“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” Yakobo 1:17.
Bene Data, Yesu asimwe!
Uyu munsi nifuje gusangira namwe iri jambo ry’Imana, kuko nasanze dukwiriye kumenya idini ritanduye kandi ritunganye imbere y’Imana. Ubwo ni bwo tuzakorera Imana mu kuri, tutishuka ngo turuhire ubusa.
Muri iyi si hari amadini menshi, na hano iwacu i Rwanda muri rusange. Umukozi w’Imana Yakobo amaze kubona (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana! - Simeon Ngezahayo
10 June 2013, by Ubwanditsi -
Muri benshi bamubyiganiraho, gerageza ukore kuri Yesu
29 September 2015, by Innocent Kubwimana“Ninde unkozeho?” Mariko 5.31
Inkuru iboneka muri ubu butumwa imeze nkaho yisobanuye yo ubwayo. Ni iy’umugore umwe wari ufite ikibazo cyo kuva yari amaranye imyaka 12. Kubera uburwayi bwe itegeko ryamubuzaga kugera ahantu hari abantu, yirengagije ibyo we ubwe yaje gufata icyemezo ajya guhura na Yesu anyuze hagati mu bantu benshi bari bamuzengurutse.
Muri iyi nkuru turi ku ijambo rigukangurira ngo nubwo hari abantu benshi baturutse imihanda yose barimo kubyiganira kuri Yesu, bamwitirirwa, (...) -
Mbese nakora iki ngo mbashishwe byose ?
9 November 2011, by UbwanditsiImana yabwiye Yosuwa iti: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukabure kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni bwo uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yosuwa 1:8
Imana yabwiye Yosuwa aya magambo ubwo Mose yari amaze gupfa. Imana yashatse umuntu mu basigaye wagombaga gusimbura Mose, maze ibona ukwiriye ari Yosuwa.
Ni kenshi Imana idusezeranya kudukoresha iby’ubutwari, kandi ni mu gihe dufite imbaraga (...) -
Impamvu atari byiza ko abashakanye batandukana ( bakora divorce)
20 October 2012, by Alice RugerindindaUko iminsi y’imperuka igenda irushaho kutwegera, niko nitegereza nkabona hagenda habaho kuzirura ibyaziraga, cyangwa se mu yandi magambo, kwemererwa ibyo mu gihe cyatambutse, tutemererwaga nk’abakristo, ndetse nkabona n’abakozi b’Imana bakabidufashijemo, nabo bageraho bakagira intege nke ntibashobore guhagarara mu kuri kw’ijambo ry’Imana ahubwo bagakoresha amarangamutima ( sentiment)
Nagize ikibazo murino minsi ,aho abakristo nabo usigaye ubasanga mu nkiko bagiye gusaba ubutane ( divorce) (...) -
Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana, Igice cya 2/ Dr Fidèle Masengo
12 November 2015, by Innocent KubwimanaMatayo 16:18 - Nanjye ndakubwira nti ’’Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’
Mu nyigishi ibanziriza iyi natangiye mvuga ku ijambo nise "Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana". Natangiye mvuga ko Itorero atari inyubako. Muri iyi ndakomeza iyo nyigisho mvuga ko Itorero atari izina (Denomination), atari n’umuntu runaka. # 2. ITORERO NTABWO ARI IZINA RIHABWA!
Incuro ninshi abantu bimukiye mu mahanga bajya bambwira ngo hano hari (...) -
Dukunde Yesu akaramata, ni cyo azadukiriza! Pastor Desire Habyarimana
19 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 91:14-16 (Wahasoma muri Bibiliya yawe)
Abakristo benshi ntibakunda Yesu nk’uko adukunda. Ibi bigaragazwa n’uko duhora duhora tumusaba, ariko ni bake bamushima kandi ibyo akora byiza kuri twe ni byinshi, kandi ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibyifuzo.
Njya mbona abantu bafata amasengesho y’iminsi myinshi basaba, ariko bake ni bo bafata amasengesho y’igihe kinini bajyanywe no gushimira Imana ibyo yabakoreye. Ariko rero Yesu ashaka ko tumukunda akaramata.
Yesu bamubajije itegeko riruta (...) -
Nzihangana ngeze ryari?
7 June 2013, by Ubwanditsi“Ni uko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye” Yakobo 5:7-8.
Kwihangana ni imwe mu mbuto z’Umwuka (Abagalatiya 5:22). Uko byagenda kose, Umukristo ntaba agomba kubura iyi mbuto. Kwihangana usanga bitoroshye kuko umuntu uri mu makuba ni we usabwa kwihangana: ntiwakwihangana mu (...) -
"Yesu yandinze kugwa mu rwobo" – Sandy, Nairobi
20 May 2013, by Simeon NgezahayoNdashima Imana cyane yakijije ubugingo bwanjye. Ndi umunyeshuli muri Kaminuza Gatolika y’i Nairobi (Kenya). Niga mu mashuli yisumbuye, ubuzima bwanjye bwari bubi cyane. Naranywaga nkasinda, nkanywa n’itabi ryinshi, ariko ndashima Imana yampishuriye ko ibyo nagenderagamo nta cyo byanyunguraga ahubwo byanteshaga agaciro n’icyubahiro.
Umutima wanjye wahindutse ubwo nari mu rusengero, pasiteri akigisha ku nsanganyamatsiko yise “ubusambanyi.” Nahise negurira Yesu ubuzima bwanjye. Hari mu ntangiro (...) -
Umukristo akwiriye kugira umutima wuzuye ishyaka
15 March 2016, by Ernest RutagungiraTugiye kwiga inyigisho ifite Umutwe uvuga ngo “UMUKRISTO AKWIRIYE KUGIRA UMUTIMA WUZUYE ISHYAKA” Dusome 2Timoteyo 1 : 6. Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Umukristo akwiriye kugira umutima wuzuye ishyaka mu mutima we. Imana ishaka ko tugira ishaka, Bibiliya ivuga ko abapfuye bataramya Imana, nta mashimwe ava kuri bo, Imana ntishaka umukristo upfuye ahubwo ishaka umukristo muzima.
Nkunda ibyo Yesu yavuze ubwo (...) -
Yesu yaravutse bamwe mubari bamutegereje ntibabimenya Pastor Desire
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMuzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)
Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.
N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:
1. Yari (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230