‘’Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 1:3
‘’Jyewe Yohana mwene so musangiye amakuba n’ubwami n’amakuba biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka,... Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye anshyiraho ukuboko kwe…’’Ibyahishuwe 1 : 9-18
Yesu aracyiyerekana ntabwo yahindutse. Nubwo twebwe abantu hari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Biracyashoboka ko Yesu yakwiyereka
24 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Imana ni urukundo - Eric-Elisée Kouakou
17 September 2013, by Simeon Ngezahayo“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”
“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.
"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."
Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba (...) -
Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKUBERAKO YESU ABIVUZE
Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi (...) -
N’ubwo wibwira ko kuri wowe bitashoboka ariko ku Mana birashoboka
15 February 2016, by Ernest RutagungiraKuva Adamu yakurwa mu ngombi ya Edeni agahabwa kujya guhinga ubutaka yavuyemo kugeza na magingo aya, umwana w’umuntu kugira icyo ageraho ni kimwe mu bimusaba imbaraga nyinshi kandi ni ngombwa, gusa na none n’ubwo ari ngombwa ntibyoroshye kuko nta na kimwe twugeraho tutiyushye icyuya (Itangiriro 3:17-19 ), ibi rero usanga bitera benshi kwiheba, ubwoba, no kwibaza byinshi, nyamara n’ubwo bimeze bityo bigasa nk’aho bikanze benshi Imana mu ijambo ryayo iraduhumuriza ndetse ikanatwihanangiriza (...)
-
Ibintu bitanu byabaye Yesaya ahura n’Imana
8 January 2016, by UbwanditsiYesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Ejo twifashishije iki icyanditswe dusobanura uburyo Uziya yagombaga gupfa. Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya ahuye n’Imana.
1. Yabonye Imana yuzuye ubwiza n’icyubahiro. Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
"Kuva 15:11 - "Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye (...) -
Yahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka!
11 October 2013, by Alice Rugerindinda“Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa” 2 samuel 12 : 14
Biragatsindwa n’Uwiteka ko nakora ikintu gituma abantu batuka Imana!
Izi nkuru ni ibyabaye kuri Dawidi Umwami w’abisirayeli. Twese tuzi amateka ye n’ibintu by’ubutwari yakoze igihe yicaga Goliathi. Tuzi ukuntu Imana yategetse Samuel kujya kumwimikisha amavuta kuko yari imwishimiye , kugeza n’aho Imana ubwayo ivuga ngo yiboneye umuntu ufite umutima umeze (...) -
Dukwiye gusaba Imana ikaduteza intambwe mu mwuka
31 January 2016, by Innocent KubwimanaKugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere k’umuzuko w’abapfuye ( Abafilipi 3 :10,11)
Imana iteganyiriza abantu bayo bayikorera ibintu byinshi kandi bitandukanye ndetse ibyinshi tubisanga mu ijambo ry’Imana, ariko iyo witegereje uburyo abantu bagenda babigeraho usanga bitoroshye ko umuntu agera kure atabanje guca muri byinshi kandi bimugoye ndetse bikanamurwanya. Niyo mpamvu biba bigusaba kuba maso cyane (...) -
Ubuhamya bwa Rose Annie
19 May 2013, by Simeon NgezahayoUko ubuzima bwanjye nabweguriye Yesu!
Nenda kuzuza imyaka 8 ninjiye mu idini Gatolika. Umuturanyi wanjye wari akijijwe yajyaga ajya gusengera mu itorero ry’ivugabutumwa, agakunda kuntumira. Mama amaze kunyemerera natangiye kujya njya gusengera muri iryo torero, nkumva ijambo ry’Imana rikanyubaka cyane.
Mfite imyaka 10 ababyeyi banjye barimutse, biba ngombwa ko dusiga wa muturanyi tujya kuba mu wundi mujyi. Nabashaga kugenda jyenyine nkajya gusengera mu idini Gatolika, kuko hatari kure cyane (...) -
Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire
4 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda?
“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.
Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuki nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?” Rimwe abigishwa (...) -
Umwanzi wawe nyakuri
22 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”. (Abefeso 6:12).
Biramenyerewe mu minsi yacu kubona abakristu bamwe bamara umwanya munini w’igihe cyabo basengera abanzi babo b’abantu abo bitirira ibibazo byose bahura na byo mu buzima bwabo. Iri ni ikosa rituruka mu kutamenya ibyanditswe kwabo. Icyanditswe twafunguje kitwereka ko “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri”, bivuze ko uwo (...)
0 | ... | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | ... | 1230