Kurya mafi ni kimwe mu birinda indwara y’umutima, akanafasha ubwonko kutibagirwa.
Amakuru dukesha urubuga terrafemina.com avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Ishyirahamwe “American Health Association”, mu bagore basaga 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45, basanze nta bibazo by’indwara z’umutima bahura nazo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibazo by’indwara y’umutima, kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Wari uzi ko amafi arinda indwara z’umutima no kwibagirwa ?
31 October 2012, by Ubwanditsi -
Rehoboth Ministries ku nshuro ya gatatu yongeye gutegura igitaramo yise “Praise and worship Explosion”
8 August 2013, by Patrick KanyamibwaKu nshuro ya gatatu, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion .”, Icyo gitaramo kizaba ku cyumweru, tariki ya 18/08/2013, muri salle ya Christial Life Assemble(CLA) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro (15h00’-20h00’/pm).
Abo tuvugana mubabashije kwitabira “Praise and Worship Explosions” ya mbere ndetse n’iya kabiri bose barahamyako iki gitaramo ari ingirakamaro cyane mu gusabanisha abantu n’Imana binyujijwe mu ndirimbo nziza (...) -
Korali Call on Jesus igiye kumurika alubumu yayo ya mbere
14 February 2013, by Patrick KanyamibwaMu magambo ye umuyobozi wa Choral Call On Jesus Bwana UWAYEZU Fidele yagize ati “Ubu tugiye gushyira ahagaragara indirimbo zacu Album yambere twise “Araje Yesu” ikaba igizwe nindirimbo 10. Tuzakorera launch ahantu hatatu ku bihe bitandukanye, kuwa 17/2/2013 saa munani n’igice kuri Cathedral Saint Etienne mu Biryogo, kuwa 24/2/2013 saa munani muri KIST, kuwa 10/3/2013 saa munani i Remera mugiporoso kurusengero rwa EAR Paroisse Remera Tukaba dutumira abantu bose kuzaza bakabana natwe kuko ariyo (...)
-
Ubuhamya bwawe bwiza ni ryo vugabutumwa ry’ukuri usabwa gukora.
13 January 2013, by Ernest RutagungiraUbu ni bumwe mu butumwa Umushumba w’itorero rya ADEPR Kabarondo, ururembo rwa Kibungo, Reveland Pasteur NYABUTSITSI Etienne yatanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2012, ahitwa Mbarara ho mu murenge wa Rwinkwavu, ubwo bari mu muhango wo kubatiza abizera bashya 42, bo muri iryo torero rya Kabarondo, no kwakira abandi 11 bahinduye imyizerere bakaza muri ADEPR baturuka mu yandi matorero ya Gikirisito, ariko bo bari basanzwe barabatijwe umubatizo wo mu mazi menshi. Pasteur (...)
-
Ichtus Gloria Choir nyuma y’igihe kitari gito yateguye igitaramo mu isozwa ry’umwaka
18 November 2012, by Patrick KanyamibwaIchtus Gloria Choir yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, ku cyumweru 25/11/2012, ku rusengero rw’ADEPR Nyarugenge, akaba arinabwo izamuri alubumu yayo ya 2, bise “Dieu se soucie de toi’. Chorale Ichtus - Gloria ni chorali ikorera umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba muri ADEPR Nyarugenge (mu Gakinjiro), mu mudugudu ukoresha Igifaransa n’Icyongereza (Chapelle Internationale).
Kuvuka kw’iyi chorale ntibiri kure y’ukwa chapelle internationale yatangiye mu mwaka wa 1987 yitwa Culte (...) -
Umukristu muzima abyara abandi naho utunguka ameze nk’intama itabyara kandi iyo ntinezeza nyirayo
17 February 2016, by Emmanuel NTAKIRUTIMANARimwe narimwe usanga hari abakristu bumvako kuba barakijijwe bakakira Umwami Yesu bihagije, igisigaye ari ukwirinda gusa ngo bazigire mu ijuru. Yego koko nibyizako bakijijwe bakizera Umwami Yesu, ariko ntibihagije ntabwo bakwiriye gutuza ngo baterere agati mu ryinyo kuko nabo bagomba kuzana abandi bantu kuri Kristo bakaba intama zibyara izindi ntibabe ingumba.
Ubundi intama niyo ibyara izindi ntabwo umwungeri ariwe ubyara intama ahubwo we ashinzwe kuzigaburira, akazishora ku mariba meza, (...) -
Ghana: Abahanzi babiri barwaniye mu ruhame bapfa amazimwe!
17 May 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru aturuka kuri radio News One aravuga ko umuraperi w’indirimbo za Gikristo Herty Borngreat (ibumoso) washyizwe mu majwi na Gifty osei (iburyo) avuga ko uyu mugenzi we yamwishyizemo. Herty Borngreat yivugiye ko atatangajwe no kumva mugenzi we Gifty Osei avugira kuri radio ko (Borngreat) adakwiriye kujya mu irushanwa ry’indirimbo zo guhimbaza Imana ryiswe ‘Gospel Artiste of the Year’ ryateguwe na ‘Vodafone Ghana Music Awards’ (VGMA).
Abajijwe icyamuteye kuvuga ayo magambo, Gifty Osei (...) -
Icyitonderwa: Ntukemere kuba umuyobozi mukuru, keretse… - Ron Edmondson
5 July 2013, by UbwanditsiWiteguye kuba umuyobozi mukuru? Ron Edmondson arakwereka urutonde rw’ibisabwa.
Dore icyitonderwa:
Ntukemere kuba umuyobozi mukuru, keretse…
Niba witeguye kuyobora wenyine rimwe na rimwe… cyangwa se byibura ukaba wumva wabishobora.
Niba utarwanira icyubahiro, ukaba wumva ko umwanzuro ufata ari usanzwe kuri buri wese.
Ubasha gufata imyanzuro ikomeye, n’ubwo byaba bishobora kuguteza abantu cyangwa impagarara.
Niba ugerageza kureba ku mpande zose z’ikibazo.
Niba wemera impinduka kandi (...) -
Ibintu 5 Imana itigeze ivuga! - R. Larry Moyer
7 May 2013, by Simeon NgezahayoHariho ibintu 5 twibeshyaho ku ijambo ry’Imana, bigatuma tutabwiriza ubutumwa bwiza abatizera.
Kwibeshya ku Mana ni ikintu gikomeye, kuko bishobora kuyobya umuntu. Urugero, birambabaza kubona abantu benshi batekereza ko aya magambo ngo “isuku ijyana no kubaha Imana” aboneka mu byanditswe byera. Niba iri ari ijambo ry’Imana koko, abashinzwe isuku mu ngo baba bafite urubanza iyo ingo zabo zitarimo isuku. Mu by’ukuri, bitewe n’imbaraga ubihaye, abantu bahita bita ku isuku kurusha uko bita ku (...) -
Karyango Bright yashyize aharagara video y’indirimbo ye yise ‘Rubasha’
5 November 2013, by Simeon NgezahayoKaryango Bright usanzwe akora injyana ya Gospel Rap yamaze gushyira ahagaragara video ye ya mbere y`indirimbo yise ‘Rubasha’.
Rubasha ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse ituma umuhanzi Bright amenyekana cyane. Rubasha kandi ikaba yaratwaye igihembo cya Best Hip Hop song muri Groove Awards Rwanda 2013.
Ku wa gatanu w`icyumweru cyashize ni bwo video y`iyi ndirimbo yagiye ahagaragara, ikaba yaratunganijwe n`inzu y`amashusho ya Eliel Films. Mu kiganiro agakiza.org yagiranye na Karyango (...)