“Ukora ibyaha, ni uwa satani, kuko uhereye mbere na mbere, satani akora ibyaha….. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. Icyo nicyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba satani abo aribo.” 1 Yohana 3: 8-10
“Bakundwa ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera , ntikurerekanywa. Icyakora icyo tuzi, nuko Yesu niyerekanywa, tuzasa nawe, kuko tuzamureba uko ari” 1 Yohana 3: 2
Bibiliya yo itubwira muri Yohana 1: (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Abana b’Imana n’abana ba satani abo aribo!
19 April 2013, by Alice Rugerindinda -
Nubwo ari byiza kuvukira mu muryango ukijijwe, ariko agakiza ntikazungurwa
23 July 2015, by Innocent KubwimanaBiba byiza iyo umuntu avukiye mu muryango ukijijwe! Ni bimwe mu bishobora kugira umumaro ukomeye ku muntu kuko byamuha umurongo w’amahitamo meza mu buzima bwe cyane ko aba afite abo areberaho nk’urugero rwiza. Ariko kandi kuvukira mu muryango ukijijwe byonyine ntibitanga ubwishingizi bw’agakiza.
Mu by’ukuri hari inyungu kandi nyinshi zo kuvukira mu muryango ukijijwe, harimo gusengerwa n’ababyeyi, kubona hafi abo kureberaho nk’urugero rwiza ariko ibi bishobora kuguhindura uwo abenshi bakunda (...) -
Menya inzitizi duhura nazo mu gusenga kwacu kwa buri munsi
18 August 2015, by Ernest RutagungiraGusenga kuri benshi ni igikorwa gitagatifu cyangwa cyera gihesha nyir’ukugikora ubusabane n’Imana ye, biturutse ku kwemera kwe, bamwe bakaba basenga basubiramo urutonde amagambo amwe ahoraho, abandi nabo bagakoresha amagambo mashya ndetse ahindagurika, ariko buri wese akaba afite intego imwe yo kuvugana n’Imana, iki gikorwa rero cyo gusenga kikaba kigomba gusobanuka neza kugirango umuntu arusheho kwirinda zimwe mu nzitizi ashobora guhura nazo mu gihe asenga.
Mu byanditswe byera bitandukanye (...) -
Ibuka ushimwe Dr Masengo
31 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIBUKA USHIME
1 Abatesaloniki 5:18 - mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Uno ni umunsi udasanzwe. Ni wo munsi wonyine wo muri 2015 utwinjiza muri 2016.
Hari ibintu 6 nibutsa buri wese bijyanye no gushima Imana:
1) Imana yaguhaye impano y’iminsi 365 yo kubaho muri 2015, waba warakoresheje nibura umunsi 1 uyishima? Ibuka ushime!
2) Iyo ushimye Imana uba ukoze umwihariko Imana. Mwibuke inkuru y’ababembe 10 bakize hagashima 1 gusa! Nzi neza ko benshi (...) -
Eliya wapfuye azize abagizi ba nabi yashyinguwe kuri uyu wa mbere
30 April 2013, by Simeon NgezahayoMu muhango wo gishyingura Uwitonze Eliya wapfuye azize abagizi ba nabi bamusanze mu rusengero rwa ADEPR Gahanga byari amarira gusa.
Kuri uyu wa mbere ahagana saa munani ni bwo umurambo w’Uwitonze Eliya wari ugejejewe ku rusengero rwa ADEPR Gahanga hayobowe na Pastor Desire Habyarimana. Tuhagera twahasanze Abakristo benshi baje guherekeza uyu mukozi w’ Imana wahitanywe n’abagizi ba nabi bagatwara n’ ibyuma byakoreshwaga mu gucuranga mu rusengero.
Mu ijambo Pastor Desire yagejeje ku bari (...) -
Yesu Kristo arabohora - Darien Donelson
23 May 2013, by Simeon NgezahayoNakunze kunywa ikiyobyabwenge cyitwa cannabis, ntekereza ko kiruhura mu mutwe. Ibyo nakoraga byose, sinari kubasha kureka kunywa marijuana (ikiyobyabwenge). Igihe cyarageze nisanga ntakibashije kureka icyo kiyobyabwenge. Ntekereza ko ubusore bwanjye bwose nabupfushije ubusa nkora ibyo bitagira umumaro.
Numvaga nshaka gukora uko nshaka, no kubaho nigenga ngo nikomereze ubuzima nari naramenyereye. Amafaranga yanjye yose nayamariraga muri ibyo biyobyabwenge, kandi nta munsi w’ubusa ntabaga (...) -
Twazuranywe na Kristo - Kenneth et Gloria Copeland
13 July 2013, by Isabelle Gahongayire“Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nkuko ubutumwa nahawe buvuga”(2 Timoteyo 2 : 8).
Urwo ni urufunguzo rwo kugira ngo tugume mu migisha y’Imana. Iyo dutewe n’ibibazo n’ibigeragezo, twibuke Yesu Kristo wazutse mu bapfuye!
Twibuke ko ubwo Yesu yazutse, natwe twazuranywe na we. Ubwo yavaga ikuzimu, akanesha Satani, abari muri Kristo na bo bavuye ikuzimu banesha Satani. Iyo tunyuze mu bihe bikomeye, abana b’Imana dukwiriye guhora twibuka ibyo. Iyo Satani (...) -
Turi kumwe na Yesu, umubisha wacu ni nde?
23 September 2015, by Innocent KubwimanaTuzi ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibi ni intumwa Pawulo wabihamyaga kandi yararimo gutotezwa. Nk’uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”Abaroma 8.36
Nubwo ibinaniza ari byinshi mu nzira, nubwo dutotezwa, bikagaragara ko mu nzira ducamo bisa nkaho ntakiza kiyirimo, ntabswo dukwiye gucogora kuko muri byose turushaho kunesherezwa n’uwadukunze Yesu Kristo.
Bibiliya iravuga ngo ‘’None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo (...) -
Igiterane cy’abubatse ingo mu itorero ry’ ADEPR Kicukiro
22 September 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22/09/2012 mu Itorero ry’ ADEPR Kicukiro habereye igiterane cy’ abubatse ingo cyahuje amatorero ya Rwampara, Gikondo na Kicukiro. Afungura ku mugaragaro iki giterane Past Butera Celestin umushumba w’ Itorero rya Gikondo yasomye ijambo riri muri Nehemiya 2:17-18 hagira hati: Mperako ndababwira nti Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’ I Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.
Yakomeje avuga (...) -
Imana yishimira gukora ibintu bishya buri gihe.
9 May 2016, by Isabelle GahongayireIMANA NI IMANA Y’IBISHYA!
Hari igihe tuba mu bishaje byo mu mwuka. Ukabona abakozi b’Imana bashaka gukomeza kugendera ku dusigarira tw’amavuta y’Imana bahoranye kera, ntibipfuze kwinjira mu bundi bwiza. Ibintu bishya Bizana iterambere!
Urwego rushya rujyana n’ubumenyi bushya. Iyo tuvuze ubumenyi dushobora kumva n’amahishurirwa. Daniyeli yaravuze ngo mu bihe by’imperuka: Daniyeli 12 : 4 Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no (...)
0 | ... | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | ... | 1230