Nshuti muvandimwe, Yesu ashimwe.
Nejejwe no kugushimira igihe tumaranye dusangira inyigisho z’ijambo ry’ Imana. Nizera ntashidikanya ko izi nyigisho zagize aho zigukura n’aho zakugeza.
Nifuje kubibutsa ko inshingano nkuru Yesu yaduhaye ari ukugenda tukagera ku mpera y’isi, tugahindura abantu kuba abigishwa (Matayo 28:19), kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize (Matayo 24:14).
Ni muri urwo rwego (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ukwezi kwa karindwi ni ukwezi k’umugisha ku buzima bwawe.
1 July 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Wari uzi ko ibyo utekereza bishobora kukugiraho ingaruka?
7 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneKuko uko atekereza ku mutima ariko ari. Imigani23: 7a Abantu benshi bibaza aho ubugome buturuka, nta handi ni kuri satani. Isi ikimara kuremwa, Imana yaremye umuntu mwiza ariko satani amanurwa no kumwanduza kandi abigeraho. Guhera icyo gihe, umubano w’umuntu n’Imana wajemo agatotsi. Nyuma, Imana yabikemurishije kwohereza Kristo ngo aze abohore wa muntu wari warabaye ingaruzwamuheto ya satani.
Ariko nubwo bimeze gutyo, hari agace k’umubiri satani yifashisha kuruta utundi kugira ngo agere ku (...) -
Aho wowe ntiwaba uba mu idini ariko utarihurira na Yesu ubwe? Soma ubu buhamya
20 August 2015, by UbwanditsiUbu nabwo ni bumwe mu buhamya butandukanye bw’Imana yagiye yiyereka mu buryo butari bumwe. Ushaka kubukurikira neza wasura urubuga rwa gikristo mu rurimi rw’igifaransa ari rwo www.topchretien.com ukabona byinshi kuri bene aba bantu.
Ubw’uyu yitwa Patricia, yahoze aba mu idini y’Abahamya ba Yehova, ariko we ubwe yihamiriza ko Atari azi Imana ariko Yesu akaza kumwiyereka hanyuma akabona umurongo mwiza w’agakiza. Umuntu ashobora kuba mu idini runaka, yarahuye n’uriyoboye ariko atarahura na Yesu, (...) -
Chorale Betlhem yakoze igiterane mu ntara y’ uburasirazuba.
8 November 2011, by UbwanditsiChoral Bethlehe imenyerewe nka choral y’ivugabutumwa kuri uyuwagatandatu nibwo yerekeje mu intara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma umujyi wa Kibungo mu itorero rya ADEPR Kibugo ville.
Nkuko abanyakibungo babidutangarije ngo hari hashize imyaka cumi n’itandatu 16 ans bifuza choral Bethlehem ariko ntibikunde kubera gahunda nyinshi zitandukanye z’itorero ryabo ndetse na choral ubwayo ntiyabashaga kuboneka mu gihe icyaricyo cyose bayishatse kuko nayo igira gahunda nyinshi dore ko bakora gahunda (...) -
Mu kwizera sambura igisenge uragera aho Yesu ari!
2 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneNuko hahise iminsi asubira i Kapernawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. Haza abantu bahetse ikirema ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati : ‘mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe…. Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere (...)
-
Iyo ubwiriza uba ugamije iki? - Ken Collins
18 July 2016, by Simeon NgezahayoUbwo nigaga mu ishuri rya tewolojiya, mwalimu yadusabye kwandika mu magambo arambuye icyo tuba tugamije mu kubwiriza kwacu. Dore jyewe ibyo nanditse: 1. Mba nigisha Abakristo banjye.
Bitewe n’uko twemera ko Imana ituye mu bantu bayo binyuze muri Kristo Yesu, turahamya ko Imana ivuganira n’abantu muri twe. Umwuka Wera ntavuganira natwe mu ijuru, ahubwo anyura mu byanditswe byera nk’uko byahumetswe n’Imana muri Bibiliya, no mu byo duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi. twebwe usanga (...) -
Live: Igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Isaie uzayisenga gisize ububyutse budasanzwe
9 February 2014, by UbwanditsiIgiterane cyari gitegerejwe na benshi cyateguwe n’umuhanzi Isaie Uzayisenga cyagombaga kubera kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kiratangiye. Nk’uko mwari mwabimenyeshejwe, Isaie arafatanya na Chirale Amahoro y’I Remera ndetse n’umuhanzi Alexis Dusabe. Muri aka kanya itsinda ryo kuramya no guhimbaza niryo riyoboye igiterane aho bari guhimbaza Imana bafatanije n’amagana menshi y’abitabiriye igiterane. Reka tubizeze ko abatarabasha kuhagera, urubuga rwanyu www.agakiza.org turahababera kuko (...)
-
Wari uzi agaciro k’ ijambo rivuga ngo:Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha!?
9 February 2016, by Alice RugerindindaReka mbibire ibanga. Iri jambo “ Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha “ nubwo rigaragara nk’iryoroshye mu kanwa ariko ngo umukoresha w’ikoro yararikoresheje arivanye ku mutima maze ngo ataha atsindishirijwe cyangwa se mu yandi magambo ngo yemewe n’Imana. Luka 18: 13 B
Abagabo babiri barimo umwe w’umufarisayo n’undi w’umukoresha w’ikoro ngo bagiye mu rusengero gusenga, ngo bahageze, umufarisayo atangira gusobanurira Imana uburyo akiranuka, yiyiriza kabiri mu cyumweru, atanga kimwe mu icumi cy’ibyo (...) -
Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana ikomeje kumukoresha ibikomeye.
21 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaURUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance) Ibyo kutibagirwa:
Twese twibuka itegeko rikuru ry’Umwami “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, ...... mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose..... (Matayo 28:19) ijambo riheruka niryo kwitabwaho cyane, “Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”. , ….” ibi twarabibonye neza i Kazamanse,
Mugende Isoko rya Zingenshoro
Urugendo rwa gitumwa ruheruka twarukoreye ahitwa Cazamanse,mu kwezi kwa munani kuva (...) -
"Nyuma y’imyaka 19, Yesu yankijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye".
25 October 2012, by Pastor Desire HabyarimanaIbi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.
Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye (...)
0 | ... | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | ... | 1230