Mbese umuntu yatekereza iki umukunzi we aramutse amutumiye, akamwicaza muri salon yarangiza akigendera? Mu gihe agitegereje, wa mukunzi akaba yibereye mu mirimo yo mu gikoni nta cyo baganira!
Yesu nawe ni ko bimumereye, kuko abo yakunze ni bo bamubwira ubudahwema bati : “Turagukunda! Turagukunda!” Nyamara, ntibamurebe n’irihumye cyangwa bakamukunda urumamo!
umugeni wa Yesu ashobora gutekereza ati: “Njyewe Yesu muhoza ku mutima! ” Numvise abantu benshi bavuga batya bati: “Yesu ni we wihariye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
umugeni wa Kristo
17 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ubuzima bushobora kuba bugoye ariko kubera ubucuti bwacu n’Imana, buhinduka kuba bwiza
9 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana.
Intego: UBUZIMA
Ubuzima bushobora kuba bugoye ariko kubera ubucuti bwacu n’Imana, buhinduka kuba bwiza, ibyo ntibiterwa n’ikindi.
Luka 2:1-7 "Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo. Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu (...) -
Aime Uwimana yashyize hanze Alubumu ye y’amajwi n’amashusho
10 September 2013, by Patrick KanyamibwaNkuko yabidutangarije Aime Uwimana nyuma yo gukora amashusho menshi n’indirimbo ze nshya ubu alubumu ye yageze ku isoko, ikaba ikozwe ku buryo budasanzwe dore ko usangamo alubumu ya majwi iri kumwe niya mashusho.
Iyi alubumu akaba yarayise « Ni Umunyebambe » ikaba iriho indirimbo cumi n’eshatu, iya amajwi ikaba yarakozwe na Aime Uwimana naho alubumu y’amashusho ikorwa naba Producteur batandukanye barimo Bernard, Fils Jean Luc na Franco.
Iyi alubumu ikaba ari iya karindwi Aime Uwimana ashyize (...) -
Zimwe mu nsengero zo muri Kenya zarasahuwe binyuze mu mvururu zidasanzwe.
30 August 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe igihugu cya Kenya haravugwa imvururu zidasanzwe zibasiye bamwe mu baturage batuye mu mujyi zishingiye ku rupfu rw’umuvugabutumwa wo mu idini ya Islam ariwe ABDU ROGO MOHAMED.Nk’uko byatangajwe na Leta, ngo nyuma y’uru rupfu , havutse ubushyamirane budasanzwe hagati y’abakristo n’abayisiramu, ngo hakaba hamaze kugwamo abapolisi bagera kuri 3.Visi Perezida wa Kenya Rayila Odinga akaba yatangaje ko batazigera bihanganira abakurura iyi myivumbagatanyo ishingiye ku macakubiri y’amadini (...)
-
“Umukristo w’umufilozofe” Dallas Willard yitabye Imana ku myaka 77
12 May 2013, by Simeon NgezahayoDallas Willard amaze iminsi asenya Ubukristo bwo ku izina. Dallas Willard yitabye Imana ku wa 8 Gicurasi 2013 azize indwara ya kanseri. Yari amaze imyaka 77.
Turi mu cyumweru cya mbere cyo gutangira amasomo muri Kaminuza ya Southern California. Umugore umwe witwa Sarah ahagaze ku ruhimbi mu nyubako Hahn Plaza atanga ubuhamya. Yatatse umukobwa babanje gucudika, avuga ko nyina amaze gutahura ubucuti bafitanye yahise amwohereza kwa muganga. Sarah amaze kuza muri Kaminuza ya Southern (...) -
Isengesho ry’umutima wiyegurira ImanaCasting Crowns
8 January 2014, by Simeon NgezahayoMANA YANJYE,
Menye yuko nkukeneye mu buzima bwanjye. Mfite iki cyuho mu buzima bwanjye, kandi nta ho giteze kuzajya. Ni wowe wenyine ubasha kuziba iki cyuho. Nizeye ko watumye umwana wawe gupfa mu cyimbo cyanjye, azukira kugira ngo nzabane nawe iteka ryose. Nakiriye impano y’imbabazi n’umutima ushima cyane.
Ndakwinginze ngo uze mu bugingo bwanjye, umfashe gutangira umubano mushya nawe. Mbisenze mu izina rya Yesu,
AMEN. (BISOBANURA NGOIBYO USHAKA BIBEHO.)
Casting (...) -
Delphin Kalisa umuhanzi ubarizwa mu ntara y’ibirengerazuba i Rubavu yatangiye kuririmba ku giti cye, anasohoye indirimbo ye ya mbere
1 August 2012, by Patrick KanyamibwaNyuma y’igihe kinini aririmbira mu ma tsinda n’amakorari atandukanye, ndetse akanafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba no kubacurangira, Delphin Kalisa yatangiye kuririmba ku giti cye anasohora indirimbo ye ya mbere yise “Ijwi rituje”. Amazina ye ni Delphin Kalisa, yavutse tariki 14/08/1982 mu gihugu cya Congo Kinshasa, avukira mu muryango w’abana babiri, we na mushiki we umwe gusa. Yize amashuri y’inshuke n’abanza i Goma muri DRC, ayisumbuye ayiga mu Rwanda i Gisenyi kuri College Baptiste (...)
-
Yesu afite ubutware bwose
24 July 2015, by Innocent Kubwimana"Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati "Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi." Matayo 28:18
"Nicyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, (...) -
Ubuhamya bwacu hari igihe bujya busenya ubutumwa bwiza tuba twavuze: Umuhanzi Ruzigana Olivier
8 June 2012, by Ernest RutagungiraAya ni amwe mu magambo umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana RUZIGANA Olivier yadutangarije kuri uyu wa kane tariki ya 07 kamena 2012, Ubwo twaganiraga, maze akagira ati : Nifuza ko ubutumwa bwiza dutanga mu bihangano byacu bwagendana n’ubuhamya bwiza, kuko kenshi imyitwarire yacu ijya isenya ubwo butumwa tuba twavuze yongera ho ati “Ndifuza impinduka mu ivugabutumwa najyaga nkora kuri ubu ndakora ibishoboka ngo ubutumwa buri mu bihangano bwanjye birusheho kugira impinduka kuri benshi. (...)
-
Theophile Niyukuri (Dudu) mu ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi!
9 May 2014, by UbwanditsiUmuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Theophile Niyukuri uzwi ku izina rya Dudu ari ku mugabane w’u Burayi, aho ari mu ivugabutumwa mu ndirimbo.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane kubera indirimbo ze zururutsa imitima nka Sinicuza, Hozana… arateganya kugera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, agakorera ibitaramo mu bihugu nka Sweden, Denmark n’Ububiligi.
Dudu yageze i Burayi ku wa 2 Gicurasi 2014, akaba azatangira ibitaramo guhera taliki ya 10 (...)
0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 1850