Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma.
Iki giterane gifite intego igira iti "Nimuze twubake...” Nehemia 2:17 kimaze iminsi ine ubu kikaba kigeze ku munsi wacyo wa nyuma, aho turi kumwe na Chorale Muhima, Chorale Goshen ikorera umurimo w’Imana kuri SGEEM ndetse n’umuhanzi ukunzwe cyane Simon KABERA na we ari akaba yahageze.
Umuvugabutumwa SEMAJERI Gaspard na we yahageze, akaba yaganirije abitabiriye iki giterane ku ntego igira iti “Nimuze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma
16 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ni nde Imana yatoranyije gusimbura Yuda Isikariyota nk’intumwa ya 12? Ni Matiyasi cyangwa ni Pawulo?
16 July 2013, by Simeon NgezahayoYuda amaze kugambanira Kristo akiyahura, intumwa 11 zisigaye zafashe umwanzuro wo gushaka intumwa ya 12 yo gusimbura Yuda (Ibyak. 1:16-20). Ibyagenderwagaho mu gutora iyi ntumwa, ni uko yagombaga kugendana na bagenzi be mu gihe cyose bakora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, no guhamya kuzuka kwa Yesu no kuzamurwa mu ijuru kwe (Ibyak. 1:21-22).
Abigishwa 11 bafashe abantu babiri ngo babashakemo umwe: Yozefu witwaga Barisaba (bishoboka ko ari we Barinaba), na Matiyasi (Ibyak. (...) -
Gusenga Imana ishaka
2 November 2015, by Innocent KubwimanaYohana 4:24
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri." Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana.
Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki (...) -
Ndahamya neza ko Imana ikura ku Cyavu ikicazanya n’ibikomangoma. BURINDWI Emmanuel
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita GIKONGORO kuko mvuka mu Cyahoze ari Commune KIVU, ku GIKONGORO,ubwo nyine murabyumva neza ni ha handi ku ishyamba rya Nyungwe hafi iyo za NSHIRI, muri cya giturage kibisi, hamwe bita ko ari mu kitumvingoma, ariko ubu nkaba ntuye mu mugi wa HUYE aho nkora umurimo w’Ubucuruzi. Imana ikaba yarankoreye ibikomeye byinshi, ari nabyo ngirango mbagezeho muri ubu buhamya mugiye gukurikira.
imibereho yanjye nkiri muto
Mu buto (...) -
Eliya yari umuntu nkatwe ahagarika imvura imyaka itatu n’igice!
14 February 2016, by Innocent KubwimanaDore Eliya yari umuntu nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. (Yakobo 5 : 17)
Eliya yasanze Ahabu amubwira rwose nta mpungenge afite ndetse icyizere ararahira ati ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera. (1 Abami 17 :1)
Utinze kuri uyu murongo wakibaza ukuntu umuntu afata icyemezo cyo guhagarika imvura mu gihugu Imana ikamushyigikira wagira (...) -
Amahitamo y’ubwoko 5 yagufasha mu buzima
27 July 2015, by Innocent KubwimanaUmuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. 2 Abakorinto 5 :17
Nubwo akenshi tutabyitaho ariko icyo tuba cyo mu buzima busanzwe akenshi gisobanurwa n’amahitamo yacu y’igihe turimo. Hano mfite ibintu bitanu nakunda ko buri wese ahitamo niba yifuza imbere heza.
1. Nahitamo kwishimira kubaho ubuzima bwiza. Aho kurizwa n’ibyo udafite, ukababazwa cyane no kuba udafite umubiri nk’uwabasiganwa, ahubwo washaka impamvu zituma (...) -
WABA WARASOBANUKIWE IBIJYANYE NI UMUZUKO W’ABAPFUYE? Rev. Henry SEBUGORORE
30 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNtimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye ( Yohana 5:28) Ijambo kuzuka ni urufatiro rw’ubutumwa bwiza, 1Abakorint 15:14.
I. Kuzuka k’umwami Yesu kwamuhesheje:
* kwemerwa ko ari umwana w’Imana, Matayo 27:54; Abaroma 1:4. * kwamuhesheje ubutware n’ububasha bwose, Matayo 28:18-20. * kwamuhaye gutsinda urupfu na Satani, Abaroma 6:9; Ibyak 13:34; Abakolosayi 2:15. * Yesu amaze kuzuka, yazukanye umubiri w’umwuka, abonekera hose, Mariko 16:9; Ibyak 7:55. (...) -
Menya kubaho mu migisha y’Imana (Inyigisho ya Past.Antoine RUTAYISIRE)
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKUBAHO MU MIGISHA Y’IMANA ( TO LIVE IN FAVOR OF GOD
Zaburi 15, 1-5 : Uwiteka ni nde uzahagarara mu ihema ryawe ? ....
Zaburi 1, 1 : Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abakobanyi...
Imirongo myinshi muri Bibliya ikunda kugaragaza imigisha Imana igenera umwana w’ umuntu. Mu gitabo cyo Gutegeka kwa 2 hatubwira Imigisha yose Imana igenera abantu bayo ariko ikabaha condition ngo :" Nugira umwete wo kumvira Amategeko nguhaye". Ibi (...) -
Epinari, uruboga rutanga ingufu rukanarinda imboni y’ ijisho.
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEpinari iri muri bimwe mu biribwa bikoreshwa nk’ imboga, ikaba ikungahaye cyane ku ntungamubiri. Byongeye kandi ikaba inafite ibivumbikisho bingana na 22(kilocalories) mu magarama 100 zayo. Epinari, irusha poroteyine izindi mboga ku rugero rungana na 2.82%, ariko ikagira ibinyabisukari bingana na 0.8%, n’ amavuta angana na 0.35%.
Igitangaje kuri epinari:
Amagarama 100 zayo afite 2/3 bya vitamini A ikenewe n’ umubiri w’ umuntu ku munsi, akagira aside forike zikenewe zose, akagira ½ cya (...) -
Mu giterane Korari Jehovah Niss yakoreye i Burengerazuba hakijijwe 131, umuntu asiga inkoni yagenderagaho imyaka 15
16 February 2016, by UbwanditsiMu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korari Jehovah Niss ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Cyahafi, muri paruwase ya Nyarugenge yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu cyahoze ari Gisenyi, muri Paruwasi ya ADEPR Kora, ku mudugudu wa Gatagara, urugendo rwagaragayemo imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe, aho abasaga 131 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, naho undi muntu umwe wari ufite indwara y’amaguru n’umugongo agakira, nyuma y’igihe kirekire agendera ku nkoni. (...)