Ubuhamya:
Tujya dutekereza yuko urugo rukomezwa n’ibya ngombwa rusange by’ibanze abashakanye batangiranye: umuco, amashuri no kwizera (akenshi). Twashakanye dufite intego zimwe: kubana kugeza ku iherezo no kunezeza uwo mwashakanye.
Hari ibindi byinshi abantu bavuga, nk’ubutunzi. Ni byo rwose, cyane cyane iyo ubyakiriye ukabyemera utyo.
Kwemera uwo mwashakanye nk’uko ari ni umurimo usaba imbaraga no kwihangana kurushijeho, urugero kumwemera mu ntege nke ze. Ariko mbega ukuntu binezeza iyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Igituma urugo rukomera
17 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ese ubana neza n’abandi?
30 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIki ni ikibazo cyiza buri muntu wese yakwibaza by’umwihariko umukirisitu, abantu bari ahantu hose ni kuvuga mu muryango wawe, mu kazi, abaturanyi n’abandi…ntiwabahunga kandi abantu ntibabaho nk’uko wifuza ko babaho.
Ubushobozi bwawe bwo kubana n’abantu bigira ingaruka ku buzima bwawe ni yo mpamvu ugomba kumenya uko wabana n’abantu batandukanye nawe. Imwe mu mpamvu ituma imibanire y’abantu itagenda neza ni uko umuntu agerageza guha abandi icyo ashaka kuruta ko yabaha icyo bashaka.
Dore zimwe mu (...) -
Icyo uzaba cyo ugihitamo none!
1 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati ‘’ Muzageza ryari guhera mu rungabangabo? Niba muziko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali abe ari we mukurikira.’’ 1Abami 18:21
Aha Eliya yabazaga Abisirayeli abasaba gukuraho urujijo, bakamesa kamwe wa mugani w’abanyarwanda. Ntabwo yabategetse ibyo bagomba gukora, ahubwo yabasabye guhitamo uwo bakorera. Ibintu nk’ibi kandi byigeze kuvugwa na Yosuwa nabwo asaba Abisirayeli ko niba bahitamo Uwiteka bamukorera cyangwa niba ari imana (...) -
ADEPR Gatsata:Amakorali n’abavugabutumwa bakomeye bagiye guhurira mu giterane cyo gushima Imana
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGuhera kuri uyu wa kane tariki ya 9 kugeza kuya 12 Kamena 2016,ku itorero rya ADEPR umudugudu wa Gatsata haratangizwa igiterane gikomeye cyateguwe n’itsinda ryitwa Philadelphia rishinzwe gutegura ibikorwa by’amasengesho muri uyu mudugudu.
Iki giterane kizamara iminsi ine kigamije gushimira Imana kuri byose yakoreye abakristu basengera muri uyu mudugudu ndetse n’abandi Imana yakoreye ibitangaza binyuze muri uyu mudugudu.Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko benshi bakiriye muri wo cyane cyane (...) -
Mbese wifuza kuzahabwa ikamba ry’ubugingo?
21 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’ Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’’ Ibyahishuwe 2:10
Ni ibisanzwe ko mu byo abantu bakora bibanda cyane ku bifatika, ibihembo bigaragarira amaso, mbese ibyo umuntu yakoraho akajya yakwizera ko abibonye. Iyo umuntu akora yishimira ibihembo atahana. Tugiye mu bijyanye no kwizera Imana biratandukanye cyane, kuko ibihembo (...) -
Alarme Ministries izamurika alubumu yayo y’amashusho tariki 23/12/2012 kuri CLA
13 December 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twbaitangarijwe na Egide umwe mu bayobozi ba Alarme Ministries uri mubari gutegura iki gitaramo, ku cyumweru tariki ya 23/12/2012 nibwo Alarme Ministries izamurika alubumu yabo y’amashusho ya live concert bakoze umwaka ushize, uyu munsi kandi kuva saa kumi akaba ari nabwo bazatangira gufata andi mashusho igikorwa kizazira rimwe no kumurika iyo alubumu bakora icyo bita live recording mu magambo y’icyongeraza (Gufata amajwi n’amashusho y’ibintu biba ako kanya).
Patient Bizimana na Liliane (...) -
Ukwiye gukora byose mu buryo buramya Imana
8 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.’’ 1 Abakorinto 16:14 Intumwa Pawulo hano ntabwo atoranya ibyo dukora, ahubwo aravuga ko ibyo dukora byose dukwiye kubikorana urukundo.
Pawulo ahamya ko ibyo umuntu yakora byose biramutse bidashingiye ku rukundo nta gaciro. Aragira ati ‘’Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.’’ 1 Abakorinto 13:3 Birashoboka ko waramya Imana mu bintu byose ukora. Umurimo wose (...) -
Ni ibiki bikubujije kwegera Yesu?
17 July 2015, by Innocent KubwimanaAramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.” Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Matayo 14:29-32
Iki ni igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be ariko abaye nk’utandukana nabo bajya mu bwato we ajya gusenga. Mu gihe rero bagendaga (...) -
Humura uzabona ibyiza biruta ibyo
9 November 2015, by Innocent KubwimanaYesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” Yohana 1:50
Aya magambo Yesu yayasubije Natanayeli kuko yari amaze gutangazwa n’uko Yesu amuzi, kandi yamumenye n’aho yaturutse. Mu by’ukuri igihe Natanayeli yari munsi y’igiti, uwahamubonye ni Filipo atangira no kumubwira inkuru za Yesu.
Natayeli rero akaba umuntu upinga ariko akagira ikintu kiza akavuga uko abyumva nuko abonye ibintu, niko kumubaza ati ubwo se i Nazareti hari ikiza (...) -
Ese iyo habaye ikosa, Umukristo yitwara ate?
16 January 2016, by Gloriose IsugiAbantu bifuza kubana mu mahoro, nta mahane n’amatiku ariko uhereye igihe isi yaremewe abantu bajya bahura n’ibibashyamiranya, ibyo bigatera umuntu kwibaza ngo uko gushyamirana guturuka he? Urubuga topchretien.com rutangaza ko ibi byatangiye mu gihe cya cyera, mwibuke mu busitani bwa Eden igihe Adamu yabwiraga Imana ngo «Umugore wampaye yatumye ndya urubuto watubujije». Adamu yashatse kwikuraho icyaha avuga ko uwo yitaga umugore (Eva) ari we wamushutse; Ibi biboneka no mu miryango y’abantu (...)
0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 1850