« URUBAVU»!
«Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro » Imigani 31:10.
Marijani ni ibuye ry’igiciro ryiza kandi ribumbye. Ugiye kuyicukura mu butaka ntiwayibona ari “igice”! Kugira ngo ubone “igice” cyayo, keretse uyisatuye ukayigabanyamo ibice bibiri bingana. Si ko biri?
Nkunda kwibaza igituma abagabo bita abagore bati “Urubavu rwanjye”? “Urubavu (igice/moitié)” ni ijambo ry’igitsina gore. Byashoboka ko ari cyo gituma bakoresha iryo jambo bashaka kuvuga umugore. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 1)
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Darlene Zschech azamara amezi 6 yivuza cancer yo mu ibere
11 February 2014, by Simeon NgezahayoInkuru dukesha The Christian Post iravuga ko umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel Darlene Zschech wahoze anayobora Hillsong ngo yaba amaze cure imwe muri 5 yahawe na muganga kubera uburwayi bwa cancer y’ibere. Uyu mukozi w’Imana ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze zo kuramya ngo yipimishije bikino kuri Noheli ishize, asanga yaranduye cancer yo mu ibere. Bamaze kumusuzumamo cancer, yanditse ku rubuga rwe ati "Mvugishije ukuri kose, aya si amakuru buri wese yakwemera gutangaza. (...)
-
Inzira y’agakiza Pastor Claude GIHANUKA
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMenya ibi bintu bine by’ingenzi kubigendanye n’inzira y’agakiza:
1. Impamvu dukeneye agakiza 2. Uburyo Imana yatanze agakiza 3. Uburyo tukakira 4. Imigisha yo mu Gakiza
A. ImpamvudukeneyeAgakiza.
• Abantu bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Umuntu ataracumura yari afite ubwiza buhebuje, kuko yasaga n’Imana, kandi Imana yari yaramweguriye ubutware bwose.Itangiliro 1:26-27: Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe, atware…Muri Zaburi 8:4-8 haratubwira ngo: Wenze (...) -
Wari uzi ko Beterave ivura umuvuduko w’amaraso
19 April 2013, by UbwanditsiKunywa agakombe kamwe k’umutobe (jus) wa beterave bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu mubiri (high blood pressure). Ibi bikaba ari ibigaragazwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu 15.
Nyuma y’amasaha atandatatu umuntu ayweye kuri uyu mutobe, ingaruka (nziza) zawo zihita zitangira kwigaragaza mu mubiri. Uyu mutobe wa Beterave wifitemo intungamubiri zagura imiyoboro y’amaraso ku buryo bigabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Nubwo Abashakashatsi baturuka mu ishuri rya (...) -
Kuri icyi cyumweru Korale “Abaturajuru” yo mu badivantisite iramuri alubumu yayo
14 July 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe numuyobozi wa Korale “Abaturajuru”, Uwimana Felecien ngo byuna y’igihe batunganya indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho y’alubumu yabo ya kabiri, kuri icyi cyumweru tariki ya 15/07/2012 nibwo barazimurika ku rusengero rw’abadivantisite w’umunsi wa karindwi I Nyamairambo, akaba ari naho basanzwe basengera.
Uwimana yadutangarije ko iyi alubumu igizwe n’indirimbo icumi, zose abaka ari bo baziririmbniye bakanazihimba, ikaba izitwa “Araguhamagara”, yakozwe na Studio ya Dearm Record (...) -
Uburyo dukwiye kwerekana ko Dukunda Imana. Ernest Rutagungira
9 October 2015, by Ernest RutagungiraYesu ashimwe bana b’Imana uyu munsi tugiye kwigira hamwe ijambo ry’Imana nahaye umutwe uvuga ngo “Uburyo dukwiye kwerekana ko Dukunda Imana” Mbere y’uko ntangira nagirango nkubaze icyo kibazo Ese Ukunda Imana ? Uyikundira iki ? Uyikunda ute?
Ijambo ry’Imana dusoma muri Yohana 3:16-17 riravuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu (...) -
Gusenga guhindura ibintu Yakobo 5:16-17 (Igice cya 2)
4 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaElia iminsi yamaze kw’ isi yahinduye ibintu byinshi kandi Isirayeri igira umugisha. Nawe umenye ko icyakuzanye mw’ isi ari ukugira ngo uhindure ibintu nkuko inyigisho twabanje haruguru ivuga.
Paulo yandikiye Tito ati : « Icyatumye ngusiga i Kirete kwari ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye »( Tite 1 :5). Ibyo ugomba gutunganya ni 2 : kureba ko ubugingo bwejejewe n’ amaraso ya Kristo Yesu, kandi ukirinda buri munsi kuko impanda izavuga itunguranye. Ukwiye kumenya kandi ko ubugingo (...) -
Mu giterane kiri kubera I Musanze abagera ku 117 bakijijwe!
2 June 2013, by UbwanditsiNkuko mwari mwabimenyeshejwe ko kuri iki cyumweru hari bube igiterane mu nzu mberabyombi y’ umurenge wa Musanze. Iki giterane cyateguwe n’ umuhanzi Frere Manu kubufatanye na website agakiza.org. Ubu icyo giterane cyatangiye, salle yuzuye abitabiriye.
Twabamenyesha ko mbere y’ uko igitaramo kiba habanje inyigisho zabereye mu itorero ry’ ADEPR Muhoza aho hakijijwe abantu benshi cyane abandi bakaba basubijwemo imbaraga.
Ubu abahanzi bose bamaze kuhagera igitaramo kikaba gitangiye turakomeza (...) -
Imana irandakariye n’Ibindi twibwira- Igice cya 1
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmunsi umwe nashyize ku rubuga rwa Facebook ngo “Imana ntabwo ikurakariye”, mbona ibisubizo birenze ibyo natekerezaga. Mu masaha make gusa, abantu ibihumbi n’ibihumbi barashubije, bahangayikishijwe no kwemezwa neza ko ari ukuri koko.
Mu migendanire yanjye bwite n’Imana, no mugufasha abandi, byatumye nizera ko umubare munini w’abantu bamwe bakeka ko Imana ibarakariye cyangwa bamwe bakanabyizera n’umutima wabo wose.
Ese iyi myizerere ituruka he? Wenda k’umubyeyi wari ugoye kunezeza, umubabaro wo (...) -
Korali Kinyinya mu giterane cyo kumurika album ya 7 y’amajwi
10 January 2013, by Emmanuel KANAMUGIREKorali Kinyinya yo mu Itorero rya ADEPR Paruwase Kinyinya mu Mujyi wa Kigali irategura igiterane kuri uyu wa 13 Mutarama 2013, cyo gushyira ku mugaragaro album ya 7 y’amajwi yiswe “Kinyinya Audio Remix”
Iyi album yiswe iri zina kubera ko irimo indirimbo nshya zivanze n’izo mu gihe cya kera zagiye zikundwa na benshi zikaba zararirimbwe zikanacurungwa mu buryo buvuguruye.
Nk’uko twabitangarijwe na Ndayishimiye Pascal Umuyobozi wa Korali Kinyinya, iki giterane kizabera kuri Paruwase ya (...)
0 | ... | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | ... | 1850