Nyuma yuko u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rwakataje mu muvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’ubwiyunge nk’igitangaza gikomeye cyabaye mu Rwanda, kuko cyagaragaraga nk’igihugu kizimye burundu,uko kongera kwiyubaka kwabaye ishimwe rikomeye ku banyarwanda.Ni muri urwo rwego Omega Ministries ifatanyije n’amatorero y’ivugabutumwa n’indi miryango ya Gikristo mu Rwanda yateguye igiterane cy’amasengesho cyitwa “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.” (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ku nshuro ya 7 itorero OMEGA ryateguye igiterane cy’amasengesho cyitwa “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.”
9 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
ITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA CHUK
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaITSINDA HOPE MINISTY RYASUYE ABARWAYI BARWARIYE MU BITARO BYA CHUK
Nyuma yo kubona ko bamwe mu barwayi bahura n’ibibazo bitandukanye, itsinda HOPE MINISTRY ryagize igitekerezo cyo kujya basura abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK bakabasangiza ijambo ry’Imana ndetse bakanabagemurira ibibatunga n’ibikoresho by’isuku nk’igikorwa ngaruka kwezi.Umuyobozi wa Hope ministry NDAMUKUNDA Patrick avuga ko gusura abarwayi ari inshingano y’umukristo ngo nubwo ibyo babagemurira bitabakwira ngo babashyira (...) -
KICUKIRO: IGITERANE CY’AGAKIZA CYAKOZE KU MITIMA YA BENSHI: AMAFOTO...
21 June 2016, by UbwanditsiKu gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016 ni bwo Kicukiro kuri salle ya AMANI GUEST HOUSE habereye igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe n’AGAKIZA, cyari gifite intego igira iti “Urufatiro rw’ukuri rwo kuramya no guhimbaza Imana” Luka10:27; Ibyak16:23-26.”
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abashumba b’amatorero, abavugabutumwa, abagize AGAKIZA FAMILY, incuti z’agakiza n’abandi, kirangwa n’ubuhamya, ijambo ry’Imana, umuvugo n’ibindi. New Melody Family (...) -
Mbese wamenye Isabato nyakuri?
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: Luka 6:1-6:10
Iki cyigisho kigizwe n’amagambo atatu makuru : Isabato, Ikiruhuko na Kristo
Uyu munsi turi gusoma mu Butumwa bwiza, aho Yesu Kristo yivugiye ubwe ati: “Ni jye Mwami w’Isabato”. Mbese ibi bisobanuye iki?
Mbere yo gusubiza iki kibazo, reka tubanze dusome ijambo ry’Imana kuko ibyanditswe ari byo bisobanura ibyanditswe! Bumbura Bibiliya yawe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 6, usome kuva ku murongo wa 1 ugeze kuwa 10.
Mbese Yesu yari ashatse kuvuga iki mu (...) -
Uko nabatuwe ubucakara bw’ibiyobyabwenge nari ndimo. Ubuhamya bwa Yohana wari warahimbwe Rubundakumazi
16 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Yohana, ndubatse, nta kana ngira. Mbere y’uko mpura n’umwami Yesu Kristo, Ubuzima bwanjye bwari bwarahawe izina rya" RUBUNDAKUMAZI ". Ahanini impamvu banyitaga gutyo, ni uko nta kindi natungwaga nacyo uretse Primus, Mutziing, Guiness n’inzoga zindi zikomeye nka WISKY, KANYANGA ariko hakiyongeramo n’ibitabi biyobya ubwenge....
Kunywa ibyo bintu byamfunguriye inzugi zo mu yindi si, igizwe n’ibyiyumviro n’ibitekerezo n’amarangamutima yo mu rwego rwo hejuru yatumye ninjira muri Philosophie zo (...) -
Abakiranutsi babeshwaho no kwizera!
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : ABAKIRANUTSI BABESHWAHO NO KWIZERA
Yeremiya 17 :7-8 Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. 8. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Yohana 6 : 66-69 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67.Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe (...) -
Si ku bw’amaboko cyangwa imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka w’Uwiteka
18 June 2016, by Ernest RutagungiraZakariya 4: 6-7 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya….
Tugendeye ku bitabo bitandukanye nk’icy’umuhanuzi Hagayi na Ezira, Zerubabeli yari mwene Sheyalutiyeli, akaba yari umwe mu bayoboye abayuda, avugwaho byinshi ariko cyane cyane avugwa kuba yaragize ishyaka rikomeye mu iyubakwa ry’inzu y’Imana yari (...) -
Theophile Niyukuri (Dudu) mu ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi!
9 May 2014, by UbwanditsiUmuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Theophile Niyukuri uzwi ku izina rya Dudu ari ku mugabane w’u Burayi, aho ari mu ivugabutumwa mu ndirimbo.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane kubera indirimbo ze zururutsa imitima nka Sinicuza, Hozana… arateganya kugera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, agakorera ibitaramo mu bihugu nka Sweden, Denmark n’Ububiligi.
Dudu yageze i Burayi ku wa 2 Gicurasi 2014, akaba azatangira ibitaramo guhera taliki ya 10 (...) -
Donald James (Don Moen) aritegura kuza mu ivugabutumwa mu Rwanda!
9 May 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi mpuzamahanga Donald James uzwi ku izina rya Don Moen aritegura kuza mu Rwanda aje mu ivugabutumwa mu rugendo yise Holy Land Tour azasoreza mu gihugu cya Israel. Don Moen mu gitaramo mu mujyi wa Bangalore, India
Uyu muhanzi ateganijwe kuba ari mu Rwanda ku wa 7 Kamena 2014, aho azaba aturutse muri Uganda mu giterane azaririmbamo kizabera mu nzu mberabyombi yitwa Makerere Sports Grounds, Rubaga MCC no muri Serena Hotel.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa yise Holy Land Tour azarusoreza i (...) -
RUKUNDO ETIENNE YASHYIZE AHAGARAGARA INDIRIMBO 9 ZIHIMBAZA IMANA
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUyu muhanzi uvuka mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu mwaka wa kane w’amategeko, akaba n’umuyobozi ushinzwe imiririmbire mu itsinda ry’abaramyi “Elim Worship Team” mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote (CEP UR NYARUGENGE).
Rukundo Etienne yakunze kuba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza nk’irya CEP UR HUYE na ryo yabereye umuyobozi w’imiririmbire mu mwaka w’amashuri 2014/2015, aza gutorerwa uwo mwanya na none murindi (...)