Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:4-5)
Ncuti yacu dukunda cyane, ndakuramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Nifuje ko tuganira iri jambo, kugira ngo tumenye ko gukora umurimo w’Imana bidukwiriye. Kandi ndasaba Imana ngo iduhe ihishurirwa n’imvugo nk’iya Yesu. Muri iri jambo harimo amagambo y’ingenzi akurikira:
1. Inshinga “Gukora” 2. Umukozi : Yesu 3. Igikorwa : Guhumura 4. Ukorerwa (Nyir’umurimo): Imana 5. Uwo igikorwa gikorerwaho: Impumyi 6. Igihe cyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa
20 November 2013, by Rudasingwa Jean Claude -
Uwiteka ntakimunanira, yankijije igifu cyarabaye ibisebe
26 August 2015, by Ernest RutagungiraNgiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yangiriye neza, bajyaga bavuga ko itabara simbishyikire, ariko ndi umugabo wo guhamya ko Imana ikiza ibyaha ndetse igakiza indwara zananiye abaganga b’abahanga, ndakwinginze ngo ubusome kandi ndakwizeza ko bukubiyemo inkomezi kuri wowe Yesu abahe umugisha.
Nitwa MUTARAMBIRWA Celestin ndi umugabo, nashakanye na Kayitesi Fortune tubyarana abana 3, nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’uburasirazuba, Paruwasi ya Kabarondo, nkaba ntuye muri uyu murenge (...) -
Ukwizera kubeshaho Pastor Uwambaje Emmanuel
27 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana.
INTEGO: UKWIZERA KUBESHAHO
Ibituma amasengesho atumvwa ni ibyaha, gusaba nabi ndetse no kutizera. Ubwo kwizera gufite umumaro, tukuvugeho.
Hari ibintu umuntu abona kuko yakoze, kubw’imbaraga ze, ariko hari n’ibyo umuntu aheshwa no kwizera.
Heb.10:38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira."
* Hari ukwizera mu buryo rusange, ni karemano. Niko umuhinzi akoresha akabiba imbuto ze mu gitaka ategereje imvura. N’ibindi (...) -
Mbese ujya wumvira Umwuka?
4 May 2012, by Innocent Kubwimana’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.(Zakariya4:6) Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.
Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe cyitegererezo, aha (...) -
Kuvugisha ukuri bizatugeza mu ijuru. Evangéliste RUDASINGWA Jean Claude
31 May 2016, by Rudasingwa Jean ClaudeMu gihe cya Dawidi biragaragara ko hari ikibazo abantu bo muri icyo gihe bibazaga kubyerekeye umuntu uzaguma hafi y’Imana mu gihe cyose kandi akayubaha igihe cyose ikigeretse kuri ibyo akazanagera mu ijuru bibaza bati ese uwo muntu ninde? Ese ni iki kimuranga ni iki cyamwerekana kuburyo wamureba ukamumenya ? Icyo kibazo ni cyo Dawidi yashubije muri iyi ndirimbo ye aho agira ati :”Ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera ? Zaburi15:1-5
Igisubizo cyicyo kibazo (...) -
Aho Imana yagushize hari impamvu.
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko ajyenda n’indege. Aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.
Yatangiye agira ati “twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.” Abamunazaga bati « mugezeyo se byagenze bite?” Arasubiza ati « (...) -
Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
14 November 2012, by UbwanditsiBurya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.
Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :
1. Yubaha Imana n’umugabo we; 2. Agira umwete ku mirimo myiza; 3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe; 4. Akunda gufasha abo arusha (...) -
Ese koko Gukizwa bimaze iki ?
20 February 2016, by Innocent KubwimanaKuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi, bukatwigisha kujya twirinda, gukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none. Tito 2 : 11-12
Gukizwa ni ubuntu kuko nta kintu na kimwe wakora kugira ngo ubabarirwe ibyaha byawe icyo Bibiliya ivuga ni uko gusa umuntu asabwa kwemera ukatuza akanwa kawe ukizera ko Imana yazuye kristo ugakizwa. Nubwo ariko gukizwa ari ubuntu ntabwo buhita butureka ngo buduhe uburenganzira bwo kwikorera (...) -
Icyaha kibi cya Akani - Jeff Simms
6 March 2014, by Simeon NgezahayoYosuwa 7:3-13,24-25 [Ni uko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba kirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo… Ni uko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.”]
Ubwoko bw’Imana bumaze kunesha Yeriko, bwateye kuri Ayi yari mu burasirazuba bwa Beteli. Yosuwa ni we wari umuyobozi w’Abisirayeli, Imana yaramwimitse mu cyimbo (...) -
Natanzwe kwa Satani, mara imyaka 8 mbabazwa ariko Imana yarankijije!
9 August 2013, by UbwanditsiNitwa Anne IRADUKUNDA, ndifuza kubaha ubuhamya bw’ibyo Imana yankoreye.
Navutse tariki 05/10/1994, ntangira guhura n’ibimbabaza kuva nkiri umwana, ariko simenye inkomoko yabyo. Ubwa mbere nakoze impanuka, amagufwa yo mu itako acikamo kabiri, banshyiramo tige ntangira kugendera ku mbago, ariko igihe kigeze Imana inkorera igitangaza ndakira.
Maze kuugira imyaka 11 (hari mu w’2006) nafashwe n’amarozi, kandi bwagendaga buhindura isura mu bihe bitandukanye. Nabanje kujya ngagara intoki, (...)