Mwana wanjye,
Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).
Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).
Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.
Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).
Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).
Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).
Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).
Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibaruwa y’urukundo
14 June 2016, by Simeon Ngezahayo -
Birababaje kubona umuntu aburira ubugingo hafi y’umusaraba nka cya gisambo
20 July 2015, by Innocent KubwimanaIgihe Yesu yari ku musaraba yabambanywe n’ibisambo bibiri byari bitegereje urupfu. Abantu benshi batukaga Yesu, bamwe bavuga ko niba koko ari Umwami akwiye kwikura ku musaraba, bamwe bakamukubita, abandi bakamushinyagurira ariko byose yabyemeye kugira ngo acungure umwana w’umuntu.
Ibi bisambo byari bibambwe ku musaraba byari byarabaye ruharwa bitegereje gupfa gusa. Muri ibi bisambo bibiri harimo kimwe kifatanyije n’abatukaga Yesu nacyo gitangira kumushinyagurira ngo niba ari umwana w’Imana (...) -
Igihe kizaza , ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo!
16 December 2013, by Alice Rugerindinda“Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza, bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.” Matayo 5:28-29
Maze iminsi njya gushyingura abantu bitabye Imana,kandi yo mpageze nibaza ibintu byinshi cyane, ndetse akenshi iyo mpari, mba numva ntahanye umugambi mwiza wo gushyira ibintu ku murongo, kugirango umunsi nanjye byangezeho, niba bishoboka nzagende neza nk’umuntu witiriwe izina ry’Imana.
Abantu bamwe (...) -
Twige gusenga no gukorera Imana. Pastor UWIMANA DAniel
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: GUSENGA NO GUKORERA IMANA
Muri iki cyumweru twigishijwe gusenga; tubona ko abigishwa ba Yesu bamusanze bamusaba kubigisha gusenga, nawe ababwira ko bagomba gusenga Imana bakamenya ko iriho, kandi ko bagomba gusaba ko ubwami bw’ Imana buza bukabana nabo. Twabonye ko muri ayo masengesho Yesu yabasabye ko bagomba kubababarira ababahemukiye banaharira imyenda abayibarimo, niho bazabona ubwami n’icyubahiro. Ibyo natwe turabisabwa.
Twanaganiriye ko Yesu yabajyanye ku musozi gusenga, (...) -
Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
12 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
Iyo uvuze umunsi wa Saint Valentin n’ibijyana na wo, si igishya ku batuye isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko. Hari ababona ko kwizihiza uyu munsi rimwe mu mwaka bumva bidahagije ahubwo ko wajya wizihizwa inshuro zirenze imwe buri mwaka bitewe n’uko aba bawufata n’ibyo bita byiza bawukoraho.
Ku rundi ruhanze ariko, hari n’abandi batunga agatoki uyu munsi nk’intandaro y’isenyuka ry’ingo zitari nke, ubusinzi bukabije bitandukanye n’indi minsi isanzwe (...) -
Pastor Amuri Daniel yitabye Imana.
13 September 2011, by UbwanditsiKu munsi w’ejo hashize ku isaha ya sa munani ni bwo nyakwigendera Pastor HAMURI Daniel yitabye Imana azize indwara y’umutima na Diabeti. Urupfu rw’uyumukozi w’Imana ntirwatunguranye kuko yari amaze igihe kitari gito arwaye Imana yari irimo kumutegura.
Kuri uyu wa kabiri isaa tatu nibwo habaye umuhango wo kumusezera ku mugaragaro; uyu muhango wabereye ku rusengero rwa ADEPR Mbugangari kuko ariho yari ari umushumba.
Aha ,hari ubuyobozi bukuru bw’itorero ry’ADEPR bugizwe n’abashumba, abakuru (...) -
Ese ujya wibuka ko umunsi umwe impanda izavuga abera bagataha?
11 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Kuko Umwami ubwe azaza ,amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo, nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero, tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1 Abatesalonike 4:16-17
Iyi mpanda ni nk’ifirimbi izavuzwa mu rwego rwo guhamagara itorero cyangwa se abakijijwe ngo bazamuke bajye gusanganira Umwami Yesu mu bicu, (...) -
Mbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye?
9 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye? Intambwe ya mbere ni uguhanga amaso yawe ku kuri ukavuga uti: “Aho nerekeza ni habi, ndashaka guhinduka.” Niba koko ubishaka, uranabishobora kuko Bibiliya itubwira ko uri mushya muri Kristo. (reba 2 Abakorinto 5:17).
Intambwe ya kabiri ni ugushakisha ikikudindiza.
Menya inzitizi ufite
Ese wigeze utekereza ko nta kintu cyiza kizakubaho? Byanashoboka ko wavuze amagambo nk’aya ngo: “Ubwo nta cyiza ntegereje ko kimbaho, ntacyo bizantwara (...) -
Kubyarwa n’Amazi n’Umwuka bisobanura iki? – Rev. Paul Yonggi Cho
2 August 2013, by Simeon NgezahayoYesu aramusubiza ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5. Amazi n’Umwuka bisobanura iki?Amazi asobanura umubatizo wa Yesu, naho Umwuka ugasobanura Ubumana bwe.
Bibiliya itubwira ko tuvuka ubwa kabiri iyo twizeye umubatizo wa Yesu n’amaraso yavuye ku Musaraba. Kuba abana b’Imana no kuvuka ubwa kabiri tubiheshwa n’ijambo Imana yandikishije, ari yo mazi n’amaraso n’Umwuka, ikiguzi cy’ibyaha byacu.
Bibiliya ivuga ko (...) -
Uwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II Rev Kinihira Silas yatabarutse
5 October 2015, by Innocent KubwimanaUwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tari ya 03/10/2015, azize indwara ya kanseri, tukaba tugiye kubagezaho amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe. Nyakwigendera Rev.Past.Kinihira Silas yavutse kuya 16/6/1956 avukira ahitwa Gitasha mu Repubukija iharanira Demokarasi ya Kongo.
1. UBUZIMA BWA GIKRISTO
Pasiteri KINIHIRA Silas yabatijwe mu mazi menshi mu mwaka w’1968, ahitwa i Remera muri Congo/CEPEZA. Yakoze imirimo itandukanye mu rusengero (...)
0 | ... | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | ... | 1230