“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire munzu yawe wikingirane , ube wihishe akanya gato kugezaho uburakari buzashirira. “ Yesaya 26:20 Imana ishimwe cyane. …... “Izina ry’Uwiteka n’umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo , agakomera” Imigani 18:10.
Nakiriye Umwami Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye mfite imyaka 14 kandi iwacu dutuye I Nyamirambo. Bitewe n’ukuntu aho hantu hateye, ntabwo abantu biyumvishaga ko nzashobora kubigumamo. Bamwe barambwiraga ngo ngiye hakiri kare kuburyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Muri Yesu barahihisha iminsi mibi ikaba itambuka! Alice Rugerindinda
23 April 2014, by Alice Rugerindinda -
Abana be bishwe kuko bagwingiye! Alice
18 September 2015, by Alice Rugerindinda“Induru yumvikaniye I Rama yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be , yanga guhozwa kuko batakiriho” Matayo 2: 18
Kubazi izi nkuru, iki cyari igihe umwami Herode yashakaga kwica Umwami Yesu akiri uruhinja. Yohereje abajya kwica abana bose bagejeje imyaka ibiri n’abatarayigeza kugirango na Yesu apfiremo. Bageze kwa Rasheli, nubwo abana be bari barengeje imyaka ibiri, ariko mu gihagararo, uko bameze ngo basaga n’abana b’imyaka ibiri cyangwa munsi yaho, mu yandi magambo (...) -
Pastor Desire yagize icyo avuga muri iki gihe cyo kwibuka!
7 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Ibintu bitandatu bigaragaza ko utababariye
2 May 2016, by Umugiraneza Edith"Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ ubugingo bikomoka". Imigani 4:23
Imana yaduhaye inshingano zo kurinda umutima wacu no kwitondera tukagenzura (gerer) inzika zose zihishe muriwo. Izaduha imbaraga zo kubabarira, ariko ni ahacu ho gutera intambwe ya mbere. Kubw’ ibyo tugomba kubanza gusuzuma no kugenzura (sonder) imitima yacu.
Birashoboka ko tudaha agaciro inzika ziri mu mitima yacu , niba twaramenyereye kubaho gutyo byose tubabibika, birashoboka ko (...) -
Ese ujya wibuka ko umunsi umwe impanda izavuga abera bagataha?
11 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Kuko Umwami ubwe azaza ,amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo, nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero, tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1 Abatesalonike 4:16-17
Iyi mpanda ni nk’ifirimbi izavuzwa mu rwego rwo guhamagara itorero cyangwa se abakijijwe ngo bazamuke bajye gusanganira Umwami Yesu mu bicu, (...) -
Agakiza family mu gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
28 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, nawe azamwishyurira ineza ye”, ni ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Imigani 19:17, akaba ari na yo ntego y’igiterane cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania cyateguwe n’Umuryango Agakiza Family ukorera mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Agakiza Family, Pasiteri Habyarimana Desire, ngo umuryango ayoboye ushinzwe gushaka no gukiza icyazimiye binyuze mu ivugabutumwa (ni nacyo izina ry’umuryango (...) -
Imana yangiriye neza jyewe n’umuryango wanjye - Felix
13 June 2013, by Simeon NgezahayoNdashima Imana ku byo inkorera mu buzima bwanjye bwa buri munsi. ikindi nyishimira ni ibitangaza yakoreye mushiki wanjye mukuru. Yaramubohoye by’ukuri.
Mu by’ukuri, kuba Imana yararinze ubugingo bwanjye kugeza uyu munsi, ikarinda n’umuryango wanjye ndabiyishimiye.
Imana ishimwe! -
Ni iki gitindije Ububyutse busesuye?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.
Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika w’uwiteka ngo :” Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe, ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba Sogokuruza batubwiye (...) -
Dore isengesho rikwiye!
4 January 2016, by Innocent KubwimanaTurashimira Imana k’ubw’ubuntu bwayo butarondoreka itugirira iteka. Turanayishimira kandi kuko yadushyiriyeho uburyo bwo kuyishaka no kuyibwira tubinyujije mu masengesho. Gusenga rero nibwo buryo natwe tubwiramo Imana, itwemerera kandi kuyishaka ndetse no kuyibona( Zaburi 65:2)’’ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bazaza aho uri. Gusenga rero ni kimwe mu bikorwa bigaragaza imyizerere y’umuntu.
‘’Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k;umukiratsi kugira (...) -
Tugire umuco wo gukunda kubabarira. Pastor Desire
27 August 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Yewe mwana w’ umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’ Imana yawe wicisha bugufi (Mika 6:8).
Kamere y’ Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba:
1.Gukora ibyo gukiranuka:
Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’ Imana kuko n’ uwo twiringiye ari umukiranutsi (...)
0 | ... | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | ... | 1230