Kuri iki cyumweru cya 23 /09/ umuhanzi FRERE Manu yashimishije abakunzi b’indirimbo za Wokovu mu muhango wo kubamurikira DVD amashusho y’izi ndirimbo. Hashize igihe kingana n’umwaka n’igice uyumusore w’umucuranzi akora amajwi ndetse n’amashusho y’indirimbo z’agakiza mu giswahili NYIMBO ZA WOKOVU Frere Manu amurika ayamashusho yavuze ko gutinda kwayo harimo kuyakora neza ndetse no kuba yarayakoreye muri studio zitandukanye nabyo biri mubyamukereje!
Muri uyumuhango Frere Manu yasobanuye impamvu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Amashusho ya NYIMBO ZA WOKOVU yashyizwe k’umugaragaro!
25 September 2012, by Frere Manu -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 2)
16 May 2013, by Simeon NgezahayoURAMWIRINGIRA cyangwa NTUMWIRINGIRA?
“Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, kandi ntazabura kunguka. Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho” – Imigani 31:11-12 .
Ni kangahe naretse kwiringira umugore wanjye? Mbishaka? Cyangwa ntabishaka…?
Iyo ngiye ku rugendo, mbese mubwiza ukuri amafaranga nakoresheje? Mbese buri gihe mwereka ukuri ku bijyanye n’amafaranga nkoresha? Iyo dusohokanye n’incuti, mbese sinjya ndeba abandi bagabo? Mbese sinjya ndarikira ngamije (...) -
Gicumbi: Umuhanzikazi Diane Niyomukiza agiye kumurika album ye ya mbere
13 February 2014, by Simeon NgezahayoMu itorero AEBR (Association Des Eglise Baptiste Au Rwanda) habonetse undi muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Diane Niyomukiza wo mu Karere ka Gicumbi, na we ugiye kumurika album y’amajwi yise “Intsinzi”.
Ibi bibaye nyuma y’aho uwitwa Niyigaba Samuel ubarizwa muri AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali amurikiye album ye. Nk’uko yabidutangarije, Diane avuga ko azamurika album ye ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku rusengero rwa AEBR mu mujyi wa Gicumbi kuva saa munani (...) -
KORARI HOREB YA CEP-SFB MU GIKORWA CYO GUFATA AMASHUSHO (SHOOTING) YA ALBUM YABO YA MBERE
15 October 2013, by Simeon NgezahayoMu kiganiro twagiranye na Micomyiza Sylvain uyobora iyi korali ibarizwa mu ishuli rikuru ry’imali n’amabanki (SFB) riherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ari kumwe na Tuyishimire Reverien umwe mu bagize komite icyuye igihe, badutangarije ko uyu ari wo muzingo (album) wabo wa mbere bagiye gukorera amashusho ndetse ukaba ari na wo wonyine bafite kugeza ubu, bakaba bateganya no gusohora n’izindi ndirimbo mu minsi iri imbere bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Perezida yakomeje atubwira (...) -
i Muhanga: Abagore bakora uburaya ngo bagiye kwakira agakiza nyuma yaho mugenzi wabo yishwe n’umuntu utazwi
23 August 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANyuma y’abantu bamaze iminsi batega abandi ndetse hakaba ubwo babasanga mu mazu bakabatema, haherutse gusangwa munzu umurambo w’umugore warusanzwe akora umwuga w’uburaya aziritswe ishuka mu ijosi, bikekwa ko ariyo yakoreshejwe yicwa.
Nkuko tubikesha banyiri ubwite basanzwe bakora uwo mwuga w’uburaya, ngo bagiye kwinjira mu masengesho bihane bakire agakiza, ngo kuko nabo bafite impungenge yuko nabo ejo bakwicwa bagapfira mu buraya nkuko mugenzi wabo (...) -
Kuvuga ko Abakristo Abakristo ari indyarya byaba ari ukuri?
3 June 2013, by Simeon NgezahayoAbashakashatsi bibumbiye mu itsinda ‘Barna’ baherutse gukora ubushakashatsi ku mirimo n’imyitwarire y’Abakristo, kugira ngo bahinyuze niba koko imyumvire abantu bafite ku Bakristo yaba ari ukuri.
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Barna’ buvuga ko Abakristo batakwibashisha gukiranuka—hatitawe ku itorero baba basengeramo cyangwa ubwinshi bwabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda Barna bugaragaza ko Abakristo benshi muri iki gihe bameze nk’Abafarisayo aho kumera nka Yesu. Barna yakoze ubushakashatsi ku (...) -
Gira Umumaro!
27 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUko niko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. (1 Samweli 17:50−51).
Ni inshingano yacu buri wese ku giti cye kugaragaza umumaro we mu bo babana. Bishobora kuba mu baturanyi bawe, ku kazi, mu mugi wawe cyangwa ndetse n’igihugu cyawe; shakisha (...) -
Amatora muri Kora Awards 2012 yatangiye kuri sms za telephone no ku interinete
12 December 2012, by Patrick KanyamibwaNyuma yo kwerekana urutonde rw’ibiciro n’abahatanira gutwara ibihembo bya Kora Awards 2012, ubu gutora hakoreshejwe ubutumwa butoya kuri telefone (sms) no kuri interinete byatangiye, aho bizarangira tariki ya 28/12/2012, doreko ibi bihembo bizatangwa Abidja kuwa 29 Ukuboza 2012.
Urubuga rwa Kora Awards rwatangaje ko hatoranyijwe abahanzi 144 gusa, mu byiciro 2, aho buri cyiciro kirimo abahanzi 6. Rwagaragaje ko abahanzi (ibihangano) batanze ibihangano byabo muri aya marushanwa bari hagati ya (...) -
Film 5 za Gikristo zisohotse muri 2013 utagomba gucikwa !
15 October 2013, by Simeon Ngezahayo1. Home Run (Yasohotse ku wa 19 Mata)
Iyi film yakinwe n’umukinnyi wa baseball Cory Brand. Nyuma y’igihe kirekire yamaze akoresha ibiyobyabwenge, Cory ukomoka muri Leta ya Oklahoma yaje kwisubiramo yinjira mu itsinda rishobora kumufasha mu buryo bwo kumukurikira ‘Little League’. Cory yongeye gukundana n’incuti ye yo hambere bahuriye mu mashuri yisumbuye, yongera gusubirana n’umuhungu we n’umuryango we muri rusange. Inshamake y’iyi film yibanda ku "bihumbi by’amateka y’ibyabayeho." HOME RUN ni (...) -
Yesu ni umuhoza/Ev.Adda
30 September 2015, by Innocent KubwimanaYantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye,…… Yesaya 61:3
Hari itegeko ryashyiriweho ab’i Siyoni barira. Ntabwo ari ab’i Babuloni, oya, ni ab’i Siyoni barira.
Iri tegeko rirakureba, niba ariko waravuye mu byaha, mbese wakagombye kuririmba no guseka gusa.
Bibiliya itwereka ko i Siyoni umuntu ashobora kuharirira icyo kikaba ari cyo cyazanye Yesu Kristo. (...)
0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 1850