Ncuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20). Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya wo kujya mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
UBUTUMWA BUGENEWE ABASOMYI
2 October 2013, by Simeon Ngezahayo -
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
Imbaraga zidushoboza guca mu bikomeye Pastor Bimenyimana
18 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMugenzi uragana mu ijuru ujye utumbira Yesu… (No 189 Indirimbo zo Gushimisha Imana)
IMBARAGA ZIDUSHOBOZA GUCA MU BIKOMBE DUCAMO
Zaburi 84:5-8 5Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. Sela. 6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. 7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.
Zaburi 23:4 4Naho (...) -
Imana yankijije ibyaha, inkiza n’agakoko gatera SIDA (HIV) - Joseph Wilson
8 August 2013, by Simeon Ngezahayo"Ndasenga ngo ubu buhamya bugusubizemo imbaraga wowe wanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ufite ubundi burwayi. Imana ibahe umugisha!"
Ndumva natangira mvuga nti “Buri wese agira ibimugerageza mu buzima bwe bwa buri munsi. Hari abanyura mu bihe bibi, ariko nzi neza ko Imana iba ituri hafi ngo idukize muri byose.”
Mu mikurire yanjye kuva mu bwana kugera mu bugimbi byarangoye, kugeza ubwo numvaga ntazabaho. Ariko nizeye Yesu ndamwiyegurira, amfasha kunyura muri icyo gihe cyari kigoye. Maze (...) -
Ukwiye kwiga gutsinda ibitekerezo bibi.
14 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29 :11
Nakuriye ahantu hari icyuka kibi, harangwamo abasinzi, induru, ubwoba, akarengane, hagati y’abantu bihebye. Nari narafashe umuco wo kutagira icyiza ntega ku buzima, uretse gutenguhwa. Nahoraga nibaza nti : Ni ikihe cyago kindi kigiye kungwira ?’’
Igihe Imana yampamagariraga kuyikorera, ntabwo nahise nkira ako kanya. Nyuma yo gukura nibwo naje (...) -
Nagerageje kenshi kwihorera, ariko Imana inkiza inzika!
30 July 2013, by UbwanditsiNitwa KWIZERA Marie Claire, navukiye mu cyahoze ari Komini Gafunzo (ubu ni Akarere ka Nyamasheke). Navutse ndi ikinyendaro, data apfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’umugabo wari warinjiye mama.
Data yapfuye nkiri muto, kuko nari mfite imyaka 8 gusa. Wa mugabo wa mama yaje guhunga ajya muri Congo, ahungana n’abandi bana be ariko jyewe ndasigara njya kwa masenge. Intambara yo kwibohora irangiye, mama yarahungutse ansaba kugaruka mu rugo, ariko masenge akambuza. Ariko kuko nakundaga (...) -
GAHANGA: Abajura bateye urusengero bica umuzamu umwe
27 April 2013, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa saba z’ijoro (1:00am) nibwo abajura bateye urusengero rwa ADEPR GAHANGA ruyobowe na Pastor Desiré Habyarimana, ruherereye mu murenge wa Gahanga, akagari ka Gahanga. Bahagera basanze abazamu bari mu rusengero, babumvise umwe yiruka akurikiye umujura undi asigara ku izamu.
Ikigaragara ni uko aba bajura baje banogeje umugambi wo kwiba ibikoresho by’urwo rusengero, kuko umuzamu umwe amaze kwirukankana bamwe abandi basigaye inyuma bagafata mugenzi we, (...) -
Twese ntituri “abana b’Imana” – Matt Barber
17 February 2014, by Simeon NgezahayoHariho abavuga ngo "Twese turi abana b’Imana." Ibi byumvikana neza mu matwi, kandi koko ni byiza. Ariko iki ni ikinyoma kibi. Mu by’ukuri, Imana yaraturemye kandi iradukunda mu buryo tutabasha gusobanukirwa. Yaturemye mu nda za ba mama, ibara imisatsi yo ku mitwe yacu. Ariko Imana ifite Umwana umwe w’ikinege. Twebwe rero kugira ngo tube abana b’Imana, tugomba kwemerwa binyuze mu muntu umwe, ni we mwana, ni Yesu Kristo. Abataremerwa si abana b’Imana. Kristo, Kristo wenyine ni we “nzira n’ukuri (...)
-
Komera uzabashe gukomeza abandi!
12 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana« Kandi Umwami Yesu aravuga ati ‘Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe’’ Luka 22 :31-32.
Mubirebe neza, Yesu ntabwo yasenze ngo kugosorwa bikurweho! Nyamara yari azi ko bibabaza iyo ashaka kubimurinda, yari kubikora na byo kuko ari ntacyo yasaba Data ngo akimwime. Ahubwo kuko we azi ibanga ririmo, yingingiye Simoni ngo ahabwe imbaraga hato atava ku Mana. Ni (...) -
Murinde imitima yanyu!
9 September 2015, by Isabelle Gahongayire"Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo’’. (2 ABAKORINTO 10:5 )\
Ubwonko bwanyu ni impano y’umwihariko ituruka ku Mana. Ibasha kuba yabika miliyali ibihumbi ijana by’ibitekerezo! Ni igikoresho Imana iba ishaka gukoresha mu murimo yabahamagariye kugira ngo isohoze imigambi yayo.
Akenshi tunaniza imitima yacu dutekereza ibintu byinshi. Niyo mpamvu mugomba kubera maso cyane ibyo mwinjiza mu (...)
0 | ... | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | ... | 1230