Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo, amahoro y’Imana abe muri mwe, Uyu munsi Umwuka wera w’Imana yampaye kuganira namwe ijambo nahaye umutwe uvuga ngo “Iyagutanze niyo izagutabara”, njye wariteguy endi Ernest Rutagungira.
Turasoma Ijambo ry’Imana dusanga muri Yesaya 43:1-3 haragira hati “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Iyagutanze niyo izagutabara
16 July 2015, by Ernest Rutagungira -
Dominic Nick arifuza ko ibitaramo by’abahanzi baririmbira Imana byajya byishyuzwa
9 November 2012, by UbwanditsiNyuma y’urugendo umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nick yagiriye muri Tanzaniya na Kenya aratangaza ko mu Rwanda hakwiye impinduka, abantu bakamenya ko bazajya bishyura mu bitaramo by’abahanzi baririmbira Imana (Gospel) aho kuba ubuntu nk’uko bisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dominic Nick yadutangarije ko mu rugendo rwe rwari rugamije gushaka uko yakorana n’abahanzi bo mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya, ariko aniga uburyo yarushaho kuzamura umwuga we.
Yagize ati ”mu (...) -
Imbaraga z’urukundo rw’Imana! - Christiane Talbot
12 July 2016, by Simeon Ngezahayo«Nta kibasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana» Abaroma 8:39.
Uyu munsi wabyutse bikugoye. Umunsi ukeye uguteye ubute. Umunabi urakwibasiye, kandi ubwigunge umaranye iminsi nta cyo bwabigufashamo. Ariko mu mutima wawe haragenda hagarukamo ya magambo y’Imana wasomye cyangwa wagiye wigishwa kenshi. N’ubwo aya magambo utarakamenya ukuri kwayo, arakomeza kugukurikirana muri iki gitondo. «… cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi (...) -
Kwibeshya gukomeye kw’abatararushinga
17 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana«Muri iyi minsi ndifuza kuvuga ku byo mbona bimbabaza cyane», ibi byavuzwe na Carlo Brugnoli, Umuvugabutuwa w’Umusuwisi.
Birababaje kubivuga ariko abakiristu benshi batarubaka ingo batekereza ko baba babayeho nabi kubera kutubaka. Ubugaragu bufatwa nk índwara bakwiriye kwikiza badatinze.
Gukundana no kubana bifatwa nk ’umuti wakiza ibibazo byabo kandi ugatanga umunezero.
Ni ukuri gukunda bizana amarangamutima akabije ashobora gufatwa nk’umunezero, ariko amarangamutima araza akongera (...) -
Dukwiye kumenya igihe cyo gukora kw’ Imana!
24 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneDusome Luka 10:40-42 haravuga ngo:” Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimana.Aho bigeze aramwegera aramubaza ati ”Databuja, ntibikubabaje yuko mwene Data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
Wongeye ugasoma muri Yohana 11:21 haravuga ngo: “Marita abwira Yesu ati :Databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
Igihe Yesu yasuraga umuryango wa Mariya na Marita, birashoboka ko yari afite akanya gato ko kubaganiriza gusa. Nubwo yari abasuye mu masaha yo (...) -
Ibintu ukwiye gutekerezaho mbere yo kuva mu murimo w’Imana
10 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo uganiriye n’abakozi b’Imana batandukanye, abenshi bitewe naho bakorera usanga baragiye bahura n’imbogamizi zitandukanye, ibigeragezo, kuburyo hari nukubwira ati rwose hari ubwo mba numva nabivamo kuko bigoye cyane.
Hari umupasitori kandi ukomeye bigeze kubaza bati ‘’ese hari ubwo ujya wumva wareka nk’inshingano zo kuyobora umukumbi? Araseka cyane ati rwose byibuze buri cyumweru mba numva nabihagarika nkikorera umurimo w’Imana bisanzwe. Hari nuwigeze kuvuga ati rwose mu bimbangamira ni (...) -
Pastor Pat Robertson, Umuvugabutumwa w’umutubuzi
7 October 2013, by Simeon NgezahayoPastor Pat Robertson yakoze ubutekamutwe, akoresheje impunzi z’Abanyarwanda ziba Congo Kinshasa. Hari film ikoze mu buryo bwifashisha amashusho y’ibintu byabayeho, izi bita documentaire iri kwerekanwa cyane mu iserukiramuco rya film ribera Toronto muri Canada, yitwa “Mission Congo”inenga bikomeye umuvugabutumwa rurangiranwa Pat Robertson ngo wakusanije amamiliyoni menshi y’amadorali y’Amerika mu bikorwa yavugaga ko byari ibyo gutabara Abanyarwanda babarirwaga muri miliyoni imwe bambutse umupaka (...)
-
Uko nabatuwe ubucakara bw’ibiyobyabwenge nari ndimo. Ubuhamya bwa Yohana wari warahimbwe Rubundakumazi
16 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Yohana, ndubatse, nta kana ngira. Mbere y’uko mpura n’umwami Yesu Kristo, Ubuzima bwanjye bwari bwarahawe izina rya" RUBUNDAKUMAZI ". Ahanini impamvu banyitaga gutyo, ni uko nta kindi natungwaga nacyo uretse Primus, Mutziing, Guiness n’inzoga zindi zikomeye nka WISKY, KANYANGA ariko hakiyongeramo n’ibitabi biyobya ubwenge....
Kunywa ibyo bintu byamfunguriye inzugi zo mu yindi si, igizwe n’ibyiyumviro n’ibitekerezo n’amarangamutima yo mu rwego rwo hejuru yatumye ninjira muri Philosophie zo (...) -
Kanguka wowe usinziriye! - Myriam Diafwila
10 July 2013, by Isabelle GahongayireIntego y’umugani w’abakobwa cumi, batanu b’abapfu na batanu b’abanyabwenge ni ukutwigisha ngo duhore turi maso, twiteguye kugaruka k’Umwami wacu Yesu, bitavuga guhora dukanuriye amaso tureba mu ijuru, ahubwo guhora dukora ibyo Imana ishaka. Abo biyemeje gukora no kuba icyo Imana ishaka ni bo biteguye kugaruka kwa Yesu (Matayo 25:1-13).
Ikindi tubona muri uriya mugani w’abakobwa cumi, ni uko ibigaragarira amaso rimwe na rimwe biba bihisha ukuri kw’imbere, ku bantu bamwe bagaragaza ishusho yo (...) -
Imana iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe. Kiyange Adda
2 June 2016, by Kiyange Adda-DarleneMose arambura ukuboko hejuru y’nyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira abanyegiputa hagati mu nyanja. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. ( Kuva 14 : 27-28)
Ubwo Uwiteka ari mu ruhande rwacu nta mubisha. Nubwo wabona umubisha ari hafi yawe, komera kuko ukuboko k’Uwiteka kuramurwanya. Amahirwe menshi ni (...)
0 | ... | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | ... | 1850