Iki cyumweru abakirisitu hose mu isi bazaba bizihiza umunsi mukuru wa pantekote.
Mu by’ukuri iyo urebye neza usanga bamwe bawubahiriza mu rwego rw’umuhango (Liturgy). Umunsi wa pentekote usanga utazwi cyane na benshi cyangwa ngo uhabwe agaciro gakomeye, ugereranije na Noheri cyangwa pasika, nubwo ari umunsi wibukwaho ibintu bikomeye ku mateka y’itorero kuko wibutsa ivuka ryaryo.
Nagirango ngerageze gusubiza ibibazo byinshi byibazwa ku birebana na Pantekote.
Pantekote n’iki?
Kuba Kirisitu, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Umunsi wa Pentekote twizihiza usobanuye iki? (Igice cya 1)
17 May 2013, by Ubwanditsi -
Ikimoteri cyo muri kamere (igice cya mbere)
4 March 2013, by Felicite NzohabonayoARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA ( Bibiriya y’ikirundi.) 1 ab’Ikorinto 11: 31 ARIKO TWAKWISUZUMA NTITWAGIBWAHO N’URUBANZA. ( Bibiriya y’ikinyarwanda.) 1 ab’Ikorinto 11: 31
Mu mutima w’umuntu habamwo imyanda myinshi kandi y’ubwoko bwinshi twagereranya n’ikimoteri cyangwa na “immondices”. Turasoma Abagalatiya 5: 19 - 21 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo no kuroga no (...) -
Kugaburirwa n’Imana n’ ibyawe uyu munsi!
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUhereye mw’isezerano rya kere no mw’isezerano rishya , Imana idutegeka kuyiramya binyuze mugutanga. Yesu aravuga ubwe ati "Mutange namwe muzahabwa. Murugero rwiza, rutsindagiye, rucugushije ,rusesekara .Kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe" (Luka 6:38)
Aratwihanangiriza ati: " Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,Kuko aho (...) -
Menya kubaho mu migisha y’ Imana
7 November 2013, by UbwanditsiKUBAHO MU MIGISHA Y’IMANA ( TO LIVE IN FAVOR OF GOD)
Zaburi 15, 1-5 : Uwiteka ni nde uzahagarara mu ihema ryawe ? .... Zaburi 1, 1 : Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abakobanyi...
Imirongo myinshi muri Bibliya ikunda kugaragaza imigisha Imana igenera umwana w’ umuntu. Mu gitabo cyo Gutegeka kwa 2 hatubwira Imigisha yose Imana igenera abantu bayo ariko ikabaha condition ngo :" Nugira umwete wo kumvira Amategeko nguhaye". Ibi (...) -
Ese ku bakristo Noheli ikwiye kuba iyo kurya no kunywa no kwambara? Pastor Desire Habyarimana
17 December 2013, by Pastor Desire HabyarimanaMuri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.Nuko Marayika w’ Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’ Umwami burarabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi… arababwira ati: “Mwitinya dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’ umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose. Kuko uyu munsi umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba, Kristo Umwami (Luka 2:8).
Ntabwo kwizihiza Noheli bikwiye kuba ibyo kwambara no kurya gusa, dukwiye kubikora tunatekereza (...) -
Umubano w’umwihariko w’umukirisito n’Imana
9 July 2013, by UbwanditsiMu gice cya mbere cy’izi nyigisho, twavuze muri rusange ibintu bitandukanye byatumye hari abatubanjirije babaye intwari, tubasezeranya ko tuzakomeza dufata ingingo imwe imwe kugira ngo tuyisesengure neza.
Izi nyigisho muzigezwaho n’umuvugabutumwa Hakizimana Justin ubarizwa mu itorero rya ADEPR/ Muhima.
Uyu munsi turahera ku ngingo imwe mu byaranze abatubanjirije byatumye baba intwari ariyo “kugirana umubano wihariye n’Imana”.
Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizagutembana (...) -
Korali Galeedi ya ADEPR Nyakabanda ( Kicukiro) mu giterane cy’iminsi ibiri mukarere ka Nyaruguru.
13 June 2012, by Ernest RutagungiraMu mpera z’iki cyumweru korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR kicukiro umudugudu wa Nyakabanda yakoreye igiterane cy’ ivugabutumwa mu ntara y’amajyepho akarere ka Nyaruguru ahahoze ari komini Kivu ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bakaba baramazeyo iminsi ibiri guhera kuwa gatandatu tariki ya 9 kugeza ku cyumweru tariki ya 10 kamena 2012 baririmba, .
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana BASEKA Isaac umuyobozi w’iyi korali, ngo bajyiye muri uru rugendo ku (...) -
Ese umurimo Imana yagushyizemo ikawukurindisha uwuhagazemo ute ?
19 May 2012, by Ernest RutagungiraUwiteka abwira Mose ati “bwira Aroni n’abana be bitandukanye n’ibyera Abisilayeli banyereza be gusuzugura izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka. Ubabwire uti : Umuntu wese wo mu rubyaro mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisilayeli bereza Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye .Ndi Uwiteka.,,,,,,,9: Nicyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugirango utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza. Kuva mu isezerano rya cyera Imana yagiye (...)
-
Aho Imana yagushize hari impamvu.
23 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko ajyenda n’indege. Aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.
Yatangiye agira ati “twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.” Abamubazaga bati « mugezeyo se byagenze bite?” Arasubiza ati « (...) -
Amasezerano y’ubuhanuzi burindwi
1 February 2013, by Isabelle GahongayireNizera ko mwasenze mugasaba Imana ngo ibumvishe icyo yipfuza kubahishurira mu minota mike iri imbere.
Waba wumva warahawe umugisha mwinshi n’Imana, cyangwa se byaba bigaragara ko wowe n’abawe murimo kunyura mu bihe bitoroshe by’ubukene n’ibibazo, kandi mukaba mudasobanukiwe impamvu yabyo?
Niba ari uko nguko bimeze, ndagutera intege ngo ukomeze usome kuko nizera ko inyigisho iri mur’ubu buhanuzi irimo ibyanditswe n’amahame akomeye bishobora kukubohora kandi bigahindura ubuzima bwawe iteka (...)
0 | ... | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | ... | 1230