“Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” Abafilipi 4.6
Ese wigeze umara amajoro bugacya wibaza uko uzishyura amafagitire, ikode cyangwa ibigutunga…ku giti cyanjye, byambayeho igihe rukana. Amafaranga yinjiraga mu rugo yari make, byari bingoye rero kudahangayika.
Kwizera Imana uzahora ariwo muti wo guhangayika uruta indi
Ni uko umunsi umwe, mu materaniro yo gusenga, Imana irampumuriza imbwira mu mutima wanjye muri aya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Izabaha ibyo mukeneye
17 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Etiyopiya: Imana iri gukora ibitangaza bikomeye !
24 May 2013, by UbwanditsiMu giterane kiri kubera muri Etiyopiya mu itorero “Pantecote international Church Inc,” hari kubera ibitangaza bikomeye. Amakuru atugeraho avuye muri iryo torero ni uko bateguye igiterane kizamara icyumweru, kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo n’abaturutse mu Rwanda. Aha twavuga nka Bishop Rugagi Innocent.
Mbere ya saa sita habanza inyigisho z’abakozi b’Imana batandukanye barimo abapasitori, abavugabutumwa, intumwa n’abandi bari mu nzego za Leta, kandi aya mahugurwa yagize (...) -
Imana ni Data - Bolavie Izaw
12 April 2013, by Isabelle Gahongayire“Imana tuyifata dute? Uburyo tubaho, ibyo dukora, amarangamutima tugira, ni ingaruka y’uburyo dufata Imana n’uko tuyitekereza.”
Niba ibitekerezo n’imyezerere byacu ari bibi, amarangamutima n’ibikorwa na byo bizaba bibi. Igikorwa cyiza cyose dukora ni ingaruka y’imyemerere yacu. Niba ibyo twizera ari bibi, n’imirimo yacu izaba mibi. Niba hari uburyo Imana idutegeka kugenda ariko ntituyemerere, bizatuvuna kuba mu bushake bwayo kandi bishobora kutuviramo kwigomeka.
Nkiri umwana muto nakundaga kumva (...) -
Wari uzi ko Imana igufiteho umugambi wihariye!
23 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari ubwo byari byakubaho, ukumva ubuzima bwawe nta gaciro bufite? Ukumva ko uteri ukenewe muri iy’ isi? Ukumva byari kuba byiza iyo uba utaravutse? Washoboye gutekereza gutyo utaramenya Yesu nk’ umukiza wawe. Wari utaramenya ko wavutse kuko Imana yashakaga ko ubaho kuko yari ifite umugambi w’ ubugingo bwawe.
Bibiriya iduha ingero nyinshi z’abantu Imana yateguriye umugambi w’ ubuzima bataravuka. Imana yagize bene uwo mugambi ku buzima bwa Mose. Nyina yabonye uyu mugambi mu kwizera, nuko akora (...) -
Abanyeshuri n’abarangije bo muri ADEPR Paroisse ya Bibare bafite igiterane taliki ya 23/12/2012 kucyicaro cya Paroisse ya Bibare.
17 December 2012, by UbwanditsiNkuko IRABONA Aubin Umuyobozi w’abanyeshuri n’abarangije bo muri Paroisse ya ADEPR Bibare akaba ari no mubategura iki giterane kizaba kucyumweru tarikiya 23/12/2012 ya bidutangarije, iki giterane kizaba kidasanzwe kuko kizahuza abanyeshuri biga n’abarangije ibyiciro by’amashuri bitandukanye(Secondaire, Université, Maîtrise, na PHD ) babarizwa mu itorero rya Bibare, kikazaba gifite intego “Umumaro w’abanyabwenge barimo Umwuka w’Imana mu itorero no mu gihugu” Itangiriro 41:38.
Iki giterane (...) -
Rose Muhando aherutse kuba imbarutso y’imvururu aho polisi yarinze gutabara
10 October 2013, by UbwanditsiArusha muri Tanzani mu gace kitwa Kiratu muri Kino Cyumweru gishize Polisi yahangaye n’agatsiko kashakaga gukubita abakozi b’Imana bo mw’itorero rya Assemblies of God kubera ko bateguye igitaramo cyagombaga kubonakemo Rose Muhando bakamubura kandi bishyuye amafaranga yabo.
Polisi yashoboye gufatamo bamwe ariko yanze gutangaza amazina yabo kubera ko bakiri mwiperereza ryo kumenya abandi babiri inyuma. Ako gace ka Karatu hari hamaze iminsi hagaragara ibyamamaza ko umuhanzikazi w’icyamamare muri (...) -
Umuhanzi w’ingimbi wari ukunzwe cyane kubera indirimbo yise “Ibicu” yitabye Imana ku myaka 18 - Katelyn Beaty
5 July 2013, by Simeon NgezahayoZach Sobiech, umuhanzi w’ingimbi wari ufite indirimbo yise “Clouds” (Ibicu) yaciye agahigo igasurwa n’abantu bagera kuri miliyoni 3 kuri youtube, yibabye Imana azize cancer. Uyu mwana yaguye hagati y’umuryango we mu gace avukamo ka Lakeland, ho muri Leta ya Minnesota. Zach yari afite imyaka 18.
Sobiech yasuzumwemo cancer yo mu magufwa ubwo yari afite imyaka 14. Mu mwaka w’2012, amaze kubwirwa n’abaganga ko icyizere cye cyo kubaho kitarenze amezi 2 yahise asohora indirimbo ijyanye n’urupfu rwe. (...) -
Kwizera guhindura nyirako niko dukeneye
18 August 2015, by Innocent KubwimanaBibiliya, ijambo ry’Imana idutangariza ko isi yose yagezweho n’umuvumo ukurikiwe n’imibabaro yatangiye kuva umunsi ubusabane bw’umuntu n’Imana buzamo agatotsi (icyaha). Itangiriro 3
Ibi bishatse kuvuga ko umuntu wese ugeze ku isi aba mu ngaruka zabyo naho byabaye tutariho, ariko ubuzima bwose n’ibirushya duhura nabyo bifitanye isano n’iri sanganya ryagwiririye umwana w’umuntu.
Uhereye kiriya igihe ubuzima bw’umwuka bwarangiritse, umuntu atandukanywa n’Imana ntiyongera gushyikira ubwiza bwayo. Iyi (...) -
Kuba umwigishwa wigana Kristo - Dorothée Rajiah
18 July 2016, by Isabelle Gahongayire“Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” 1 Abakorinto 11:1.
Intumwa Pawulo yiganaga Yesu Kristo. Arebye uburyo yagendaga, uburyo yitwaraga n’ishyaka yagiriraga Imana, Pawulo yashize amanga yandikira Abakorinto ati «Munyigane kuko nanjye nigana Kristo».
Twaba tuzi ko Imana yifuza ko twashobora kubwira abandi dushize amanga tuti “Munyigane nk’uko nanjye nigana Kristo!” Nta bwo Imana yifuza ko duhora twumva turi mu ntege nke, tuvuga ngo «Nta bwo nkwiriye, simbizi niba Imana (...) -
Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR- Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana.
3 April 2014, by Ernest RutagungiraMu mpera z’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 na 30 Werurwe 2014, Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana ku mirimo itangaje yabakoreye mu gihe kingana n’imyaka 17 bamaze batangiye umurimo w’Imana.
Iki giterane korali Galeedi yagiteguye ku bufatanye n’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda ikoreraho umurimo w’Imana, ikaba ishima Imana ko muri iyi myaka imaze ikora uyu murimo, Imana yabarinze muri byinshi, dore ko itangira (...)
0 | ... | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | ... | 1850