Hirya no hino usanga umwe avuga ngo yakiriye Agakiza, undi ati " Ntukijijwe." Ibyo byose bigaragara mu matorero ya Gikirisitu, hari ababitangaho ubuhamya bashingiye ku nyandiko za Bibiliya bitwaza nk’intwaro ikomeye.
Ku buhamywa bwa babayeho kera mu gakiza, Umuvugabutumwa Hakizimana Justin, wo mu itorerero rya ADEPR ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, hari ubuhamya bw’abakera atanga nk’ibyitegererezo by’agakiza nya gakiza.
Ni uko ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Agakiza kavugwa mu matorero ni iki kikaranga ?
14 June 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Mbese dushingiye ku by’Imana yakoze ntitwakwizera ko izakora n’ibisigaye?
24 September 2015, by Innocent KubwimanaAkenshi amateka y’Imana n’ineza yayo tubitindaho cyane iyo tugeze mu bitugerageza bitari bimwe. Ibi tubihamirizwa n’uburyo Imana idutabara mu bihe bikomeye. Ibi ariko ntibibuza ko umuntu ahagarika umutima bikamutera gushidikanya kubera kamere muntu, cyane iyo ahuye n’ibirenze ubushobozi bwe.
Dufatiye urugero kuri Dawidi mu ijambo ry’Imana, igihe bamutera ubwoba ko ntcyo yakora ku gihangange Goliyati cyari cyarahangayikishije ubwoko bw’Abisirayeli, Dawidi yibutse imikorere y’Imana, arambika (...) -
Mfasha dusengere Ababoti bo muri Nepali
7 September 2015, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015 turasengera Ababoti bo muri Nepali.
Ababoti babarizwa muri Nepali ho ku mugabane w’Aziya, ahari abagera ku 13.000, basa n’abafite umwihariko kuko ubona batandukanye na ba kavukire batuye mu misozi (...) -
Waba uzi impamvu dukwiriye gukura mu gakiza? Pastor Desire
2 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Umugezi w’amazi utemba uva mu rusengero” (Ezekiyeri 47:1-12)
Amazini ijambo ry’ Imana, urusengero ni umutima w’ umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu.
Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w’ umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe.
Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo rike muri we. Haramutse havuye izuba ryinshi (ibigeragezo) aya mazi arakama. Kandi ibihe birasimburana ntabwo umuntu ahora mu bihe byiza (...) -
Umugore yari akwiriye kumenya neza imico y’abo mu rugo rwe!
27 March 2016, by Alice Rugerindinda« Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya iyo kurya by’ubute, abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati : abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose” Imigani 31:27
Uwo ni umugore uzi ubwenge Salomo yavugaga !
Impamvu nkunze kwibanda cyane ku bagore “mama” nuko nasanze Imana yaraduhaye ubushobozi, ubwenge, ndetse n’imbaraga zo kuba twahindura ibintu byiza cyangwa bibi.
Ku mutwe w’aya magambo ho handitse ngo ni umugore ufite umutima, (...) -
Ese mu buzima bwawe habanza iki?
1 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWaba ujya utekereza ku rutonde rw’ibyo ukwiye gukora mu buzima bwawe? Aha byumvikane ko iyo tuvuze urutonde haba hari icya mbere, icya kabiri gukomeza kugeza ku cya nyuma. Iyo uri umukozi mu rugo wakurikiranyije imirimo ushaka gukora, urugero ushaka gusukura inzu, ugakora isuku y’ibyombo n’ibindi warangiza ukabikurikiranya bitewe n’agaciro wabihaye cyangwa ibyo Shobuja wawe akunda. Iyo uzi ko igihe cyawe kidahagije ugerageza kubanza iby’ingenzi kugira ngo igihe nikikubana gito ube wakoze (...)
-
Impamvu nyamukuru zituma abashakanye batabana mu byishimo.
11 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMPAMVU NYAMUKURU ZITUMA ABASHAKANYE BATABANA MU BYISHIMO.
Kutagira umwanya wo kuganira
Abahanga benshi bemeza ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma urugo ruhinduka agahinda n’agahimano, ari uko ababana bombi batazi uko bakora ngo baganire cyangwa se batanabishaka. hari na benshi bamenye ko kuganira ari byiza ariko bibaza icyo umuntu akwiye gukora aganira nundi nicyo yakwirinda mu gihe cyo kuganira.
Ibiganiro hagati y’abashakanye bishobora gusa kugera ku ntego mu gihe bombi biyemeje gukurikiza (...) -
Iyo uhuye n’ Imana Dr Fidele
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIYO UHUYE N’IMANA
Itangiriro 16:7 - Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.
Itangiriro 16:11 - Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
Itangiriro 16:13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"
Ubuzima bwa Hagari n’uburyo yahuye n’Imana bwanyigishije byinshi birimo ibikurikura:
1) Imana yamuvuze mu (...) -
Wizeye ko uzajya mu ijuru?
12 December 2013, by Simeon NgezahayoNcuti yanjye, ndashaka kukubaza ikibazo cy’ingirakamaro mu buzima bwawe. Igisubizo utanga ni cyo kizaguhesha kwinjira mu munezero cyangwa umubabaro w’iteka ryose. Ikibazo cyanjye ni iki: « Mbese urakijijwe? » Ibi ntibisaba kumenya niba ukora imirimo myiza, niba ujya mu rusengero, ahubwo ni ukumenya niba ukijijwe. Mbese wizeye ko nupfa uzajya mu ijuru?
Kugira ngo ujye mu ijuru, Imana igutegeka kuvuka ubwa kabiri. Yohana Jean 3 : 5, Yesu yabwiye Nikodemo ati « Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko (...) -
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu
27 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO YESU
Abafilipi 3:7-8 7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Yohana 1:14-16 (uko bavuze Yesu) Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.15. (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230