Ibyakozwe n’intumwa28:5 Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro ntiyagira icyo aba.
Bene data bakundwa,nshuti z’umusaraba dufatanije urugendo n’imibabaro ibonerwa muri Kristo Yesu,dutegereje kdi guhishurwa k’umwana w’umuntu ubwo azagaruka afite ishusho y’ubwiza bwe, dufatanye gushima no kwibuka ko ikiturimo kiruta ikituriho cyangwa se ikiturimo ntigifatwa,kiruta cyane, kirakomeye, kirahambaye, nticyagereranywa n’ikintu icyari cyo cyose.
Pawulo yandikira Abefeso yarabasabiye ngo Imana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
IKITURIMO KIRUTA IKITURIHO Ev Maombe Theogene
5 July 2016, by webmaster -
Urubyiruko rwa Paroisse ya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane cy’ububyutse
7 August 2013, by UbwanditsiKuri kno cyumweru tariki ya 11/08/2013, kuva saa munani z’amanwa, urubyiruko rwa paroisse ya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane cy’ububyutse gifite intego iboneka mu Amaganya ya Yeremie 5:21 hagira hati “Utwigarurire Uwiteka natwe tuzaba tukugarukiye, tugarurire ibihe byacu, bibe nk’ibya kera.
Nkuko twabitangarijwe na Uwineza Bonaventure umuyobozi wuru rubyiruko, iki giterane cy’ububyutse kizabera ku Itorero rya Pentekote ADEPR Paroisse Nyarugennge aho bakunda kwita Gakinjiro, hakazaba hari (...) -
Korali Bethifague ADEPR Karambo igiye kumurika Album ya mbere yitwa Turakumbuza abera ijuru
12 February 2014, by UbwanditsiMu myaka hafi 13 Korali Bethifague yo kuri ADEPR Karambo Paruwasi ya Gatenga imaze ishinzwe,ubu noneho igeze kure yitegura gushyira ahagaragara umuzingo wa mbere w’indirimbo zayo witwa Turakumbuza abera ijuru.
Icyo gitaramo cyo kumurika iyo Album bakaba baragitumiyemo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana aribo Patient Bizimana na Theogene Uwiringiyimana nk’uko bagenda batumirwa henshi buri cyumweru cyane cyane mu matorero ya ADEPR.
Nk’uko twabitangarijwe (...) -
Papa Francis I ni we mushumba mushya wa Kiliziya Gatolika
14 March 2013, by UbwanditsiMu gihe hari hamaze kuba amatora inshuro zigera kuri enye nta mwotsi w’umweru uzamuka, inkuru nziza ku Bakiriristu Gatolika imaze gukwira Isi ko hamaze gutorwa Papa mushya, akaba ari Jorge Mario Bergoglio ugiye gusimbura Benedigito wa XVI weguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika mu mpera z’ukwezi gushize.
Amakuru aturuka i Roma mu Butaliyani muri Leta ya Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko saa moya n’iminota itanu ku isaha y’i (...) -
Nubwo inzira irangiye, Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!
2 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Mumenye yuko kugeragezwa kwanyu gutera kwihangana.’’ Yakobo 1:3
Mu bwami bw’Imana, ni byiza kubana n’Imana ariko ukagenda urushaho kumenya ubwenge butarondoreka bw’umuremyi wawe. Icyakora uko mutindana hari ibyo ugenda umenya.
Hari ubwo uza munzu y’Imana barakubwiye agace gato ku Mana, wahagera yakora mu bundi buryo bikagucanga, ugatangira kwibaza impamvu. Gusa muri byose Imana irakiranuka.
Imana niyo yakuremye, wenda iza no kuguhamagarira kuyikorera umurimo runaka. Mu mikorere yayo yemera ko (...) -
Ntugahe satani umwanya wo kukuganiriza
6 August 2015, by Innocent KubwimanaUwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”
Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, (...) -
Rabagirana Ministries ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyamadini bo mu mirenge ya Kigarama na Gikondo bahuguye abanyamadini ku bijyanye n’uko bafasha abo bayoboye mu gihe cyo kwibuka.
9 April 2016, by NicodemRabagirana Ministries ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyamadini bo mu mirenge ya Kigarama na Gikondo bahuguye abanyamadini ku bijyanye n’uko bafasha abo bayoboye mu gihe cyo kwibuka.
Nubwo abanyamadini batakunze guha umwanya uhagije ibihe byo kwibuka,kuri ubu abanyamadini ni bamwe mu bafata iya mbere mu gutanga umusanza wabo mu migendekere myiza yo kwibuka dore ko hari benshi bakoze Jenoside ,Kuri iyi nshuro ya 22 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,ihuriro (...) -
Irangamimerere nshyashya
24 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana yaremye umuntu mu ishusho yayo ngo ase nayo (Itangiriro 1: 26). Umuntu yaje gucumura atandukana n’Imana. Nyuma yo gucumura, Imana ntiyaretse umuntu ahubwo yaje mu isi inyuze muri Yesu maze abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1: 12). Muri Bibiliya y’icyongereza havuga ngo abamwemeye bakizere izina rye yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana. Guhabwa uburenganzira ni ikintu gikomeye gituma ubasha kugera ku byo utari bubashe kugeraho (...)
-
Ni iyihe ntego ikwiye kuranga ivugabutumwa dukora?
12 May 2016, by Ernest RutagungiraNuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. (Matayo 28: 19-20)
Ubutumwa bwiza tuvuga ni ubushingiye ku ijambo ry’Imana, rigira umumaro wo kutumenyesha ubwiru bwayo, no kutumenyesha ukuri kubatura gukiza (Yohana 8: 32-36), abantu bakava mu byaha bakizera Yesu, ubuhabanye n’ubwo buba bubuzemo ikintu gikomeye. Izina (...) -
Agaciro ko kugira umuryango mwiza (urugo)
1 September 2015, by Innocent KubwimanaYaba isi, itorero ndetse n’igihugu, umusingi wabyo byose ni umuryango (urugo). Imana niyo yatangije umushinga wo kubaho kwawo. Ibi byahereye muri Edeni Imana imaze kurema Adamu, yarangiza ikabona ko atari byiza ko aba wenyine ikamuremera umufasha umukwiye ari we Eve. Itangiriro 2:18
Wenda dutekereze gato ku buzima bw’umuryango mu rugo, iri niryo pfundo ry’ibindi bintu byose. Ubundi urugo rwagombye kuba uburuhukiro bw’abantu baruhijwe n’ibintu bitandukanye. Umuntu avuye ku kazi n’umunaniro (...)
0 | ... | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | ... | 1850