Ikinyamakuru Morning Star gikorera mu mujyi wa Los Angeles, Ca. cyijihije isabukuru y’umwaka kimaze gitangaza amakuru ajyanye n’akarengane k’Abakristo.
Kuri uyu wa 30 Nzeli ni bwo Morning Star yujuje umwaka ikora. Iki kinyamakuru cyavutse ku wa 1 Ukwakira 2012, cyahisemo kwizihiza isabukuru yacyo kuri uyu wa 30 Nzeli kuko ari bwo cyashyize mu bikorwa intego yacyo yo gutangaza no kwamagana akarengane gakorerwa Abakristo hirya no hino ku isi. Ibi byabaye nyuma y’aho grenade iturikiye mu mujyi wa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ikinyamakuru Morning Star gitangaza amakuru y’akarengane k’Abakristo cyijihije isabukuru y’umwaka 1 kimaze gikora - Jeff M. Sellers
1 October 2013, by Simeon Ngezahayo -
Gutsinda Ubwoba.
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNtimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima(Abafilipi 4:6).
Muri Yosuwa 1:9, Imana yabwiye Yosuwa ngo, "...ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose." Ibi byabaye igihe Yosuwa yiteguraga kuyobora Abisirayeli mu gihugu bari barasezeranyijwe. Buri gihe, Imana itubwira kutagira ubwoba cyangwa ngo duhangayike; Ntabwo Ishaka ko uhangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose, uko cyaba kimeze (...) -
Sobanukirwa neza n’igikorwa cyo Kurambagiza.
7 July 2016, by UbwanditsiNi iyihe ntego yo kurambagiza?
Kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.
Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we. Hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva ko iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana (...) -
Nta handi wakura kurindwa no gutabarwa uretse ku Mana yo mu ijuru
17 February 2016, by Ernest RutagungiraAbiringiye uwiteka bameze nk’umusozi wa siyoni utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka, nk’uko imisozi igose I Yerusalemu niko Uwiteka agose abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose ( Zaburi 125:1-2)
Aya ni amwe mu magambo agaragara mu ndirimbo bibiriya yise iz’ amazamuka muri iriya zaburi , akaba ari amwe kandi adukomeza akadusubizamo ibyiringiro cyane cyane iyo tugoswe n’ibikomeye, twumva nta wo kudutabara, tubona byaducikiyeho, twakubise hirwa no hino bikanga, dukwiye (...) -
Isabukuru y’imyaka itatu bamaranye, barashima Imana umwana w’umuhungu yabaha
13 November 2012, by Pastor Desire HabyarimanaTaliki ya 14 Ugushyingo 2009 niho Kanyamibwa Patrick yambikanye impeta na Mukabacondo Jeanine Keza, basezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko ndetse n’indi mihango yose igendanye n’ubukwe irakorwa, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Nk’uko Kanyamibwa yabitangaje mu Kiganiro twagiranye yavuze ko kuri iyo sabukuru ari bwo basubije amaso inyuma bibuka ibihe byiza bagize ku munsi w’ubukwe bwabo hamwe n’igihe bamaranye ubuzima bagiye bacamo rimwe na rimwe buryoshye (...)
-
Ibaruwa y’urukundo
14 June 2016, by Simeon NgezahayoMwana wanjye,
Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).
Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).
Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.
Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).
Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).
Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).
Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).
Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri (...) -
Umukobwa w’imyaka 16 yicujije kuba anywa amaraso y’abantu
16 October 2012, by UbwanditsiUmukobwa w’imyaka 16 aricuza bikomeye kuba akora imihango ya gishitani irimo cyane cyane kunywa amaraso y’abantu. Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Bulawayo muri Zimbabwe yicujije mu ruhame kuba anywa amaraso y’abantu ndetse anatangaza n’abantu bagera kuri 60 akorana nabo.
Uyu mukobwa yaboneyeho ndetse no kuvuga ku mugaragaro imyirondoro y’abantu bagera kuri 38 bagiye kuzicwa bahitanywe nabo akorera ndetse anavuga aho icyumba bakoreramo iyo mihango giherereye.
Stanley Kwashira ni umwe mu bayobozi (...) -
Mbese wamenye Isabato nyakuri?
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: Luka 6:1-6:10
Iki cyigisho kigizwe n’amagambo atatu makuru : Isabato, Ikiruhuko na Kristo
Uyu munsi turi gusoma mu Butumwa bwiza, aho Yesu Kristo yivugiye ubwe ati: “Ni jye Mwami w’Isabato”. Mbese ibi bisobanuye iki?
Mbere yo gusubiza iki kibazo, reka tubanze dusome ijambo ry’Imana kuko ibyanditswe ari byo bisobanura ibyanditswe! Bumbura Bibiliya yawe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 6, usome kuva ku murongo wa 1 ugeze kuwa 10.
Mbese Yesu yari ashatse kuvuga iki mu (...) -
Menya Intambwe eshanu zo gukuza no kuvumbura impano zawe
21 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana1. Shakisha mu buryo buhari
Imenyereze ibyo Bibiriya yigisha mu mpano z’Umwuka kandi umenye ko Impano yawe ishobora kuba uburyo bumwe Imana izakoresha kugira ngo uhindure mu buryo budasubirwaho abantu mubana. Ibaze uti : ” Hari ibyo ndi gukora kugira ngo mvumbure umuhamagaro wanjye n’impano zanjye ? “
2. Gerageza ibintu uko ushoboye kose
Reka wowe na bawe Itorero ribabere urubuga rwo kugerageza impano zanyu mu gufasha abantu. Rihindu ahantu heza, abantu bageragereza uburyo babonye bwo (...) -
" Njya mpagarara mu cyuho ngasaba imbabazi mu mwanya w’abahutu bose bakoze Jenocide bakambaza bati :" Ni nde wagutumye? " (Past. Nyamutera Joseph)
17 April 2013, by UbwanditsiMu buzima bwanjye, sinigeze na rimwe numva Data umbyara avuga nabi abatutsi kabone n’ubwo tuvuka mu majyaruguru y’u Rwanda, ari naho ivangura ry’ubwoko ryari ryarashinze imizi. Mu by’ukuri twari dufite abatutsi benshi b’inshuti z’umuryango wacu. Data umbyara yari azwi nk’umunyapolitiki utaracanaga uwaka n’ubutegetsi bwariho bumuziza gusa ko ngo yarwanyaga akarengane kakorerwaga abatutsi muri icyo gihe bagakorerwa n’abahutu.
Nyuma yaho, naje no gusanga sogokuru yaragiriwe neza n’abatutsi kuko mu (...)
0 | ... | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | ... | 1850