“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire munzu yawe wikingirane , ube wihishe akanya gato kugezaho uburakari buzashirira. “ Yesaya 26:20 Imana ishimwe cyane. …... “Izina ry’Uwiteka n’umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo , agakomera” Imigani 18:10.
Nakiriye Umwami Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye mfite imyaka 14 kandi iwacu dutuye I Nyamirambo. Bitewe n’ukuntu aho hantu hateye, ntabwo abantu biyumvishaga ko nzashobora kubigumamo. Bamwe barambwiraga ngo ngiye hakiri kare kuburyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Muri Yesu barahihisha iminsi mibi ikaba itambuka! Alice Rugerindinda
23 April 2014, by Alice Rugerindinda -
Icyaha ni iki? Pastor Jean Jacques
5 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaI.Icyaha ni iki?
Iyo dusomye Itangiriro 3:1-11, Tuhabona uko icyaha cyatangiye, kandi ninaho duhera twumva icyaha icyo aricyo.
Ubona ko ba sogukuruza bacu Adamu na Eva bahisemo kumvira satani bareka kumvira Imana. Iyo ukomeje n’ahandi muri Bibiliya ubona ko icyaha ari igitekerezo cyose, ijambo ryose, binyuranye n’ubushake bw’Imana. Kuko byose bikomoka mugutekereza cg kwifuza ugafata umwanzuro mumutima, ukavuga cg ugakora.
II.Ese ibyaha byo niki?
Iyo dushyize mubwinshi tukavuga ibyaha tuba (...) -
Yesu ngo ni umutungo wimukanwa!
27 July 2013, by Alice Rugerindinda“ Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa kristo? Abaroma 8:34
Iri jambo ryaramfashije cyane. Umuntu umwe yari agiye kwimukira ahantu ha kure mu mahanga, ndetse nta n’icyizere cy’uko azagaruka. Nuko abantu bakamubwira bati:Disi ubwo uragiye, kandi ikitubabaje nuko uyu Yesu wari warakiriye, uzahita umuta ukamureka, maze nawe arabasubiza ati arega “ YESU NI UMUTUNGO WIMUKANYWA” . Imana ishimwe
Yashakaga kuvuga ko ikibazo atari ahantu agiye, kuko Yesu arimukanwa, uramwimukana ukamuvana ku musozi umwe (...) -
Ese ko udahinduka amarira warize yose yakumariye iki?
21 October 2013, by Ubwanditsi17Ni uko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira. 18Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi…1 Samweli 25:17.
Ni uko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Zifu ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu…. 21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, (...) -
Ivugabutumwa ryabereye mu isoko rya Nyarugenge ryasize abadozi bahembutse
15 October 2013, by UbwanditsiNk’uko bimenyerewe ko urubuga www.agakiza.org ivugabutumwa mu bigo bitandukanye by’abikorera, abenshi bakora amateraniro mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita turabasura tugasangira ijambo ry’Imana. Ibi tubikora mu rwego rwo korohereza abantu batabona uko bajya mu nsengero hagati mu cyumweru.
Kuri uyu wa mbere rero tukaba twarasuye abadozi basenga saa munani mu isoko rishya rya Nyarugenge. Aba badozi basanzwe basenga buri gihe batumiye Pasteur Desire kugira ngo aze abafashe mu ijambo ry’ Imana. (...) -
Abantu b’Imana ni ab’ igiciro gikomeye!
2 May 2016, by Alice Rugerindinda“Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba aruwo mu rubyaro rw’abayuda, ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye” Esiteri 6:13b
Izi nkuru tuzisanga mu gitabo cya Esiteri, ariko cyane cyane ndivugira ku muntu witwa Moridekayi ngo wabaga ku irembo ry’I bwami, ubwo yari umuzamu, ariko icyo yakoraga cyose sicyo gifite agaciro, ahubwo igifite agaciro nuko ngo yari umuyuda! Ngo hari n’igihe bagenzi be bakoranaga nawe akazi kamwe bakoraga ikintu runaka, ariko we ngo akanga kugikora iyo (...) -
Abanzi ba Kristo bamusebya ko ngo yaba yari afite umugore
21 September 2012, by Simeon NgezahayoUmwanditsi w’urubuga cnn.com Eric Marrapodi aherutse gushyira ahagaragara inyandiko y’abiyitirira Kristo bo mu gihugu cya Misiri (kizwi cyane ku izina rya Egiputa), aho bagaragaza ko Yesu ngo yaba yari afite umugore. Ibi babigaragaje bashingiye ku nyandiko bavuga ko ari iza kera, zanditse mu rurimi rw’Igikobute (soma Copt) rukoreshwa n’Abakristo bo muri icyo gihugu, aho bavuga ko Yesu yagiye akoresha amagambo nk’aya ngo, “Umugore wanjye…” Bimaze gushyirwa ahagaragara byateye impaka nyinshi, ku (...)
-
Ntiwavuga ko ukunda Imana, wanga mwene So. Alice Rugerindinda
9 April 2016, by Alice Rugerindinda“ Umuntu navuga ati “ Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye » 1 Yohana 4 : 20
“ Naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.” 1 yohana 2:11 Ijambo ry’Imana ni indorerwamo umuntu yireberamo , akamenya niba koko akwiriye kwinjira mu bwami bw’Imana.
Mu buzima busanzwe uretse ku bantu bake nabo twavuga ko badasanzwe, sinkunze kumva umuntu uvuga ko yanga Imana. (...) -
Ibaruwa y’urukundo
14 June 2016, by Simeon NgezahayoMwana wanjye,
Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).
Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).
Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.
Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).
Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).
Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).
Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).
Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri (...) -
Birababaje kubona umuntu aburira ubugingo hafi y’umusaraba nka cya gisambo
20 July 2015, by Innocent KubwimanaIgihe Yesu yari ku musaraba yabambanywe n’ibisambo bibiri byari bitegereje urupfu. Abantu benshi batukaga Yesu, bamwe bavuga ko niba koko ari Umwami akwiye kwikura ku musaraba, bamwe bakamukubita, abandi bakamushinyagurira ariko byose yabyemeye kugira ngo acungure umwana w’umuntu.
Ibi bisambo byari bibambwe ku musaraba byari byarabaye ruharwa bitegereje gupfa gusa. Muri ibi bisambo bibiri harimo kimwe kifatanyije n’abatukaga Yesu nacyo gitangira kumushinyagurira ngo niba ari umwana w’Imana (...)
0 | ... | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | ... | 1230