Nshuti musenge,nubwo Satani ahari, mumare igihe mu masengesho , aho kudasenga ntimuhe umwanya inshuti , mwiyirize , mwigome ibyo kurya bya mu gitondo ibya sa sita ibya nimugoroba ndetse n’ ibitotsi ku bwo kugira ngo musenge - kandi ntitugomba kuvuga isengesho ritereye aho gusa- tugomba gusengana umwete . Imana iri hafi . iza buhoro buhoro igihe abakobwa bahunyiza ‘’ ariko mbona ibyo Samuel Rutherfold yanditse ari ukuri : uburiri bwuzuye amarira , ijosi ryumishijwe n’amasengesho , amaso (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Urashaka kugera k’urundi rwego? Fata umwanya wo gusenga!
6 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Uburyo butanu bwafasha umuntu kubabarira abamuhemukiye (igice cya kabiri) Ange Victor
9 April 2014, by Ange Victor UWIMANA“Hahirwa abanyambabazi kuko aribo bazazigirirwa” (Mat.5:7)
Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho twagerageje gusobanura kubarira icyo bishatse kuvuga mu mvugo ya Bibiliya; ariko tunakomoza ku ntambwe ya mbere ishobora kudufasha kubabarira, aho twasanze ko ari ngombwa gusonukirwa ko umuntu ari gatoza ku cyaha cyangwa ikosa rye, gusa nubwo bimeze gutyo hari igihe ingaruka z’icyaha zo zitaba gatozi ( zikagera no kubafite aho bahurira n’uwahemutse) , mu gice cya kabiri cy’iyi nyigisho turarebera (...) -
Abenshi muri bo Imana ntiyabashimye kandi byabagizeho ingaruka mbi!
24 June 2013, by Alice Rugerindinda“ Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, nicyo cyatumye barimbukira mu butayu” 1 abakorinto 10: 5
Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi . Iki cyari igihe Abisirayeli barimo kuva muri Egiputa berekeza I Kanani , mu gihugu cy’amasezerano , ariko kuko bakoze ibyo Imana yanga, Imana ntiyabashimye. Ibyo byatumye urugendo rubabera rubi cyane, baruhangayikiyemo, barugenze igihe kirekire cyane ugereranije n’igihe bagombaga gukoresha kandi bibagiraho ingaruka mbi kuko ngo (...) -
Twirinde akamenyero! igice cya 1. Pasteur Desire Habyarimana
12 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa
Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota 1. Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo umuntu agitangira gukizwa, aba yubashye inzu y’Imana, adakererwa. Ariko iyo amenyereye urusengero n’abayobozi, yumva ari ibisanzwe agatangira kubabwira ko n’ahandi bakizwa, agatangira kunenga ibitagenda gusa n’ (...) -
Impano zica - Anne Bersot
13 August 2013, by Simeon NgezahayoNta kintu kibi kibaho nko kuba ufite imyaka 14, ukagera ku ishuli uri ku igare mu gihe abakobwa b’incuti zawe bose (copines) baje mu mamodoka, bambaye neza, bambaye gants, binjira mu kigo bashize amanga.
Maze igihe nifuza imodoka yo kujya intwara ku ishuli, kandi nakomeje kuyisaba mfukamye. Mama yakomeje kunsubiza ati: «Ah oya! Icyo cyuma usaba cyakwica!»
Nyuma y’imyaka ibiri ntitiriza ababyeyi, umunsi umwe hari mu muhindo maze bankorera surprise: naba n’iyo bangurira imodoka! Ariko banguriye (...) -
Hora Wambaye Intwaro Imana itanga Ibihe Byose
23 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani” (Abefeso 6:11)
Mu rugamba rwacu rwo kwizera, Bibiliya ivuga ko ”…tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12).
Iyo niyo mpamvu dusabwa kwambara intwaro zose z’Imana. Ntacyo bimaze gusenga no gutakira Imana ngo ikurinde uburiganya bwa satani; Imana yakubwiye icyo gukora: ambara (...) -
Kwanga gusambana byatumye agirira umumaro igihugu.
16 September 2015, by Ernest RutagungiraUyu nta wundi ni umusore witwa Yozefu mwene Yakobo na Rasheli bakomoka mu bwoko bw’Abiyisilayeli, akaba ariwe wanzwe n’abavandimwe be azira inzozi yarose, bakagera aho bashaka kumwica maze Imana igakinga akaboko.
Bikunze kuvugwa ngo Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma, cyangwa ngo Imana yemera ko ibibazo bikugeraho nyamara ishaka ko biba irembo ry’umugisha wawe, akenshi ntitubyumve neza, nyamara uku niko kuri. Iyo umuntu yubashye Imana nayo iramwubahisha ndetse ikamukorera (...) -
Yesu yashimiye abihangananye nawe! Alice Rugerindinda
22 October 2013, by Alice Rugerindinda“Nimwe mwagumanye nanjye, twihanganana mubyo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye.” Luka 22:28-29 Hari indi bibiriya ivuga ngo : “ Mwebwe muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize”
Imana ishimwe. Aha Yesu yari yegereje amasaha yo kutwitangira ku musaraba, ashubije amaso inyuma, asanga hari abashoboye kwihanganana nawe, bagumana nawe no mu gihe byari bikomeye cyane! Imana ishimwe. Impamvu yababwiye gutya nuko hari igihe byakomeraga, akabona bamwe barashaka kumuvaho cyangwa (...) -
Isezerano rye rizuzura uko byamera kose Patrice Martorano
8 December 2015, by Kiyange Adda-Darlene"Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranye ari uwo kwizerwa. » (Abaheburayo 10.23)
Nagira ngo mbasangize uyu muvugo mwiza w’umugore wo ku rusengero iwacu Débora Perraud.
Uwo muvugo witwa : « Isezerano rye rizuzura uko byamera kose. »
Abana ntibagira ikibazo cyo kwizera ibyo tubabwira. Bumva ari ukuri, ibyo ni ibisanzwe kuri bo, Bashyira kwizera kwabo kose mu bantu bakuru, Kandi natwe dukora ibishoboka byose kugira ngo tutabahemukira.
Imana ntikenera gukora (...) -
Ibintu bitatu by’ingenzi Umukristo agomba kumenya. Evangeliste RUDASINGWA Jean Claude
22 October 2013, by Rudasingwa Jean Claude1. Kwizera Imana nk’Imana iriho kandi ikagororera abayikunda, igasohoza ibyo yasezeranye.
Ugerageje gusesengura ubuzima bwacu bwa buri munsi ushobora kwibaza niba koko twizera Imana iriho, ireba kandi ikamenya ibyo dukora. Wabaza uti Imana yawe ibaho ryari? Abenshi basubizako ihoraho ariko wareba ibyo bakora ukabonako ibaho cyangwa igaragara mubuzima bwabo kucyumweru mugitondo, abandi ku isabato! Kandi wavuga ko iriho buri munsi, umutu ashobora kuba yavugako Imana abenshi bavugako bizera (...)