Muri rusange hari ibintu bitandukanye byatumye hari abatubanjirije babaye intwari, kandi ubutwari bwabo butubera inyigisho zitwereka ko bishoboka. Muri nyinshi mu ngingo, uyu munsi turahera ku ngingo imwe mu byaranze abatubanjirije byatumye baba intwari ariyo “kugirana umubano wihariye n’Imana”.
"Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizagutembana nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata…" (Yesaya 43,2-4). Mu buzima busanzwe, umuntu ajya agira inshuti (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umubano w’umwihariko umukristu agirana n’Imana umumarira iki?
26 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ghana: Abahanzi babiri barwaniye mu ruhame bapfa amazimwe!
17 May 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru aturuka kuri radio News One aravuga ko umuraperi w’indirimbo za Gikristo Herty Borngreat (ibumoso) washyizwe mu majwi na Gifty osei (iburyo) avuga ko uyu mugenzi we yamwishyizemo. Herty Borngreat yivugiye ko atatangajwe no kumva mugenzi we Gifty Osei avugira kuri radio ko (Borngreat) adakwiriye kujya mu irushanwa ry’indirimbo zo guhimbaza Imana ryiswe ‘Gospel Artiste of the Year’ ryateguwe na ‘Vodafone Ghana Music Awards’ (VGMA).
Abajijwe icyamuteye kuvuga ayo magambo, Gifty Osei (...) -
Urugendo rwa Chorale Evangelique rwagenze neza
23 August 2012, by MUHAYIMANA VincentNkuko twari twabibabwiye,kuwa gatandatu w’icyumweru gishize saa mbiri za mugitondo nibwo chorale evangelique Cyarwa yahagurutse yerekeza mu itorero rya ADEPR MUTOVU ho mururembo rwa Gikongoro,aho yakoreye ivugabutumwa mundirimbo no mu ijambo ry’Imana kuri uwo munsi ndetse no kucyumweru.
Muri iryo vugabutumwa abantu benshi bemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza maze Barasengerwa nyuma bagirwa n’inama z’uko bakwitwara munzira y’agakiza batangiye.
Bimwe mubyaranze uru rugendo byatonze abaririmbyi (...) -
Iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo
30 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo” Umubwiriza 7:8. (Finishing is better than starting / the end of a matter is better than its beginning).
Hari imvugo ivuga ngo ni byiza gutangira ikintu ufite n’amaherezo yacyo mu bitekerezo ( start with an end in mind). Muri aya magambo ndi ku ijambo “ Iherezo” Yesu adusure. Buriya iherezo ni ikintu gikomeye kuko niryo rigaragaza niba, ibyabaye mbere, byari bifite agaciro.
Hari ikintu menye vuba aha, kivuga ngo nta muntu witwa intwali akiriho. (...) -
Disi Yesu agira impuhwe ! Alice Rugerindinda
18 September 2013, by Alice Rugerindinda“Ahamagara abigishwa be arababwira ati” Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure” Mariko 8:1-3
Ubusanzwe abantu bakomeye ntibakunze kwita kuri details , utuntu duto duto.
Byarashobokaga ko Yesu amara kubabwiriza ubutumwa bwiza akabareka bagataha cyane ko babaga barizanye baje kumva ijambo….. Ariko Yesu Umwami w’abami ngo abitegereje , (...) -
NI GUTE WAKIRA ICYAHA CYO KWIKINISHA?
25 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNI GUTE WAKIRA ICYAHA CYO KWIKINISHA?
Niba ufite ibibazo byo kwikinisha, witeguye kugira uwo ubiganiriza? Ikibazo cyo kwikinisha kigera kubasore nk’uko kigera no kubakobwa. Nyamara kwikinisha bikomeza kugirwa ikintu cy’ishyano, kuko kuvuga ubuzima bwawe bw’ibanga ntibikunze kubaho, nubwo mu isi turimo ubu usanga abantu bakunze gushyira hanze ubuzima bw’abantu bujyanye n’imibonano mpuzabitsina ntarutangira.
Si ibintu bigaragarira neza abakristo
By’umwihariko ku bakristo biragoye cyane kugira (...) -
Shekinah Choir yamuritse Album yayo kuri iki Cyumweru: Dore uko byari byifashe!
24 December 2013, by UbwanditsiNk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki cyumweru taliki 22 Ukuboza 2013 ni bwo Shekinah Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugunga, Umudugudu wa RWimbogo yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yise "Uri Intwari Yesu".
Muri iki gitaramo hagaragayemo ibyiza byinshi, ariko by’umwihariko indirimbo za Shekinah zakoze ku mitima y’abantu benshi bari bateraniye aho dore ko bakubise bakuzura urusengero abandi bagahagarara. Shekinah yari yabanje (...) -
Burya ni ingenzi cyane ko umurwayi wa Diyabete yita ku mirire ye
13 August 2012, by UbwanditsiIndwara ya Diyabete ni indwara imaze gufata intera ndende mu gihugu cyacu, ndetse no ku isi muri rusange. Umuntu ufite iyi ndwara akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga igihe hari ibimenyetso byayo yibonaho.
Indwara ya Diyabete iterwa n’isukari nyinshi mu mubiri, nta mwana uyivukana cyangwa ngo ayiterwe na nyina. Ntiyandura ahubwo umuntu ayirwara nk’uko arwara izindi ndwara. Rimwe na rimwe abayirwaye, ugasanga mu mu muryango wabo hari abandi bagiye barwara iyo ndwara.
Ni indwara ifata (...) -
Mbega « isi »! ... - Sangjin Kim
10 June 2013, by Simeon NgezahayoKu wa 21 Gicurasi 2013 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta ya Oklahoma habaye ikiza: Inkubi y’umuyaga yibasiye umujyi wa Moore, hafi ya Oklahoma City.
Iyo witegereje amashusho, wumva ubwoba bugutashye. Biteye ubwoba, ni icyago gikomeye, kandi nta wabasha kubihagarika. Nta kindi wakora, keretse guhunga…
Iyo nishyize mu mwanya wabo..., inzu yanjye nubatse binyuze mu gushora imari nyinshi sinyifata nk’iherezo ry’ubuzima, ahubwo mu by’ukuri ni uko yampenze ariko si yo impa icyizere cy’ubuzima. (...) -
Byose birashoboka ! - Yannis Gautier
13 May 2013, by Simeon Ngezahayo"Byose bishobokera uwizeye" Mariko 9.23 Hashize amezi make ntumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa mu itorero ry’i Yaoundé muri Cameroun. Rimwe hari nijoro maze kubworoza, nahamagaye abantu bafite ibyifuzo ngo baze imbere tubasengere. "Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana?’”
Umuntu umwe usheshe akanguhe wari uherekejwe n’umukobwa we yapfumuriye mu kivunge cy’abantu bari bahagaze aho, aza ansanga ngo musengere. Icyifuzo cyari iki ngo: ugutwi kwa mama kw’ibumoso ntikumva.
Muri ako (...)
0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 1850