Mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14/02/2014, itorero Open Door Christian Ministries riyobowe na Pastor Twagirumugabe Dominic n’itsinda ry’abakozi b’Imana basuye abaturage birukanywe mu gihugu cyaTanzania bacumbikiwe mu murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba babashyikiriza imfashanyo y’imyambaro n’ijambo ry’Imana.
Abirukanywe babwirizwa ijambo ry’Imana. Babwiwe yuko Imana yabateguriye ubwo yashyiragaho uburyo bazakirwa bageze mu Rwanda. Mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Itorero “Open Door Christian Ministries” (O.D.C.M) ryafashije abaturage 648 birukanywe muri Tanzania
18 February 2014, by Simeon Ngezahayo -
Iran: Abakristo 8 batawe muri yombi barafungwa, baregwa guhungabanya umutekano w’igihugu
23 July 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 19 Nyakanga, Abakristo 8 bashyizwe mu nzu y’imbohe baregwa guhungabanya umutekano w’igihugu. Amakuru atugeraho aravuga ko ngo igituma aba Bakristo bakekwa byaba ari uko bavuye mu idini ya Islam.
Ku wa kabiri taliki 16 Nyakanga ni bwo Abakristo 8 bo mu gihugu cya Iran bashyizwe imbere y’ubutabera, baregwa ibirego biremereye nyuma y’aho bakekeweho “guhungabanya umutekano w’igihugu” no “gushishikariza abandi guhungabanya umutekano”. Ibi birego byibasiye ABakristo bahoze ari Abisilamu. (...) -
Itorero rya ADEPR Gahogo ryimitse aba Pasteur bashya
31 July 2012, by UbwanditsiItorero rya ADEPR Gahogo ribarizwa mururembo rwa Gitarama ho muntara y’Amajyepfo mukarere ka Muhanga, kuri iki cyumweru tariki ya 29/7/2012 rwahaye inshingano abapasteur ba 3 bashya.
Ababa Pasteur bashya aribo NIYONZIMA Alexis, NDAMUKUNDA Emmanuel na HATEGEKIMANA Protogene bose ni abagabo bari hagati y’imyaka 32 na 38, bose bakaba baribasanzwe bafite izindi nshingano mu itorero doreko Alexis na Protogene bari Abadiakoni naho Emmanuel akaba yari Mwarimu (Umuvugabutumwa). Abaha inshingano, (...) -
Itandukaniro hagati y’amadini n’ubutumwa bwiza - Jean Ruland
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbutumwa bwiza butuganisha mu nzira y’ubugingo bw’iteka. Ndashaka kubereka itandukaniro hagati y’idini n’ubutumwa bwiza nifashishije ingingo 10 zikurikira:
1. Hari amadini menshi ariko ubutumwa bwiza ni bumwe.
2. Idini ni icyo umuntu akorera Imana, ubutumwa bwiza bukaba icyo Imana yakoreye umuntu.
3. Idini ni umuntu uriho ushaka Imana, ubutumwa bwiza bukaba Imana ishaka umuntu.
4. Idini ni umuntu ugerageza kuzamuka urwego agerageza gukiranuka we ubwe, akiringira kuzahura n’Imana nagera (...) -
Ijambo riva ku Mana nicyo gusa ukeneye.
6 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ageze hafi y’inzu, uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ati’Nyagasani ntiwirushye, kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye: nicyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ko nza aho uri ubwanjye; ahubwo tegeka nuko umugaragu wanjye arakira.’” (Luka 7:6-7). Nk’uko tubibona muri icyo cyanditswe twafunguje, usirikare w’umuroma, wari ufite umugaragu wenda gupfa yinginze abayobozi b’abayuda gusaba Yesu ngo akize umugaragu we. Amenye ko Yesu ari mu nzira aza iwe, yoherereza ubutumwa Umwami Yesu (...)
-
Delphin Kalisa umuhanzi ubarizwa mu ntara y’ibirengerazuba i Rubavu yatangiye kuririmba ku giti cye, anasohoye indirimbo ye ya mbere
1 August 2012, by Patrick KanyamibwaNyuma y’igihe kinini aririmbira mu ma tsinda n’amakorari atandukanye, ndetse akanafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba no kubacurangira, Delphin Kalisa yatangiye kuririmba ku giti cye anasohora indirimbo ye ya mbere yise “Ijwi rituje”. Amazina ye ni Delphin Kalisa, yavutse tariki 14/08/1982 mu gihugu cya Congo Kinshasa, avukira mu muryango w’abana babiri, we na mushiki we umwe gusa. Yize amashuri y’inshuke n’abanza i Goma muri DRC, ayisumbuye ayiga mu Rwanda i Gisenyi kuri College Baptiste (...)
-
Igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana amasaha 24 ntaguhagarara cyagenze neza
28 July 2012, by Patrick KanyamibwaKuva kuwa gatanu tariki 27/07/2012 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza uyu munsi kuwa gatandatu tariki 28/07/2012 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga, habereye igikorwa cyo gushima Imana mu buryo bw’indirimbo n’ibindi bikorwa, abakristo baramya banahimbaza Imana amasaha 24 ntaguhagararara, ibi bikaba byateguwe n’umuryango mpuzamatorero yo mu Rwanda witwa Alliance Evangelique uyobowe uyu mwaka na Apostle Dr Paul Gitwaza.
Gushiraho urufatiro rwo kuramya (...) -
Itsinda AWIT muri Launch ya album bise “Shimwa”
18 October 2013, by Simeon NgezahayoAWIT (Anointed Worshipers International Team) bateguye igiterane cyo kumurika indirimbo zabo z`amajwi.
Iyi worship team ibarizwa mu kigo cy`amashuri yisumbuye cya Kagarama Secondary School (KSS) mu ihuriro ry’abanyeshuri b’abarokore, nk’uko tubitangarizwa n`umuyobozi wabo Peninah KAMANZI ngo iki giterane bagiteguye mu rwego rwo kumurika indirimbo zabo 3 z`amajwi bamaze gukora, kandi na none ni mu rwego rwo gusezera abana bagiye kuharangiza babaha impamba y`izi ndirimbo.
Nk’uko akomeza (...) -
Urubyiruko rwa ADEPR Muhima rwabateguriye igiterane kizamara icyumweru
1 November 2013, by UbwanditsiUrubyiruko rwa ADEPR Muhima rwabateguriye igiterane kizamara icyumweru. Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’urubyiruko rw’umudugudu wa muhima TORERO ABEL yakomeje atubwira ko kizatangira kuwa mbere taliki 28/10/2013 gisoze taliki 03/10/2013.
ntego y’igiterane: GUSHIMIRA IMANA IMIRIMO YADUKOREYE TUYIRAGIZA IBIRI IMBERE. Yakomeje atubwira ko muri iki giterane hazabamo amahugurwa azigirwamo inyigisho zigenewe urubyiruko zimwe mu nyigisho zizigwaho. Ni gute washaka uwo muzabana? Uko wakwirinda (...) -
Yesu afite ubutware bwose
24 July 2015, by Innocent Kubwimana"Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati "Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi." Matayo 28:18
"Nicyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, (...)
0 | ... | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | ... | 1850