Nitwa Domithila NABIBONE navukiye mu misozi y’i MULENGE mu Gihugu cya KONGO, mvukira mu muryango w’abakristu kuva igihe navukiye nabonaga iwacu tujya gusenga .Twasengeraga muri KIRIZIYA GATURIKA ndetse ababyeyi banjye bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya yacu.Nakundaga cyane kujya gusenga. Nkiri umwana muto sinakundaga kuvuga naracecekaga cyane kandi kubera ibyo abantu bakankuda cyane.
Nakundaga cyane kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, icya kabiri nakundaga idini ryanjye kuko ryari idini (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Nyuma y’iminsi ine ndi gutemberezwa mu ijuru n’Umwami Yesu nongeye kugarurwa mu mubiri
12 December 2012, by Ubwanditsi -
Zimwe mu ngero zerekana umumaro wo gusenga
27 July 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe hari imirimo myinshi abantu bakorera Imana mu nsengero cyangwa no mu buzima busanzwe kandi yose myiza Imana izayibahembera nisanga barayikoranye urukundo. Iyo witegereje ukuntu abantu bakunda kugaragara muri kamere zabo hari ubwo bibatera gupfa zimwe mu nshingano zo mu nsengero, icyakora inyinshi ni izituma bagaragara. Usanga abantu bapfa kuyobora, kubwiriza, kuririmba imbere, ariko ntawe ndumva wapfuye n’undi gusenga. Ntekereza ko ari uko gusenga bikorwa mu mwiherero w’ubikora (...)
-
Burya gufasha Imana ibiha agaciro!
16 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Abakiranutsi bazamubaza bati” Mwami twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo kunywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye cyangwa uri munzu y’imbohe tuza kugusura? Umwami azabasubiza ati” ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi arijye mwabikoreye” Matayo 25:36-40
Aya magambo ajya antangaza kandi yongeye kunyongerera imbaraga (...) -
Umuragwa ni muntu ki? Pastor Desire Habyarimana
1 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’ imbata n’ubwo yaba ari ny’ ir’ibintu ategekwa n’ abamurera n’ ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’ Imana” (Abagaratiya 4:1-7).
Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki? Ibyo azategeka ni ibihe?
Natwe dufite ibyasezeranijwe:
Kuzura umwuka Wera: Ubwo Intumwa zuzuraga (...) -
Ukomoka Hejuru!
19 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Arababwira ati, Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi” (Yohana 8:23).
Amagambo meza cyane akomeye kurusha andi yaba yarigeze avugwa n’umuntu yaturutse mu kanwa ka Yesu. Abayuda bo mu gihe cye ntibabasha gusobanukirwa ubwenge no gutinyuka Yesu yavuganaga, bigatuma bahora basitazwa n’amagambo ye. Ibyo byaterwaga n’uko Yesu yakoreshaga imvugo yo mu mwuka mu gihe bo bari abagabo n’abagore bagendera ku byumviro byabo.
Yesu yari azi ko ubuzima (...) -
Mu giterane cyaberaga Rusizi abarenga 150 bakijijwe
21 October 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 20/11/2013, ku itorero ry’ADEPR Gihundwe habereye igiterane kidasanzwe kirimo kuramya Imana no guhimbaza. IKi giterane cyitabiriwe bikomeye, kuko urusengero rwari rwuzuye abantu bahagaze.
Abashyitsi muri iki giterane bari itsinda riyobora kuramya no guhimbaza mu mujyi wa Kigali, bavuye mu maparuwasi atandukanye. Hari kandi Dominic Nic ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana na madame we, ari na bo bari (...) -
Irinde umutego! Ev. Kiyange Adda Darlene
12 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneMu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. (Imigani 29 :6a).
Mu buzima busanzwe bw’umuntu, habamo gutinya urupfu ndetse n’ikindi cyose cyamuganisha ku rupfu. Kandi ahora yirinda ngo atagwa mu mutego. Niyo mpamvu agira amakenga mubyo agiye gukora byose acungana n’uko hatabamo ikintu cyamujyana mu rupfu.
Bibiriya iratubwiye ngo mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. Kenshi umuntu yibwira ko mu banzi be ariho hari umutego we, muri wa muntu badahuza cyangwa se batumvikana (...) -
Wari uzi impamvu mu matorero menshi harimo kwirema ibice?
19 December 2013, by Ubwanditsi1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa. Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba (...) -
Imana yambereye Papa nari narabuze nkiri muto
16 July 2015, by UbwanditsiNitwa Deborah mfite mama na basaza banjye babiri. Papa yapfuye ku munsi navukiyeho, ubwo nari maze kugira imyaka 7 basaza banjye nabo bava murugo barigendera.
Mama wanjye yahoranaga umunaniro, akenshi sinajyaga mubona afata igihe cyo kuruhuka ahubwo yabaga ahirimbana ashakisha ngo abone ibyo kudutunga. Nubwo byari bimeze gutyo ariko mama yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbere yuko mvuka birumvikana ko nasanze mama ari umukristo, ubwo byabaye ngombwa ko njya murusengero buri cyumweru (...) -
Inenge 8 abakozi b’ Imana bakwiye kwirinda. Pasteur Desire Habyarimana
16 January 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:
Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, (...)
0 | ... | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | ... | 1230