Nuko bene Data ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu ibe, ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikoirera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:1-2
Abantu benshi bahora bifuza kumenya ibyo Imana ibashakaho. Ni ngombwa kwifuza kubimenya kuko iyo tubimenye, tuba dufite n’amahirwe yo kumenya kamere y’Imana muri rusange. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Namenya nte ibyo Imana ishaka?
23 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Tura Imana Imbuto z’Imiganura Yawe!
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y’imbuto z’ibiti byawe, imfura z’abahungu bawe ujye uzintura” (Kuva 22:29).
Hari uwigeze kubaza niba ari ngombwa gutanga imbuto y’umuganura gusa mu ntangiriro z’umwaka; ese umuntu ntiyayitanga n’ikindi gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka? Icya mbere, ugomba gusobanukirwa ko Imana atari umuntu; ni Umwuka (Yohana 4:24), kandi Bibiliya ivuga ko Imana ari “…Se w’imyuka…” (Abaheburayo 12:9). Rero ntabwo ukorana n’Imana nk’uko wakorana n’umuntu. (...) -
Imana yanyeretse icyo nzaba cyo ibinyujije mu nzozi!
23 December 2013, by UbwanditsiNitwa Uwingabire Olivière. Igihe kimwe namenye ubwenge, nsanga iwacu tuba mu buzima bubabaje cyane kandi n’ababyeyi ntibyari bibanejeje: twari abakene cyane.
Umurimo wanjye wari uwo kuvoma, gusenya inkwi no kuragira ihene. Umunsi umwe nagiye kuragira, nsinzirira munsi y’umungoti ihene zirona, nyir’umurima araza arankubita, ajya no kundega ku babyeyi na bo barankubita banandaza ubusa buracya. Bukeye bw’aho, nongera kujya kuragira ihene ndongera ndasinzira. Ubwo ni bwo narose inzozi, ndota ndi (...) -
Twe guha impagarara urwaho - Rick Warren!
22 April 2013, by Simeon Ngezahayo“[Yesu] Arazibwira ati ‘Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya’” Mariko 6:31. Yesu yahuye n’impagarara n’ingorane, ariko ntibyigeze bimuhagarika umutima. N’ubwo abantu bamurwanyaga, bakamusaba byinshi buri kanya kandi bakamwanga, ubuzima bwe bwaranzwe n’umutuzo no kudahindagurika. Yesu yahuye n’impagarara ndetse n’ibimugora byinshi... Ibanga rye ryari irihe?
1. Kwimenya: Menya uwo uri we (Yohana (...) -
Mbese hari aho wumva wahisha Imana?
27 August 2015, by Innocent KubwimanaMu buzima bw’abantu akenshi bakunda guhisah intege nke zabo mu maso y’abantu, rimwe na rimwe bikavamo kwiyemera kuko ntawe uba ushaka ko bamenya aho agwa cyangwa ananirirwa. Ibi rero iyo umuntu abimenyereye gutya hari ubwo ashaka no guhisha Imana. Bibiliya iravuga ngo umuntu uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa. Imigani 28:13
Iyi nteruro irimo amagambo agera kuri atatu, hari umuntu uhisha ibicumuro bye ngo utazagubwa neza, ni ukuvuga ubika ibyaha bye mu (...) -
Hari icyo Imana idusaba gukora muri 2013!
25 January 2013, by Umugiraneza EdithIrambwira iti " Wikwegera hano, kandi Kwetura Inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze ari ahera" Kuva 3:5 Uyu mwaka kuva watangira nagiye nkurikirana ivugabutumwa rikorwa mu buryo bunyuranye nsanga abavugabutumwa bahuriza ku kintu kimwe kivuga ko uyu mwaka Imana ije kugirira neza abantu bayo, hari promotion, restoration, inzugi zirafungutse, ibyakera tubyibagirwe kuko Imana ikoze ibishya. Imana ihabwe icyubahiro kub’umugambi wayo mwiza kuri twe. Ikintangaza rero ni gake tubwirwa ko (...)
-
Ese Adam na Eva bazize gusambana cyangwa kurya ku rubuto rw’igiti gisanzwe?
4 May 2012, by Ernest RutagungiraUbuzima bwa Adam na Eva mu ngobyi ya Eden bujya butera impaka mu bantu, bamwe bakavuga ko bayikuwemo n’Imana ibahoye kutayumvira bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, abandi nabo bakemeza ko Imana yabirukanye koko ariko impamvu bazize ntibayivugeho rumwe bo bakavuga ko bazize icyaha cyo gusambana.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro 2:15- hagira hati “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi ya Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde,Uwiteka Imana iramutegeka iti: (...) -
Bibiliya ivuga iki ku mpano?
16 July 2013, by UbwanditsiNk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, niko umuntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya (Imigani 25 :14).
Imvura twese tuzi ko ari ngombwa ndetse ahantu hataba imvura haba ubutayu, haba amapfa, abantu bakagubwa nabi cyane. Ariko iyo yaguye biba ari amahoro, ari umunezero. Iyo ikirere cyihindurije ibicu bigahindura ibara, umuntu amenya ko imvura iguye kandi agafata ingamba z’icyo akwiye gukora kubera itangazo abonye mu kirere. Niba yari imaze igihe yarabuze, abantu basohora imbuto (...) -
Butare: Amahugurwa y’iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka.
3 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, mu itorero ry’ ADEPR- Matyazo riri mu ntara y’amajyepfo i Butare, hasojwe amahugurwa y’ iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka, akaba yayari agamije guhugura urubyiruko cyane cyane hamwe n’abayobozi b’abandi.
Nk’uko umushumba w’iri torero rya ADEPR Matyazo MISIGARO Felicien yabitangarije agakiza.org , ngo impamvu bateguye aya mahugurwa afite intego yo kwihana ndetse no guhembuka ni uko iki gihe tugezemo ari igihe cyo guhembuka abantu bagakorera Imana, (...) -
Byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza - Audrey Lee Watkins
20 June 2013, by Simeon NgezahayoMu bwana bwanjye hafi ya bwose nafashwe ku ngufu, ndwara ihahamuka ndetse n’indwara z’umubiri. Nk’uko umwanzi yabishakaga, namaze gukura ntangira kwitwara nabi kubera ibyo nanyuzemo. Numvaga nta gaciro mfite, bituma nemera gucudika n’abantu babi bose bansabaga ubucuti, aho baba bari hose. Sinahamya ko mu bo twari ducuditse hari uwubahaga Imana. ni cyo cyatumaga ibyo nahamyaga byose byari bibi, ubwihebe, ubusammanyi, gufatwa ku ngufu, maze ntangira kumva ari ibisanzwe.
Nk’uko bisanzwe, (...)
0 | ... | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | ... | 1230