“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe, atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” (Abagalatiya 6:3-5)
Aha turabonamo abantu babiri:
Wowe (umurongo wa 3)Mugenzi wawe (umurongo wa 4b)
Ibi biwereka ko n’aho mwakorera umurimo w’Imana hamwe (mu itsinda), Imana itandukanya imirimo wikoreye ubwawe, n’iyo mugenzi wawe yakoze.
Imirimo y’Imana dukunze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Dukwiye kugera ku gihagararo cya Kristo
26 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana"kugera ku gihagararo gikwiriye Kristo"
Abefeso 4:13 hagira hati " kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo" Abagalatiya 4:19 naho haravuga ngo " Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe"
Iyo umuntu adakijijwe aba afite 100% kamere ya Satani bigatuma ibyo akora, avuga, uburyo yitwara,.... Byose bigaragaza kamere (...) -
Wari uziko hariho ubwoko 3 bw’imitima idashobora gukunda Imana?
23 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.... umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane nawe. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye” (Yohana14:21-24).
“Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, núbugingo bwawe bwose nímbaraga zawe zose (Getegeka kwa kabiri6:5)”.
Ibi ni bimwe mu byanditswe dusanga muri (...) -
Abantu bakwiye gutanga icyacumi nk’uko Imana yabitegetse – Apôtre Masasu
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi ntibavuga rumwe mu gutanga icyacumi mu nzu y’Imana, kuko benshi badasobanukiwe akamaro k’iryo turo ndetse bamwe bakanga gutura Imana yabo ibyo yabakoreye ndetse banayishimira.
Iyo umuntu rero atuye icyacumi usanga haba harimo no gushimira Imana ye yamukoreye ibitangaza ndetse igatuma abasha no kubona ibimutunga niyo mpamvu hakwiye ko hatangwa icyacumi mu nzu y’Imana kuko gikubiyemo imigisha myinshi.
Ibyanditswe Byera byerekana uko Imana yategetse ko abantu bakwiye kuyiha (...) -
Itorero Dormition Church Int’l ryabateguriye amasengesho azamara iminsi 21 (3 weeks)
12 December 2013, by Simeon NgezahayoDormition Church Int’l iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ifatanye na EWSA ku Kacyiru, ryabateguye igiterane cy’amasengesho azamara iminsi 21.
Iki giterane gifite intego igira iti “KUYOBOZA IMANA INZIRA” (Ezira 8:21-23) cyatangiye kuri uyu wa 11 Ukuboza kikazarangira ku wa 31 Ukuboza 2013 (11-31/12/2013), kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba gisoze saa moya z’umugoroba (4pm-7pm).
Mwese muratumiwe ngo tuyoboze Imana inzira mu mpera z’uyu mwaka!!!
In this month of December, let every door (...) -
Ni gute wahitamo uwo muzabana?
21 September 2015, by Alice Rugerindinda“ Uwo mugabo arayisubiza ati” Umugore wampaye ngo tubane, niwe wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya” Itangiriro 3:12
Iteka najyaga mpora nibaza umuntu tuzabana aho tuzahurira bikansiga, nkumva binteye amatsiko. Hari n’igihe nihaye kujya mbaza abantu bashatse aho bahuriye n’abo babana, ariko nza gusanga bihabanye cyane kuko abantu bafite ubuhamya butandukanye. Mu by’ukuri nasanze atari ikintu cyoroshye.
Hari umuntu twaganiriye , kugeza ku munsi wo kujya mu kiriziya gusezerana ngo yari (...) -
Iyo uri muri Kristo Yesu uba uri icyaremwe gishya
4 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: IYO URI MURI KRISTO YESU UBA URI ICYAREMWE GISHYA (IBIKURIKIRA)
2 Abakor 5.17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
Abefeso 2.19-20 Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana 20. kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
1 Abakor 13.13 Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, (...) -
Ni nde Imana yatoranyije gusimbura Yuda Isikariyota nk’intumwa ya 12? Ni Matiyasi cyangwa ni Pawulo?
16 July 2013, by Simeon NgezahayoYuda amaze kugambanira Kristo akiyahura, intumwa 11 zisigaye zafashe umwanzuro wo gushaka intumwa ya 12 yo gusimbura Yuda (Ibyak. 1:16-20). Ibyagenderwagaho mu gutora iyi ntumwa, ni uko yagombaga kugendana na bagenzi be mu gihe cyose bakora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, no guhamya kuzuka kwa Yesu no kuzamurwa mu ijuru kwe (Ibyak. 1:21-22).
Abigishwa 11 bafashe abantu babiri ngo babashakemo umwe: Yozefu witwaga Barisaba (bishoboka ko ari we Barinaba), na Matiyasi (Ibyak. (...) -
Eliya yari umuntu nkatwe ahagarika imvura imyaka itatu n’igice!
14 February 2016, by Innocent KubwimanaDore Eliya yari umuntu nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. (Yakobo 5 : 17)
Eliya yasanze Ahabu amubwira rwose nta mpungenge afite ndetse icyizere ararahira ati ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera. (1 Abami 17 :1)
Utinze kuri uyu murongo wakibaza ukuntu umuntu afata icyemezo cyo guhagarika imvura mu gihugu Imana ikamushyigikira wagira (...) -
Dore impamvu ugomba kumenya umuvuduko w’amaraso yawe
28 September 2012, by UbwanditsiUmuvuduko w’amaraso ukabije ni ikibazo gikomeye, kuko umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara bitabuza ingingo ze nyinshi kuba zirimo kwangirika.
Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha (...)