yohana wo kwihana usobanura iki? - Paul Yonggi Cho
18 July 2013, by Simeon NgezahayoYohana Umubatiza ni umugaragu w’Imana wavutse amezi atandatu mbere ya Yesu, kandi yari yarahanuwe muri Malaki ko ari we uzaba Umutambyi Mukuru wa nyuma wo mu Isezerano Rishya.
“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka. Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi ukomeye w’Uwiteka kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazarimbuza isi umuvumo” (Malaki 4:4-6).
Igihe (...) -
Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye.
14 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye”. Yohana 14: 27 Amen. Aya magambo yavuzwe na Yesu mu gihe yasezeraga abigishwa be. Kandi yongeraho ngo ntabahaye amahoro nkuko abisi bayatanga! Buriya amahoro arahenze, kandi nta muntu uyiha ngo bikunde.
Hari ibyo bita “Kwiha amahoro” ariko nyine icyemeza ko ari ukwiha amahoro, nuko ari amahoro y’umwanya muto . Abenshi ngo kugirango bihe amahoro, banywa inzoga nyinshi cyane, ibiyobyabwenge, bakarara bareba amafilime, bagasohokera ahantu kure ha (...) -
CEP masters yafunguwe bwa mbere muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)
28 February 2013, by UbwanditsiKuri icyi cyumweru taliki ya 24/02/2013 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye igiterane cyateguwe na CEP ULK ( Communaute des Etudiants Pentecotistes) kitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kandi bavuye mu matorero atandukanye. Chorale TURANEZEREWE na JEHOVAH JIREH zikorera muri iyo Kaminuza nazo zari zabukereye mu kwizihiza icyo giterane.
Nyuma y’Ubutumwa bwiza bw’Imana bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye icyo giterane bwatanzwe n’Umukozi w’Imana Rev. Pasteur (...) -
Uwiteka ntakimunanira, yankijije igifu cyarabaye ibisebe
26 August 2015, by Ernest RutagungiraNgiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yangiriye neza, bajyaga bavuga ko itabara simbishyikire, ariko ndi umugabo wo guhamya ko Imana ikiza ibyaha ndetse igakiza indwara zananiye abaganga b’abahanga, ndakwinginze ngo ubusome kandi ndakwizeza ko bukubiyemo inkomezi kuri wowe Yesu abahe umugisha.
Nitwa MUTARAMBIRWA Celestin ndi umugabo, nashakanye na Kayitesi Fortune tubyarana abana 3, nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’uburasirazuba, Paruwasi ya Kabarondo, nkaba ntuye muri uyu murenge (...)
0 | ... | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | ... | 1230