Hari igitekerezo nasomye mu gitabo cy’Ikinyarwanda tukiga mu mashuri abanza
“ Ngo umugore n’umugabo bari abatindi nyakujya, mbese bakennye pe!, ntibagiraga aho kuba, ntibagiraga icyo kwambara, ntibagiraga icyo kurya. Igihe kimwe rero ngo Imana irabatungura! Ntumbaze niba bari basenze cyangwa niba bari banabizi ntacyo mbiziho, ngo irababwira ngo nibayisabe ibintu bitatu!. Icyitonderwa: ntabwo bari bemerewe kujya inama uwo mwanya, bari bemerewe kuvuga ibyifuzo bitatu gusa, kandi icyo bavugaga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ukwiye kubaho ufite icyerekezo
22 September 2015, by Alice Rugerindinda -
Dukomeze kurushaho gutera imbere tubaho uko Imana ishaka.
13 August 2013, by UbwanditsiMubuzima bwa buri munsi tubamo, buri wese ahora ashaka kujya mbere, ibi bikaba biba mu bitekerezo bya buri wese, bitavuzeko ari ukutanyurwa kubimutera, ahubwo bigaragara ko ari impano y’Imana yatanze kubantu bose yaremye, akaba arinayo mpamvu n’ijambo ry’Imana ribishimangira ko dukwiye kurushaho gutera imbere ariko tudaciye ukubiri n’ubushake bw’Imana.
Mu rwandiko Pawulo yandikiye Tito 3:14 tuhasanga amagambo agira ati “Abacu nabo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura (...) -
Tugire umuco wo kubabarira. Pastor Desire Habyarimana
20 May 2013, by Ubwanditsi"Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki ? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi." (Mika 6:8).
Kamere y’Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba :
1. Gukora ibyo gukiranuka
Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’Imana kuko n’uwo twiringiye ari umukiranutsi (...) -
Igihe cyo kwitegura Joyce Meyer
27 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe cy’ubukonje ni igihe ibintu byose bisa n’ibyahagaze. Ni igihe ibiti bisigara byambaye ubusa, uburabyo bwinshi ku bimera bitandukanye buraraba bugahunguka. Gusa nanone igihe cy’ubukonje ni igihecyo kwitegura ku ko imizi y’ibiti n’ibitunga igiti n’ubushyuhe byitegura gukura mu gihe cy’ubushyuhe.
Ibyo rwose bisa n’uko njye na we tujya duca mu gihe ubugingo busa n’ubusinziriye. Habaho ibihe wagirango Imana iracecetse…igihe inzozi n’intego zose wari warihaye by’ejo hazaza bigasa n’ibipfuye rwose. (...) -
Ni mpamvu ki ziduhesha guhamya ubutware bwa Yesu Kirisitu?.
3 August 2012, by Ernest RutagungiraYesu uvugwa muri iyi nyandiko ni nawe uvugwa mu ijambo ry’Imana,wavutse kuri Mariya wari warasabwe na Yosefu mwene Yakobo,akavuka hatabayeho guhura kw’umugabo n’umugore, ahubwo yavutse kunda Nyina Mariya yasamye ku bw’umwuka wera, ni nawe kandi marayika yahamirije Yosefu ko ariwe uzakiza abantu ibyaha byabo nk’uko tubisanga mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 1: 18-23.
Uyu Yesu kandi, Imana ubwayo yamuhamirije imbere y’imbaga y’abantu bari baje kubatizwa na Yohana, maze avuye mu mazi abona (...) -
Nari mayibobo nta byiringiro mfite, Imana inkuramo impindurira amateka! (Igice cya 2) – Simeon Ngezahayo
4 December 2013, by UbwanditsiNasubiye mu ishuri rero, ndiga kandi Imana impa ubwenge budasanzwe! Najyaga nsobanurira abo mpasanze, harimo n’abasibiye mu gihe nari maze igihe ntiga. Icyo ni igitangaza nshimira Imana, kuko yari irimo kuntegura ngo nkomeze muri Kaminuza! Gusa nakomeje kunywa itabi ryoroshye (cigarette), kuko addiction yari ikindimo. Maze kwitegereza ukuntu Imana inkunda, n’ukuntu nayihemukiye, narasenze nti “Mana, numbabarira ukanjyana kwiga aho ntazahura n’ikigare nzagukorera.” Ikigare ni cyo cyatumaga nywa (...)
-
Ntabwo tuzaruhuka tutarabona ingororano mu ijuru. Athanase NTEZIYAREMYE
20 January 2014, by UbwanditsiAbafiripi 3:12-14" Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose,ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.Bene Data,sinibwira yuko maze kugifata,ariko kimwe cyo,nibagirwa ibiri inyuma,ngasingira ibiri imbere,ndamaranira kugera aho dutanguranwa,ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru."
Bene data hano Pawulo yakoresheje ijambo ryo gusiganwa,yashakaga kuvuga ko turi mu rugendo rugana mu ijuru kandi uzanesha agatsinda (...) -
Ukwiye kubigendamo neza, utazagushwa n’ibya Yesu kandi abandi bibakiza
28 March 2016, by Ernest RutagungiraYesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu yabo. Ariko Yohana yumvise munzu y’imbohe ibyo yesu akora,atuma abigishwa be ko bamubaza bati: mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi? Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye,impumyi zirahumuka,ibipfamatwi birumva,abapfuye barazurwa,abakene barabwirwa ubutumwa bwiza,kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha”(Matayo 11:1-6.)
Yohana uyu (...) -
Abana b’Imana n’abana ba satani abo aribo!
19 April 2013, by Alice Rugerindinda“Ukora ibyaha, ni uwa satani, kuko uhereye mbere na mbere, satani akora ibyaha….. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. Icyo nicyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba satani abo aribo.” 1 Yohana 3: 8-10
“Bakundwa ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera , ntikurerekanywa. Icyakora icyo tuzi, nuko Yesu niyerekanywa, tuzasa nawe, kuko tuzamureba uko ari” 1 Yohana 3: 2
Bibiliya yo itubwira muri Yohana 1: (...) -
Nubwo ari byiza kuvukira mu muryango ukijijwe, ariko agakiza ntikazungurwa
23 July 2015, by Innocent KubwimanaBiba byiza iyo umuntu avukiye mu muryango ukijijwe! Ni bimwe mu bishobora kugira umumaro ukomeye ku muntu kuko byamuha umurongo w’amahitamo meza mu buzima bwe cyane ko aba afite abo areberaho nk’urugero rwiza. Ariko kandi kuvukira mu muryango ukijijwe byonyine ntibitanga ubwishingizi bw’agakiza.
Mu by’ukuri hari inyungu kandi nyinshi zo kuvukira mu muryango ukijijwe, harimo gusengerwa n’ababyeyi, kubona hafi abo kureberaho nk’urugero rwiza ariko ibi bishobora kuguhindura uwo abenshi bakunda (...)
0 | ... | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | ... | 1230