Gushyingira umukobwa w’umwangavu ni nko kumwica... N’ubwo gushyingira abana birimo kugabanuka, imibare igaragaza ko miliyoni 100 z’abakobwa bakiri bato bashyingirwa bataruzuza imyaka 18. Abakobwa bashyingirwa ntacyo baba bazi ku bijyanye no guhuza ibitsina, ku bwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuri VIH/SIDA.
Carol Bellamy wahoze ari diregiteri ushinzwe ibikorwa muri UNICEF yaravuze ati «guhatira abana gushyingirwa bakiri bato, cyane cyane abakobwa bishobora kugira ingaruka (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gushyingira umwana w’umukobwa ku gahato ni ukumwica... – SEL (UNICEF & OMS)
18 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ha Uwiteka Umwanya Wa Mbere Mu Buzima Bwawe!
24 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbwira bose ati, Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire (Luka 9:23).
Imana yerekanye urukundo idukunda itanga Umwana wayo, Yesu, ngo adupfire ku bw’ibyaha byacu. Yesu yaje mu isi maze atanga ubuzima bwe ku bwacu, yumvira ugushaka kwa Data. Yarabitangaje muri Yohana 15:13 “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira inshuti ze.” Yaradukunze maze atanga ubuzima bwe ku bwacu. Ni iki twamwitura?
Arashaka ko umukurikira n’umutima wawe wose; ni icyo (...) -
Kwiha igihe gihagije cyo gutegura concert ni ikintu cy’ingenzi gituma iba nk’uko ubyifuza
9 August 2012, by UbwanditsiMu kiganira twagiranye n’umuhanzi Nkurunziza Emmanuel uzwi ku izina FRERE MANU ,Umusore w’umuhanzi,umucuranzi, umuvugabutumwa, umuyobozi w’ibirori MC ndetse akaba n’ umunyamakuru yatangarije ko kuba amara igihe kirekire ategura Concert ze bituma zibasha kuba nziza nk’uko abyifuza. Ibi asanga ari inama yagira bagenzi be. ngo uretse kandi muri muzika no mukazi gasanzwe uyu musore azwiho kwitondera ibyo akora.
Ibi abitangaza ashingiye kuri bimwe mu bitaramo yakoze bibiri hari icyo yakoreye mu (...) -
APADE: Benshi bahindukiriye Kristo mu giterane cyateguwe na groupe Abarinzi
24 September 2013, by Ubwanditsi“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite” Yohana 15:5.
Aya ni amagambo yagarutsweho na Pasteur Desire Habyarimana mu giterane cyateguwe na groupe Abarinzi biga mu kigo APADE Kicukiro.
Iyi groupe igizwe n’abanyeshuri biga muri iki kigo ndetse n’abakirangijemo, bakaba bakora igiterane ngarukamwaka. Igiterane cy’uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko iri muri Yohana 15:5, ivuga ko (...) -
Umugisha uruta indi yose - Kenneth et Gloria Copeland
12 June 2013, by Isabelle GahongayireImana ikunda buri muntu wese kandi irifuza kumwereka imbabazi zayo. Bibiliya ibivuga neza “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege…” Hari n’ahandi handitse ko Imana ari urukundo (1 Yohani 4 :8). Kubera urwo rukundo rw’Imana ruhebuje, abarwifuza bose bashobora kwakira agakiza, gukira ingwara, kubohoka, amahoro, ndetse n’imigisha yose Imana idusezeranira mu ijambo ryayo.
Mu by’ukuri, gusobanukirwa no kwakira imbabazi n’urukundo rw’Imana ni byo banze ryo kwizera. (...) -
Fayola: impumuro nziza y’abagenzi - Elisabeth Dugas
3 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka” 2 Abakorinto 2:15.
Mu myaka mike ishize namenyanye n’umukecuru wabwirizaga abagenzi ubutumwa bwiza. Sinibuka irindi zina rye, ndetse byashoboka ko ntanigeze kurimenya. Ariko abantu bamwitaga Fayola, ni ukuvuga “impumuro y’abagenzi”. Igitangaje ni uko koko yari ateye nk’ururabyo, kandi agahumura neza. Yari impumuro nziza y’ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Yari muto kandi ananutse, ariko yakiranwaga urugwiro aho ageze hose, yaba (...) -
Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora!
13 October 2015, by Innocent KubwimanaHahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose. Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, no kurya no kunywa no gusinda,.. Luka 12:43-45
Muri iyi nyigisho tugiye kugaruka ku nteruro Yesu yavuze ngo hahirwa umugaragu shebuja azaza agasanga akibikora. Ndifuza ko tuganira ku magambo Yesu yavuze yanditse muri kiriya gitabo cya Luka. Yesu yaciye umugani abwira abo bari kumwe, nibutse ko (...) -
Inkingi z’Ubwami bw’Imana. Pasitori Jonathan
22 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNuko bamaze kumenya Ubuntu nahawe (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi)…….(Abagalatiya 2:9)
Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’urusengero, iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi. (1Abami 7:21)
Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara ariyo yamwishe. Yehowasi umwami w’abisiraheli aramanuka ajya aho ari, aramuririrra aravuga ati” YE BABA DATA WE, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isiraheli” (2 Abami 13:14)
Mu buzima busanzwe, inkingi nizo (...) -
Kuteshuka inzira - Kuyoba (satanic deviation)
10 June 2012, by UbwanditsiReka dusome muri Yona 1 : 1 – 5 :"Wabaye ute, wa munyabitotsi we ? Haguruka uhamagare Imana yawe !" Yona yize gusenga mu buryo bugoye. Ntutegereze kumirwa n’ifi kugirango utangire gusenga.
Ni bangahe muri mwe bazi ko Imana ifite umugambi kuri buri muntu kandi nta muntu uriho kubw’impanuka ? Nyuma yo kurangiza “mission” twahawe tuzasubira aho DUKOMOKA, aho DUFITE UBWENEGIHUGU.
Hari Impamvu uri umunyarwanda (kazi), umugande, umunyasoudani,muremure cyangwa mugufi,….Imana igira umugambi ku muntu (...) -
Menya niba umukuzi wawe akubaha
18 April 2016, by UbwanditsiUrukundo rwose ntirugira intego zimwe. Abantu batandukanye ku mico n’imyifatire ndetse n’uburere niyo mpamvu uburyo bwo kubana ku bantu butandukanye. By’umwihariko ubundi urukundo rw’ukuri abarurimo baranubahana, icyo kikaba kimwe mu bimenyetso by’urukundo rw’ukuri kandi rufite intego nziza. Urubuga the discovery health rukubwira bimwe mu byakwereka ko umukunzi wawe akubaha, bivuze ko agufiteho intego nziza. Yumva ibyo umubwira akanubaha ibyiyumviro byawe.Niba umubwiye ikintu akumva ko (...)
0 | ... | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | ... | 1850